Rwanda : Kuki FPR ikingira ikibaba Abahutu bahanuye indege ya Habyarimana taliki ya 6 Mata 1994?
«Abantu bakoze amahano yo kwica perezida Habyarimana bakica na perezida w’u Burundi n’abo bari kumwe, bagomba kuzashyikizwa inkiko byanze bikunze. Ntabwo ibi byazarangizwa n’uko abantu bajya imbere y’Abanyarwanda ngo tuzi uko twamwishe kandi dusabye imbabazi...