KAGAME na NDAYISHIMIYE: Ni nde uvuga ukuri ku biganiro by’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi mu mwaka w’2015 bari mu Rwanda?

Publié le par Veritas

Ikiganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru i Kigali ku wa 24 Kanama (08) 2026 cyongeye gushyira ku meza ikibazo gikomeye kimaze imyaka myinshi kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi kijyanye n’abantu bashinjwa kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu mwaka w’ 2015, bamwe muri bo u Burundi bukaba buvuga ko bahungiye cyangwa bacumbikiwe n’u Rwanda.

Mu gusubiza ikibazo cy’umunyamakuru, Perezida Kagame yahakanye ko yaba yarigeze kugirana na Perezida Évariste Ndayishimiye amasezerano yo gushyikiriza u Burundi abo bantu. Yavuze ko nta masezerano u Rwanda rwigeze rugirana n’u Burundi ngo hanyuma ruyarengeho. Ibyo akaba yarabivuze nk’igisubizo ku byo Ndayishimiye yari aherutse kuvuga, aho yavuze ko iki kibazo cyari cyaraganiriweho ariko ibyo u Rwanda rwiyemeje ntibishyirwe mu bikorwa. Aha Kagame akaba avuga ko « nta masezerano » yagiranye na Ndayishimiye, mu gihe Ndayishimiye we avugako habayeho «ibiganiro» u Rwanda rukagira ibyo rwemera !

Iyo usubiye mu nyandiko n’amakuru yatangajwe mu myaka yashize, usanga ikibazo gikomeye hagati y’ibihugu byombi atari ukumenya gusa niba hari « amasezerano yabayeho yo gutanga abashinjwa guhirika ubutegetsi », ahubwo ikibazo akaba ari ukumenya niba koko « nta biganiro na bimwe byigeze biba kuri icyo kibazo » !

Inyandiko zo mu myaka yashize zigaragaza iki?

Hari ibimenyetso bifatika byerekana ko ikibazo cy’abashinjwa guhirika ubutegetsi mu mwaka w’2015 mu Burundi cyaraganiriweho hagati y’abategetsi b’ibihugu byombi. Muri Gashyantare (2) 2022, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Emmanuel Ugirashebuja yakiriye i Kigali mugenzi we w’u Burundi Domine Banyankimbona. Amakuru yatangajwe icyo gihe avuga ko impande zombi zaganiriye ku kibazo cyo guhererekanya abantu bashakishwa n’ubutabera bw’ibihugu byombi, kandi ikibazo cy’abashinjwa kugira uruhare muri coup d’état (guhirika ubutegetsi) yo mu Burundi kikaba cyarashyizwe imbere muri ibyo biganiro.

Hari n’inyandiko yashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Burundi yo ku wa 24 Ugushyingo (11) 2020 yavugaga ko ibiganiro byo gusubiza mu buryo busanzwe umubano w’u Rwanda n’u Burundi byari byaratangiye. Iyo nyandiko ikaba ivuga ko hari harabaye inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse n’abayobozi b’inzego z’iperereza, kandi ko hari hateganyijwe ibiganiro by’abaminisitiri b’ubutabera byo kureba uburyo ikibazo cy’abashinjwa guhirika ubutegetsi mu Burundi cyakemurwa.

Perezidansi y’u Burundi yongeye gutangaza mu mwaka w’2022 ko intumwa zikomeye z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira zari zagiye i Gitega mu rwego rwo gukomeza ibiganiro byo gusubiza umubano w’ibihugu byombi mu buryo busanzwe. Perezidansi y’u Burundi yibukije ko ikibazo cyari cyarangije umubano kuva mu 2015 harimo n’ikirego cy’u Burundi cy’uko u Rwanda rwacumbikiye bamwe mu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi.

Aya makuru yose aragaragaza ko hari itandukaniro rikomeye rigomba gusobanurwa neza ry’uko kuganira ku kibazo cyo kohereza abo bantu mu Burundi byakozwe n’ibihugu byombi bitandukanye no kugirana kugirna inyandiko y’amasezerano iriho umukono w’abayobozi b’ibihugu byombi itegeka u Rwanda kubatanga. Bityo, ibimenyetso by’amakuru yatangajwe byerekana ko ibiganiro ku kibazo cy’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi byabaye.

Kuba rero ibyo biganiro byarabaye ntabwo ibyo bihagije kugira ngo Kagame ubwe cyangwa Leta y’u Rwanda bemere ko hari amasezerano bashyizeho umukono yo kohereza abashinjwa guhirika ubutegetsi i Bujumbura. Igitera urujijo mu kiganiro Kagame yatanze ni uko yavuze ko nta biganiro byigeze bibaho kuri icyo kibazo hagati y’ibihugu byombi ko ahubwo abayobozi b’u Burundi « babirose » ! Ni muri iryo tandukaniro hagati y’ «ibiganiro »n’«amasezerano » impaka za Kigali na Gitega zishingiye.

None se ukuri kuri he?

Perezida Paul Kagame ahura na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w'u Burundi mu nama y'abakuru b'ibihugu bya EAC yabereye i Bujumbura muri Gashyantare(2) 2023

Mu buryo bw’isesengura ry’amakuru yavuzwe kuri iki kibazo, kuvuga ko nta biganiro byabaye hagati y’u Rwanda n’u Burundi ku kibazo cy’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi mu mwaka w’2015 bahawe ubuhungiro mu Rwanda, cyaba ari « ikinyoma cya semuhanuka » ! Inyandiko n’inama zabaye hagati y’ibihugu byombi biganira kuri icyo kibazo mu myaka yashize zirabihamya ntagushidikanya.

Ahubwo ikibazo kitarasobanuka neza kugeza muri iki gihe  ni iki gikurikira: Ni iki nyirizina u Rwanda rwemereye leta y’u Burundi muri ibyo biganiro byabaye mu gihe baganiraga kuri icyo kibazo? Niba u Burundi buvuga ko Kigali yemeye « gutanga abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi » icumbikiye, ikimenyetso gikomeye kurusha ibindi u Burundi bushobora gutanga n’inyandiko y’amasezerano, itangazo rihuriweho n’ibihugu byombi, cyangwa inyandiko z’inama zerekana neza ibyo buri ruhande rwiyemeje ; ariko kugeza ubu ibyo bikaba bitarashyirwa ahagaragara.

Ibi bimenyetso bifite akamaro kuko n’amategeko y’u Rwanda ateganya uburyo bwo gusaba no gukora ihererekanya ry’abanyabyaha (extradition). Iyo nta masezerano asanzwe yo guhererekanya abanyabyaha ari hagati y’ibihugu, amategeko y’u Rwanda ateganya ko bishobora gukorwa hashingiwe ku bwumvikane bw’ibihugu byombi kandi hakurikijwe inzira zemewe n’amategeko.

Bityo rero, nta bimenyetso bihagije byashingirwaho byerekana ko icyo Kagame yashingiyeho avuga ko abayobozi b’u Burundi « barose » ari ukuri! Ikigaragara cyo ni uko hari ukutavugana rumwe gukomeye hagati y’ibyo Kagame avuga ubu by’uko « ntabiganiro byabayeho » ndetse no kubona inyandiko zerekana ko ikibazo cy’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi i Burundi cyigeze kiganirwaho n’ibihugu byombi.

U Burundi bushobora kwakira gute amagambo ya Kagame?

Amagambo ya Kagame ashobora gukomeza kugabanya icyizere hagati ya Kigali na Gitega. Hejuru y’ikibazo cy’abashatse guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu mwaka w’2015, Perezida Ndayishimiye yakomeje gushinja u Rwanda ko rurimo gutegura kugaba igitero ku Burundi; ibi Kigali ikaba yarabihakanye kandi isaba ko habaho ituze. Mu 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yari yavuze ko ibihugu byombi byari biri mu biganiro byo kugabanya ubushyamirane mu mvugo no mu bikorwa bya gisilikare.

Iyo rero Perezida w’igihugu kimwe avuga ko ibyo mugenzi we avuga ku biganiro byabaye ko bidafite ishingiro ko ahubwo ari indoto, ikibazo ntikiba kikiri icy’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi gusa, ahubwo gihinduka ikibazo cy’icyizere gicye kiri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.

Iyo icyo cyizere kibuze hagati y’abayobozi bakuru, n’ibibazo bito bigaragara ku mipaka y’ibihugu bituranye bishobora gusobanurwa nk’ubushotoranyi; amakuru y’inzego z’iperereza ashobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’igitero kiri gutegurwa; imitwe yitwaje intwaro ikorera hafi y’imipaka nayo igahinduka intandaro y’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.

Ese hashobora kuvuka intambara hagati y’u Rwanda n’u Burundi?

U Burundi buvuga ko "butazakomeza kwihanganira agasomborotso k'u Rwanda"

Nta kimenyetso gihagije gishobora kwemeza ko intambara hagati y’ibihugu byombi ko igiye guhita itangira ;ariko ibyago byo kwiyongera kw’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi ntabwo akwiye kwirengagizwa. Impamvu ni uko ikibazo cy’u Rwanda n’u Burundi gifite aho gihurira n’intambara yo muri Congo.

Mu gihe ingabo z’u Burundi FDNB ziri muri Congo gufasha ingabo za Congo FARDC mu guhangana n’umutwe wa M23 uri kumwe n’ingabo z’u Rwanda RDF, ibyo bihita bigaragaza ko ingabo z’ibihugu byombi zihanganye mu ntambara iri muri Congo ku buryo ikibazo gito cyane gusa, gishobora gutuma ibihugu byombi birwanira ku butaka bwabyo.

Ikibazo gikomeye cyasizwe n’ikiganiro cya Kagame si ukumenya gusa niba u Rwanda ruzatanga abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi rucumbikiye. Ikibazo kigomba kubazwa Kigali na Gitega si ukumenya niba « ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byarabaye cyangwa bitarabaye »ahubwo ikibazo ni ukwibaza ngo: Ni bande bitabiriye ibyo biganiro? Ni iki cyaganiriweho? Ni iki buri ruhande rwemeye? Hari inyandiko cyangwa inyandiko-mvugo (procès-verbal) ibigaragaza? Kandi niba ihari, kuki idashyirwa ahagaragara?

Gushyira ibyo bimenyetso ku mugaragaro ni byo byafasha abaturage b’u Rwanda, ab’u Burundi n’amahanga gutandukanya ukuri kuri icyo kibazo kenshi kuba gutandukanye n’imvugo za politiki.

Veritasinfo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article