RDC: Umwanzuro wa 2773 wa LONU kuri Congo wabereye akasamutwe leta y'u Rwanda na M23!

Publié le par Veritas

New York, Amerika – Ku italiki ya 21 Gashyantare (2) 2025, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi (ONU) katoye umwanzuro wa 2773, usaba u Rwanda guhagarika inkunga rutera umutwe wa M23 no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Uyu mwanzuro watowe nyuma yo kwiyongera kw’imirwano hagati y’igisirikare cya RDC n’inyeshyamba za M23, zari zimaze iminsi zigaruriye ibice binini byo mu burasirazuba bwa Congo (RDC).

Nyuma yo gutorwa k'uyu mwanzuro, ibihugu n'imiryango mpuzamahanga inyuranye yafatiye ibihano bamwe mu bayobozi ba gisilikare ba leta y'u Rwanda n'umutwe wa RDF/M23. Leta ya Congo (RDC) yahise yemera kugirana ibiganiro n'umutwe wa M23 ariko abayobozi b'uwo mutwe banga kwitabira ibyo biganiro i Luanda muri Angola. Paul Kagame yashoboye guhura na perezida wa Congo Antoine Félix Tshisekedi i Doha muri Qatar. U Rwanda rwahagaritse umubano ushingiye kuri z'ambasade n'igihugu cy'Ububiligi.Habaye inama ihuza SADC na EAC ku kibazo cyo kugarura umutekano muri Congo, itangazamakuru ry'u Rwanda ryuzuyemo impuha kuri Congo, Ububiligi, u Burundi ku ntambara ya Congo; RDF/M23 ihora itanga amatangazo yo guhagarika imirwano nyuma ikisubiraho nta mpamvu itanze!

Ibyo bikorwa byose n'iryo huzagurika rikomeje kuranga Kigali na M23, biraterwa n'umwanzuro wa Loni 2773. Amanama yose kimwe n'ibiganiro leta  ya Congo ijyamo bivuga ku ntambara ya RDF/M23, iba yitwaje uyu mwanzuro wa Loni, igasaba buri wese kuwubahiriza. Umwanzuro nk'uwo wa Loni aba ari imbonekarimwe kandi uba usaba buri wese kuwubahiriza, niyo mpamvu Congo yakoresheje imbaraga zidasanzwe kugirango utorwe! Uyu mwanzuro wa 2773 kuri Congo (RDC) ukubiyemo ingingo esheshatu z’ingenzi zikurikira:

  1. Gusaba M23 guhita iva mu duce yigaruriye, harimo umujyi wa Goma, Bukavu n’ibice bikikije ikiyaga cya Kivu.
  2. Gusesa inzego z’ubuyobozi M23 yashyizeho mu bice yafashe, kugira ngo ubutegetsi muri ibyo bice byafashwe bugwate busubire mu maboko ya leta ya RDC.
  3. Gusaba u Rwanda guhagarika byihuse inkunga rutera M23 no gukura ingabo zarwo muri RDC nta yandi mananiza.
  4. Gusaba u Rwanda gukuraho intwaro z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka warwo na RDC.
  5. Guhagarika ibikorwa byo kuyobya GPS zifasha indege za gisirikare za RDC kuguruka mu duce twafashwe na RDF/M23.
  6. Gusaba u Rwanda kwitabira ibiganiro by’amahoro na RDC mu buryo bwihuse no gushyira mu bikorwa imyanzuro y'ibiganiro bya Luanda na Nayirobi.

Guverinoma ya RDC yashimye uyu mwanzuro, ivuga ko ari intambwe ikomeye mu kugarura ubusugire bw’igihugu cyayo. Umuvugizi wa leta ya Congo yavuze ko uyu mwanzuro ugaragaza ko amahanga amaze kumva ubusabe bwa RDC bwo gukemura ikibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwayo.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwamaganye uyu mwanzuro w’akanama ka ONU, ruvuga ko ushingiye ku binyoma bya RDC. Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta ngabo zarwo ziri ku butaka bwa RDC kandi ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo gikomoka ku mutwe wa FDLR,ugizwe n'impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri RDC nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko uyu mwanzuro utita ku kibazo cya FDLR kandi ko ibyemezo by’akanama ka ONU bidakemura ikibazo cy’ibitero bikomeje kugabwa ku Rwanda biva muri RDC!

Uyu mwanzuro uje mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro. Niba u Rwanda rwiyemeje kudashyira mu bikorwa ibyemezo by’uyu mwanzuro, bishobora gutuma rushyirirwaho ibihano byisumbuyeho ku rwego mpuzamahanga.

Tuzakomeza gukurikiranira hafi ishyirwamubikorwa ry'uyu mwanzuro!

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article