Rwanda : Kuki FPR ikingira ikibaba Abahutu bahanuye indege ya Habyarimana taliki ya 6 Mata 1994?
«Abantu bakoze amahano yo kwica perezida Habyarimana bakica na perezida w’u Burundi n’abo bari kumwe, bagomba kuzashyikizwa inkiko byanze bikunze. Ntabwo ibi byazarangizwa n’uko abantu bajya imbere y’Abanyarwanda ngo tuzi uko twamwishe kandi dusabye imbabazi kandi ntituzongera. Nabo nibafatwe bacirwe imanza kimwe n’uko bacira imanza abandi bari Arusha bamwe muribo badafite ibyaha bingana n’ibyabo (Faustin Twagiramungu) ».
/image%2F1046414%2F20250406%2Fob_c0ede6_avion-habyarimana-6-4-1994-art-617x339.jpg)
Ku itariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye perezida Habyarimana n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi Cyprien Ntaryamira yarashwe n’ibisasu bibiri bya misile igihe yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe, mu mujyi wa Kigali. Imyaka 31 ikaba ishize iyi tariki irangwa n’icyunamo n'agahinda, kuko ari nayo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abanyarwanda (Abahutu, Abatutsi n'abandi). Nyuma y’iri raswa ry’indege, ibintu byahise bihinduka, hatangira umugambi w’ubwicanyi bwateguwe neza, ariko abateguye uwo mugambi w’ubwicanyi kugeza ubu bakaba bakomeje kukingirwa ikibaba!
Urukiko rwa TPIR rwashinzwe na ONU rwari Arusha muri Tanzaniya rwafunze imiryango yarwo rudashoboye kugaragaza uwahanuye iriya ndege ngo agezwe imbere y’urukiko. Ubutabera bw’Ubufaransa nabwo kugeza ubu ntabwo burashobora kwerekana uwateguye igikorwa cyo guhanura iriya ndege ngo agezwe imbere y’ubutabera. Nubwo bimeze gutyo ariko bamwe mubahoze ari abasilikare bakuru ba FPR-Inkotanyi bashinja Paul Kagame ko ariwe watanze amabwiriza yo guhanura iriya ndege ! Ubutegetsi bwa FPR buriho mu Rwanda bwo buvuga ko iyo ndege yahanuwe n’intagondwa z’Abahutu batavugwa amazina ! Aha niho hatera abantu kwibaza impamvu FPR ibangamira iperereza mpuzamahanga rishaka kumenya abahanuye iriya ndege kandi atariyo ! Kuki FPR ikingira ikibaba Abahutu bahanuye iyo ndege?
Nimwumve aka kamaramaza mwabantu mwe.
— 𝙋𝙖𝙩𝙧𝙞𝙤𝙩𝙚 🇧🇮 (@Patriote257) April 6, 2025
Iyi mbwa @PaulKagame ukuntu yariko aradushinyaguriza. Igihe @PaulKagame yarahejeje kurasa indege yarimwo 𝐍𝐓𝐀𝐑𝐘𝐀𝐌𝐈𝐑𝐀 na 𝐇𝐀𝐁𝐘𝐀𝐑𝐈𝐌𝐀𝐍𝐀 yaciye avuga ngo mu ndege ntakintu cari kirimwo.
Kagame dutegerezwa kumukanya amavya pic.twitter.com/Pf4dNl39zq
Nyuma y’ihanurwa ry’iriya ndege, ubwicanyi bwahise butangira mu gihugu hose ariko cyane cyane mu mujyi wa Kigali aho abanyepolitiki bo mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND batangiye kwicwa, barimo Abahutu n’Abatutsi. FPR-Inkotanyi yahinduye inyito y’«itsembabwoko n’itsembatsemba »yari yarahawe ubwo bwicanyi ihitamo inyito ya «génocide yakorewe Abatutsi gusa» ! Ese icyo gihe Abatutsi nibo bapfuye bonyine ? FPR ntiyahagarariye aho, yahisemo kwibuka Abatutsi gusa bishwe guhera ku italiki ya 7 Mata 1994 ! Ese Abatutsi bishwe ku italiki ya 6 Mata 1994 bo bazibukwa ryari ? Ese Abatutsi bishwe n’abandi batutsi bo muri FPR bo bazibukwa ryari ?
Abanyarwanda baca umugani ugira uti «Ntawe uyoberwa umwibye, ahubwo ayoberwa aho yamuhishe»! Abanyarwanda bazi neza ko amahano y’ubwicanyi yabagwiririye yatewe na FPR akaba ari nayo mpamvu itifuza ko ibibazo nk’ibi biganirwaho kuko ihita igira inkomanga ku mutima! Uko byagenda kose , uruhare rwa FPR muri génocide yo mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari ruzajya ahagaragara kandi byanze bikunze Inkotanyi zayigizemo uruhare ruzabibazwa !
Veritasinfo.