FRANCE–RWANDA : URUKIKO RUSESA IMANZA RW’UBUFARANSA RWEMEJE « NON-LIEU » KU BASIRIKARE BA OPÉRATION TURQUOISE BASHINJWAGA URUHARE MU BWICANYI BWABAYE MU BISESERO MU 1994.
/image%2F1046414%2F20260910%2Fob_daca75_france-rwanda.jpg)
Nyuma y’imyaka irenga 20 y’iperereza n’imanza, ku wa 9 Nzeri 2026, « la Cour de cassation » arirwo rukiko Rusesa Imanza rw’Ubufaransa, rwemeje non-lieu ku basilikare b’Abafaransa bari muri Opération Turquoise, bari bamaze imyaka bashinjwa kuba baragize uruhare cyangwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi mu bwicanyi bwabereye mu Bisesero mu 1994.
Abo basilikare bashinjwaga iki?
Ikirego cyatanzwe n’abacitse ku icumu batandatu hamwe n’amashyirahamwe arimo Survie, Ibuka, FIDH, LDH na LICRA. Bashinjaga bamwe mu basirikare b’Abafaransa kuba, hagati ya 27 na 30 Kamena 1994, baramenye ko Abatutsi bari bihishe ku musozi wa Bisesero bari mu kaga gakomeye, ariko ntibahite babatabara, bigatuma bakorerwa ubwicanyi n’Interahamwe. Nyuma y’iperereza ryamaze imyaka myinshi, ubutabera bw’Ubufaransa ntibwabonye ibimenyetso bihagije byatuma abo basirikare bakurikiranwa mu rukiko ku cyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside.
Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rukaba icyemezo rwise « non-lieu » (dosiye irimo ubusa), bityo iki kirego kikaba kigeze ku musozo mu nkiko zisanzwe z’Ubufaransa.
CHARLES ONANA ATI: « IBYO NABONYE MU BUSHAKASHATSI BWANJYE NI BYO UBUTABERA NA BWO BUGEZEHO ».
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Charles Onana yakiriye iki cyemezo cy’urukiko nk’ikimenyetso gishyigikira igice cy’ingenzi cy’ubushakashatsi yashyize mu gitabo cye yise « Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise – Quand les archives parlent », cyasohotse mu mwaka w’2019. Onana avuga ko mu bushakashatsi bwe yasesenguye inyandiko ibihumbi zo mu bubiko bwa ONU, Ubufaransa (Élysée) ndetse n’Amerika (Pentagone na Maison-Blanche), aganira kandi n’abasirikare n’abandi bantu bari bafite amakuru ku byabaye mu Rwanda.
Avuga ko yatangiye ubushakashatsi bwe mu gusuzuma ishingiro ry’igitekerezo cy’uko ibirego byashinjwaga Opération Turquoise bishobora kuba ari ukuri, ariko ko atabonye ibimenyetso byemeza ko abasirikare b’Abafaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ni yo mpamvu Onana afata icyemezo cy’urukiko Rusesa Imana cya non-lieu nk’igishimangira umwanzuro we ku kibazo cyihariye cy’uruhare rw’abasilikare b’abafaransa muri « Opération Turquoise ».
Icyemezo cy’urukiko Rusesa Imanza ntabwo kivuga ko ibintu byose Charles Onana yanditse ku mateka ya jenoside, FPR cyangwa ku Rwanda byemejwe n’ubutabera. Ahubwo icyo cyemezo kireba dossier yihariye ya Bisesero n’ibirego byari byarashyikirijwe ubutabera ku basilikare b’Abafaransa bari muri Opération Turquoise.
Byongeye kandi, Charles Onana ubwe afite urundi rubanza rutandukanye n’uru: mu 2024 yakatiwe n’urukiko rwa Paris kubera zimwe mu nyandiko zo muri icyo gitabo zafashwe nko « guhakana icyaha cyakorewe inyoko-muntu (contestation de crime contre l’humanité) » gishingiye ku nyandiko iri muri kiriya gitabo yanditse. Yajuririye icyo cyemezo, kandi urubanza rwe rw’ubujurire rwimuriwe muri Kamena (6) 2027.
ONANA AHUZA IKI CYEMEZO CY’URUKIKO N’UBUSHAKASHATSI BWE KU RWANDA NA RDC.
Onana avuga ko ubushakashatsi bwe butagarukiye kuri Opération Turquoise gusa. Avuga ko inyandiko yasesenguye zamugejeje no ku kindi kibazo gikomeye CYEREKANA « uko intambara yo muri RDC yateguwe, ndetse n’ubusahuzi bujyanye n’umutungo kamere w’icyo gihugu ».
Kuri Onana, icyemezo cya non-lieu kuri Turquoise ni intsinzi y’ubushakashatsi bushingiye ku nyandiko n’ibimenyetso bivuguruza ibyo we yita ibirego bishingiye ku myumvire ya politiki n’iy’amashyirahamwe yamaze imyaka myinshi ashinja ingabo z’Ubufaransa.
Ikibazo gikomeye gisigaye ni iki: nyuma y’imyaka irenga 20 y’iperereza ryafashe ubusa ngo ribone ibimenyetso bishinja abasilikare b’abafaransa bari muri Opération Turquoise mu rukiko ; iki cyemezo kizagira izihe ngaruka ku mpaka zimaze imyaka isaga 30 ku ruhare rw’Ubufaransa mu Rwanda mu mwaka w’1994?
Veritasinfo.