RDC :Ntayandi mahitamo Kagame asigaranye uretse gukura RDF/M23 ku butaka bwa Congo !
Abanyafurika baca umugani ugira uti : «Iyo inkende igiye gupfa, igiti cyose yuriye kiranyerera». Uyu mugani ugaragarira no muri politiki, aho ubutegetsi bwose bugeze mu gihe cy'amarembera, bugenda bufata ibyemezo byo kubusenya aho kubwubaka! Ibihe nk’ibyo nibyo ubutegetsi bwa FPR-Kagame bugezemo. Mu rwego rwo kurushaho kugira imbaraga zo kubaka ubutegetsi bwe, guhera mu mwaka w’2021, Paul Kagame yafashe icyemezo cyo gutera igihugu cya Congo (RDC) mu izina rya M23, none ingaruka z’iyo ntambara zikaba zirimo ziganisha ku ihirima ry’ubutegetsi bwe!
/image%2F1046414%2F20250325%2Fob_526256_umukanda.jpg)
Guhera mu mwaka w’1997 ubwo Mobutu wayoboraga Zaïre yari amaze kwirukanwa ku butegetsi na FPR-inkotanyi ifatanyije na Uganda, Tanzaniya, u Burundi (Buyoya), Afurika y’epfo, Angola… ndetse n’ibindi bihugu bikomeye by’uburayi nk’Amerika (USA) n’Ubwongereza, byatumye Kagame agirwa igihangange ku isi yose ndetse ahabwa n’uburenganzira bwo gucunga igihugu cya zaïre cyaje kwitwa RDC (Repubulika ya Demokarasi ya Congo). Ubwo Laurent Désiré Kabila yirukanaga Kabarebe n’ingabo z’u Rwanda yari ayoboye muri Congo, abishyigikiwemo n’ibihugu byamufashije kwirukana Mobutu, Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kwica Laurent Désiré Kabila, amusimbuza Joseph Kabila bita umuhungu we!
Joseph Kabila akimara guhabwa ubutegetsi na Kagame ndetse na Museveni, yafunze amaso maze yemerera abo bamushyizeho gukora icyo bashaka muri Congo. Ibyaha by’ubwicanyi byose Inkotanyi za Kagame zakoze muri Congo byashyizwe mu kabati, ahubwo Kagame atangira gutanga amasoko y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Congo nk’aho ari igihugu cye! Ibyo byarakomeje kugera mu mwaka w’2021 ubwo Félix Tshisekedi wasimbuye Kabila mu mwaka w’2018 yatangiraga gahunda yo gusaba ibihugu binyuranye birimo Qatar yari imaze kubaka uruganda mu Rwanda rwo kuyungurura zahabu ivuye muri Congo, ko ibyo bihugu byose bishaka amabuye y’agaciro acukurwa mu burasirazuba bwa Congo (RDC), ko bigomba guhabwa amasoko na Congo (RDC) aho kuyahabwa n’u Rwanda!
Paul Kagame amaze kubona ko perezida Félix Tshisekedi ashaka kumubuza uburenganzira bwo gutanga amasoko y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bwa Congo (RDC), yahise afata icyemezo cyo gutera Congo mu izina rya M23 maze agafata ubutaka bwose bwo mu Burasirazuba bwa Congo burimo ibirombe bicukurwamo ayo mabuye; bityo bikamufasha gukomeza kubahiriza amasezerano y’abo yahaye amasoko yo gucukura ayo mabuye maze Tshisekedi agataha amaramasa cyangwa se akemera ko Kagame akomeza gucunga ibyo birombe byo mu burasirazuba bwa Congo nk’uko yabikoraga kuva cyera kubwa Kabila! Kagame yari azi neza ko ingabo za Congo FARDC ndetse n’ubutegetsi bwa Congo yabicengeye ku rwego ruri hejuru ya 70% bityo ko nta nzitizi nimwe azahura nayo mu gutegeka Tshisekedi icyo ashaka cyangwa akamukura ku butegetsi!
Mu gihe gito yari abanye neza na Kagame, Félix Tshisekedi yashoboye nawe gucengera neza imikorere ya Kagame n’ubutegetsi bwe, amenya neza aho imbaraga ubutegetsi bwe bufite buzikura n’intege nke bufite. Tshisekedi yasanze ibyubahiro n’igitinyiro Kagame afite mu mahanga abikura mumabuye asahura muri Congo ; abona kandi Kagame n’ubutegetsi bwe bufite intege nke ziterwa n’ikinyoma, igitugu, ubwicanyi bukora imbere mu gihugu no mu mahanga n’iterabwoba rikabije bwashyize mu Banyarwanda. Kagame akimara gutera Congo, Tshisekedi yihutiye gukoranya imitwe yose y’abacongomani yitwaje intwaro kugirango yumvikane nayo, ibyo akaba aribyo byiswe ibiganiro bya Nayirobi (Kenya).
/image%2F1046414%2F20250325%2Fob_bd7a57_wazalendo-a-kitshanga.jpg%3Ffit%3D1024%2C576%26ssl%3D1)
Imitwe yose yari iteraniye mu biganiro i Nayirobi yasabye ko igomba gufatanya na leta yabo ya Congo (RDC) maze bikirukana ingabo z’amahanga ziri ku butaka bwabo zibabuza amahoro, aha bakaba barashakaga kuvuga ingabo za RDF (Rwanda). Kigali imaze kubibona gutyo, nibwo yahamagaraga abacongomani bayibogamiyeho bo muri M23 bari muri ibyo biganiro, ibasaba kubivamo ahubwo bakajya ku rugamba rwo kwiremera igihugu cyabo mu burasirazuba bwa Congo! Imitwe yose yari mu biganiro i Nayirobi yemeranyijweko igihe cyose ingabo z’u Rwanda (RDF) zizaba zavuye ku butaka bwa Congo, izashyira intwaro hasi ikajya mu buzima busanzwe; iyo mitwe yose yihurije hamwe niyo yabyaye Wazalendo ubu yabereye akasamutwe RDF/M23;umuhuza muri ibyo biganiro akaba ari «Uhuru Kenyata» wabaye perezida wa Kenya.
Ubwo Paul Kagame yateraga Congo mu izina rya M23, leta ya Félix Tshisekedi, kimwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) ndetse n’umuryango w’Abibumbye ONU, bahise bemeza ko leta y’u Rwanda ariyo yavogereye ubusugire bwa Congo (RDC) ikaba yarohereje abasilikare ba RDF mu kujya gufasha inyeshyamba za M23 kurwanya leta ya Congo. Leta y’ u Rwanda yanze kwemera ibyo birego byo gufasha umutwe wa M23 ariko igwa mu mutego wo kujya mu biganiro na Congo, ubwo Paul Kagame yahuriraga na Félix Tshisekedi i Luanda muri Angola, bakemeranywa ko imirwano igiye guhagarara, u Rwanda rugakura ingabo n’intwaro zarwo rwashyize ku butaka bwa Congo (RDC), umuhuza muri ibyo biganiro akaba ari perezida w’Angola «Joao Laurenço». Nyuma y'ibiganiro by’i Luanda, Kagame yongeye gukora irindi kosa ryo kwanga kujya gushyira umukono ku myanzuro y'ibyo biganiro by'i Luanda byo kugarura amahoro bitewe n’uko ngo Leta ya Congo (RDC) yanze kuganira na M23; isi yose yahise ishyira igitutu kuri Kagame kuko yari amaze kugaragaza ko ariwe kibazo!
Kugirango yikure muri iryo hurizo kandi ashyire igitutu kuri Tshisekedi, Paul Kagame yafashe icyemezo cyo gufata umujyi wa Goma ndetse na Bukavu! Iryo kosa ryo gufata iyo mijyi yombi, ryatumye isi yose ikangarana, mu izina rya leta ya Congo, Ministre w’ububanyi n’amahanga «Madame Thérèse Kayikwamba Wagner» yazamuye ikibazo akigeza muri ONU, uyu mu ministre akaba yararwanye urugamba rukomeye cyane kugeza ubwo umuryango w’abibumbye ONU washoboye gutora « umwanzuro wa 2773 » usaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo (RDC), guhagarika ubufasha bwose uha umutwe wa M23 kandi uwo mutwe ugashyira intwaro hasi, abawugize bakajya kubaho mu buzima busanzwe nk’uko ibiganiro bya Nayirobi na Luanda bibisaba !
Uwo mwanzuro ukimara gufatwa, ibihugu biha inkunga u Rwanda byatangiye gufatira u Rwanda ibihano, muribyo twavuga, Leta zunze ubumwe z’Amerika zahannye ministre James Kabarebe, Ububiligi, Ubudage, Ubwongereza na Canada…; ibyo bihugu byahagaritse inkunga zabyo byahaga u Rwanda ariko ibihano rurangiza bikaba byaratanzwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) watangaje ku italiki ya 17/03/2025! Uwo muryango w’Uburayi watangaje ibihano ku bantu 9 barimo abasilikare bakuru ba RDF batatu n’uruganda ruyungurura zahabu rwa «Gasabo Gold Refinery» ruri muri zimwe mu mpamvu zateye intambara ya Kagame muri Congo! Nyuma yo gutangaza ibi bihano, Kagame yakoze irindi kosa rya rurangiza aho yafashe icyemezo cyo guhagarika umubano ushingiye kuri za ambasade hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’Ububiligi kandi azi neza ko icyo gihugu ariwo muryango ugomba kumwinjiza mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, mu by’ukuri u Rwanda rukaba rwariyongerereye ibihano byo kwifungirana!
Nyuma y’uko ibi bihano ku Rwanda bimaze gutangwa, leta ya Congo yafashe icyemezo cyo kuganira n’umutwe wa M23; abakurikiranira hafi politiki ya Congo (RDC) bakaba basanga leta ya Tshisekedi yarageze ku ntego ikomeye cyane yo gushyira u Rwanda mu kato , none ikaba itangiye indi gahunda yo gutandukanya RDF n’abanyekongo bari muri M23, bityo u Rwanda rukazisanga ari rwonyine mu ntambara rwashoje muri Congo, iyo akaba ari imwe mu mpamvu ituma leta ya Kigali itifuzako M23 igirana ibiganiro na Congo n’ubwo aribyo bintu yashyiraga imbere kuko yibwiraga ko Congo itazabyemera bityo bikazaba impamvu yo gutuma ingabo za RDF zitinda kuva ku butaka bwa Congo (RDC).
Kugeza ubu leta ya Tshisekedi ikaba yaratsinze urugamba rwa politiki na dipolomasi kuko impamvu zose u Rwanda rwagiraga urwitwazo kugirango rukomeze kugumisha ingabo zarwo RDF muri Congo (RDC), leta ya Tshisekedi yazikuyeho! Umuryango mpuzamahanga usaba Paul Kagame gukurikiza imyanzuro yavuye mu biganiro bya Luanda na Nayirobi kandi iyo myanzuro yose isaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Congo mu gihe rwo rwifuza kuzigumisha muri icyo gihugu! Uko ibintu bihagaze ubu, nta mpamvu nimwe u Rwanda rufite rutuma igumisha ingabo zarwo muri Congo cyangwa se gufasha umutwe wa M23! Kuba RDF/M23 ikomeje imirwano yo gufata ibice binyuranye bya Congo (RDC) ibyo ntacyo bishobora kugira icyo biyimarira uretse gukomeza gukora ibyaha by'ubwicanyi nabyo birimo gukorwaho iperereza n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC)!
Ntayandi mahitamo ahari uretseko Kagame agomba gukura ingabo ze muri Congo noneho umutwe wa M23 ukisesa! Nubwo RDF/M23 yafata igihugu cya Congo ntacyo bishobora kuyimarira kuko Congo ni igihugu kinini cyane ku buryo u Rwanda na Uganda badafite ubushobozi bwa gufata Congo yose maze ngo bashobore kugenzura urugo ku rundi nk'uko byabashobokeye ku gahugu gato k'u Rwanda. U Rwanda rushobora kwibeshya ko rushobora gufata igice kimwe cy'ubutaka bwa Congo bakakigenzura mu gihe runaka cyangwa bakakagira igihugu kigenga, ibyo ntibyaborohera kuko abaturage ba Congo badakunze RDF/M23 cyane cyane Wazalendo kandi ibyo ntibyabuza leta ya Congo gukomeza intambara; gushaka kugumana gace k'ubutaka bwa Congo byabera u Rwanda ikibazo gikomeye kuko rwaba ruguye mu isayo y'umutekano mucye rutazikuramo!
Video: ‘Congo ni yo yobazwa kubera iki [M23] baguma bafata ibisagara. Uburundi ni umufasha. Umufasha si we abazwa’ – Prezida Ndayishimiye
— BBC News Gahuza (@bbcgahuza) March 25, 2025
🎥: Thuthuka Zondi
🎞️: Cyriaque Muhawenayo pic.twitter.com/W14f61AiRC
Uko byagenda ko, nta mahitamo u Rwanda rusigaranye uretse gukura ingabo zarwo muri Congo nubwo nabyo bifite izindi ngaruka zitoroshye ariko nibura bishobora gutuma ibihano bihagarara n'ubutegetsi bwa FPR bukamara kabiri; kuko gukomeza intambara bishobora gutuma batsindwa n'ubutegetsi bugahita buhirima. Intwaro ya "Funga mukanda" cyangwa ibihuha byo kuvuga ko Ububiligi bwohereje ingabo muri Congo ntabwo bishobora kuba intwaro yo gukemura ibibazo n'ingaruka mbi z'intambara Kagame yashoye kuri Congo!
Ubu twandika iyi nkuru, hari amakuru atugeraho yemeza ko ingabo za Congo FARDC na Wazalendo zigenzura ikibuga cy'indege cya Kavumu , izo ngabo zikaba ziri kwegera umujyi wa Bukavu kugirango ziwirukanemo RDF/M23 yawigaruriye! Iminsi iri imbere iduhishiye udushya twinshi kuri iyi ntambara!
Veritasinfo.