Rwanda: Imibereho ya ministre «Andereya NTAGERURA» n’inzira ndende kandi y'inzitane yanyuzemo.

Publié le par Veritas

Ministri Andereya Ntagerura ni muntu ki? Andereya Ntagerura yavutse kw’itariki ya 02/01/1950; yavukiye ku Mpinga, ku musozi wa Karengera, Paruwasi ya Mwezi, Susheferi ya Mwezi, Sheferi Bukunzi-Busozo-Bugarama (BBB mu magambo ahinnye), Teritwari ya Shangugu (yahindutse Perefegitura ya Cyangugu muri 1961) mu gihugu cya Rwanda-Urundi.

Kuva komini zigiyeho muri 1960 kugeza zivuyeho muri 2001, Andereya Ntagerura abarurirwa ku Mpinga muri segiteri Karengera, komini Karengera, perefegitura ya Cyangugu. Ubu ni m’Umudugudu wa Mpinga, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke, Intara y’Uburengerazuba.

Se umubyara ni Nsabuwimye Inosenti naho nyina akaba Ntibwira Angelina; ni umuherezi mu bana bane barimo bakuru be babiri na mushiki we umwe. Yashakanye na Madamu Leoncia Ntagerura Bongwa kuri 07/07/1979, babyaranye abana batatu.

Amashuri ministre NTAGERURA yize.

1956-1962: Amashuri abanza ku musozi wa Karengera n’i Mwezi, muri sheferi ya Bukunzi-Busozo-Bugarama muri Teritwari ya Shangugu.

1962-1969: Amashuri yisumbuye mw’iseminari nto ya Mutagatifu Piyo wa Cumi (Saint Pie X) ku Nyundo muri perefegitura ya Gisenyi. Yahavanye impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mw’ishami ry’ikigereki n’ikilatini (greco-latine mu gifaransa). Ari mu banyuma barirangijemo.

1969-15/02/1973: Amashuri makuru muri Kaminuza y’u Rwanda y’i Butare (UNR). Yahavanye impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Baccalauréat mu gifaransa) mw’ishami ryigisha Ubucungamari n’Imibereho hagati y’abantu.

Ukwezi kwa 9 muri 1973- Ukwezi kwa 7 muri 1976: Icyiciro cya 2 cy’amashuri makuru muri Kaminuza ya Laval-Québec mu gihugu cya Canada. Yahakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza yitwa MBA (Maitrise en Administration des Affaires mu gifaransa).

III Akazi ministre Andereya NTAGERURA yakoze muri kaminuza y’u Rwanda I Butare.

Mbere yo kuba ministri no kujya muri politiki, Andereya Ntagerura yabanje kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda anayibamo umutegetsi. Yayikozemo imirimo inyuranye ikurikira:

Ukwezi kwa 2 muri 1973-Ukwezi kwa 9 muri 1973: Diregiteri ushinzwe imibereho y’ abanyeshuri (Service aux Etudiants) muri kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Igihe imvururu zabaga mu kwezi kwa 2 muri 1973 muri kaminuza y’u Rwanda no mu gihugu cyose, Ntagerura yari mu mwaka wa mbere w’icyiciro cya 2 cya kaminuza mw’ishami ryigisha ibijyanye n’Ubukungu n’Imibereho hagati y’abantu.

Kubera ubushobozi bamubonanaga, yagizwe Diregiteri ushinzwe imibereho y’abanyeshuri. Uwo mwanya w’ubutegetsi wari ukomeye cyane kuko ariwo wahuzaga ubutegetsi bwa kaminuza n’abanyeshuri. Icyo gihe yari asimbuye umunya Canada witwa Olivier Tremblay wari amaze gusubira mu gihugu cye.

1976-1980: Yabaye umwarimu  n’uwungirije doyen (vice doyen) mw’ishami ryigisha  Ubukungu n’Imibanire hagati y’abantu. Yanabaye kandi umwarimu udahoraho (professeur visiteur) mw’Ishuri Rikuru ry’Igihugu ryigisha Uburezi (IPN).

1980- 29/03/1981: yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda.

IV IMIRIMO YA MINISTRI ANDEREYA NTAGERURA MURI GUVERINOMA Y’U RWANDA.

Andereya Ntagerura yabaye ministri igihe kirekire. Yinjiye muri guverinoma kuri 29/03/1981 ayivamo mu kwezi kwa 7 muri 1994 bivuga ko yayimazemo imyaka 13 n’amezi 4. Uretse Perezida Habyarimana wigiraga Ministri w’Ingabo akaba yamaze imyaka 18 kuri uwo mwanya, Ntagerura yesheje umuhigo w’uburambe bw’imyaka 10 ku mwanya wa ministri muri Repubulika ya 2. Uwo muhigo wari ufitwe na Fransisko Ngarukiyintwari na Ambroise Mulindangabo, bavuye ku bu ministri muri 1989. Ngarukiyintwari yabaye Ministri w’ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, naho Murindangabo yari ministri w’Igenamigambi (Plan).

Muri icyo gihe cyose, Ntagerura yagizwe ministri incuro 11: incuro 7 yabigizwe na Perezida wa Repubulika, naho 4 abigirwa na Ministri w’Intebe. Yashinzwe ministeri zikurikira: incuro 6 yashinzwe Ministeri ya Transporo no Gutumanaho (Transport et communication), 3 ashingwa iy’Imirimo ya Leta, Ingufu n’Amazi naho 2 ashingwa izindi ministeri zinyuranye.

Kubera uburambe, muri 1990-1994 yahabwaga icyubahiro cyo kwitwa umukuru w’abaministri (doyen) muri rusange n’uw’abaministri b’ishyaka MRND by’umwihariko.

IV.1 GUVERINOMA ZASHYIZWEHO NA PEREZIDA HABYARIMANA NTAGERURA YABAYEMO.

Mu gihe cy’ishyaka rimwe rukumbi MRND, Perezida Habyarimana niwe washyiragaho abaministri bamufasha. Yagize Ntagerura ministri incuro 7: incuro 1 muri Ministeri y’Imibereho myiza no Gutsura Amajyambere, incuro 1 muri Ministeri y’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi, incuro 2 muri Ministeri y’Imirimo ya Leta, Ingufu n’Amazi, n’incuro 3 muri Ministeri ya Transiporo no Gutumanaho.

Izo Ministeri zakurikiranye zitya:

1)29/03/1981- 08/02/1982: Ministri w’Imibereho myiza no Gutsura Amajyambere .

2) 08/02/1982- 09/01/1984: Ministri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi .

3) 09/01/1984- 09/04/1987: Ministri wa Transiporo no Gutumanaho

4) 09/04/1987- 15/01/1989: Ministri wa Transiporo no Gutumanaho

5) 15/01/1989- 09/07/1990: Ministri waTransiporo no Gutumanaho

6) 09/07/1990- 04/02/ 1991 : Ministri w’Imirimo ya Leta, Ingufu n’Amazi

7) 04/02/1991- 31/12/1991 : Ministri w’Imirimo ya Leta, Ingufu n’Amazi

IV.2 GUVERINOMA ZASHYIZWEHO NA MINISTRI W’INTEBE NTAGERURA YABAYEMO.

 

Nyuma y’ukwezi kwa 6 muri 1991 amashyaka menshi amaze kujyaho, Ntagerura yabaye ministri incuro 4 abigizwe na Ministri w’Intebe: incuro 1 yagizwe Ministri w’Imirimo ya Leta, Ingufu n’Amazi naho incuro 3 agirwa Ministri wa Transiporo no Gutumanaho. Izo ministeri zakurikiranye zitya :

8) 31/12/1991- 16/04/1992 : Ministri w’Imirimo ya Leta, Ingufu n’Amazi. Ni muri Guverinoma ya 1 y’amashyaka menshi (MRND na PDC) yagiyeho kuri 31/12/1991, yayobowe na Ministri w’Intebe Sylvestre Nsanzimana wo mw’ishyaka MRND.

9)16/04/1992- 18/07/1993: Ministri wa Transporo no Gutumanaho. Ni muri Guverinoma ya 2 y ‘amashyaka menshi (MRND, MDR, PSD, PL na PDC) yagiyeho kuri 16/04/1992 yayobowe na Ministri w’Intebe Dismas Nsengiyaremye wo mw’ishyaka MDR.

10)18/07/1993- 09/04/1994: Ministri wa Transiporo no Gutumanaho. Ni muri Guverinoma ya 3 y ‘amashyaka menshi (MRND, MDR, PSD, PL na PDC) yayobowe na Ministri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana wo mw’ishyaka MDR.

11)09/04/1994- 19/07/1994: Ministri wa Transiporo no Gutumanaho. Ni muri Guverinoma y’Abatabazi yayobowe na Ministri w’intebe Yohani Kambanda nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana na Ministri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana. Ntagerura yayigiyemo ahagarariye ishyaka rya MRND.

IV.3 UMUSHINGA WO KUGIRA ANDEREYA NTAGERURA MINISITIRI W’IGENAMIGAMBI (PLAN) MURI GUVERINOMA IRIMO FPR INKOTANYI.

Kw’itariki ya 05/01/1994, Ntagerura yagombaga kurahira kugirango atangire imirimo yo kuba Ministri w’Igenamigambi muri guverinoma irimo FPR- Inkotanyi. Iyo guverinoma yagombaga kuyoborwa na Ministri w’Intebe Faustini Twagiramungu wo mw’ishyaka MDR akaba yari yanditswe mu masezerano y’Amahoro ya Arusha. Uwo muhango ntiwabaye kuberako nyuma yo kurahira kwa Perezida Habyarimana, FPR yanze kwitabira imihango yo kwakira indahiro z’abaministri n’abadepite yagombaga gukurikiraho. Ntagerura kandi ari kuri listi yanyuma y’abagize guverinoma yatangajwe na Faustini Twagiramungu kuri 18/03/1994; ariko kubera amananiza ya buri gihe ya FPR, n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ryakurikiyeho kuri 06/04/1994, iyo guverinoma ntiyigeze ijyaho.

IV.4 URUHARE RWA MINISTRI NTAGERURA MU MISHYIKIRANO NA FPR YABEREYE ARUSHA MURI TANZANIYA MU KWEZI KWA 5 MURI 1994 IGAMIJE GUHAGARIKA IMIRWANO.

 Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5 muri 1994, imirwano hagati ya FPR n’ingabo z’u Rwanda (FAR) kimwe n’ubwicanyi byari bikomeje kandi bica ibintu. Ntagerura yoherejwe Arusha muri Tanzaniya ayoboye intumwa zari zigiye kugirana imishyikirano na FPR kugirango imirwano ihagarare. Izo ntumwa yari ayoboye zari zigizwe na Agnès Ntamabyariro Ministri w’Ubutabera, Jenerali Mariseri Gatsinzi na Koloneli Aloys Ntiwiragabo bombi bakaba bari bahagaraiye ingabo.

Mu nzira bajya Arusha, Ntagerura n’abo ayoboye bamenye ko hari imishyikirano yo guhagarika imirwano iri kubera i Gbadolite muri Zaire (ubu ni Congo) iyobowe na Perezida Mobutu. Bahereyeko babanza kunyura i Gbadolité ariko bahageze basanga FPR itagihari. I Bagdolité, Ntagerura yasinye inyandiko yemera ihagarikwa ry’imirwano yizera ko na FPR izasinya inyandiko nk’iyo yasinye. Ubwo bahereyeko bakomeza urugendo bajya Arusha.

Bari Arusha, imishyikirano yayobowe na Yohani Samuel Malechela, Ministri w’Intebe na Visi Perezida wambere wa Tanzaniya akaba n’umuhuza mu Masezerano y’Amahoro ya Arusha. Muri iyo mishyikirano, FPR yari ihagarariwe na Perezida wayo Koloneli Alegisi Kanyarengwe n’ Umunyamabanga Mukuru  (Secrétaire Général) w’ishyaka Dogiteri Théogène Rudasingwa. Bitunguranye, FPR yazanye amananiza ivuga ko idashaka gushyikirana n’intumwa za guverinoma y’u Rwanda ko ahubwo ishaka gushyikirana n’abasirikari.

Umuhuza Yohani Samuel Malechela amaze kubona ko FPR iri kuzana amananiza, yafashe icyemezo cyo guhura na buri ruhande ukwarwo. Birangiye yashyize ahagaragara umushinga w’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda. Umuhuza Malechela na Ntagerura bashyize umukono kuri ayo masezerano ariko FPR yanga kuyasinya.

V IMIRIMO YA MINISTRI ANDEREYA NTAGERURA MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO (CND).

Ntagerura yabaye depite uhagarariye perefegitura ya Cyangugu muri 1981, 1983 na 1988. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2 muri 1982, yatanzweho umukandida ku mwanya wo kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko. Icyo gihe yahanganye na Maurice Ntahobari ariko Ntahobari aba ariwe utorerwa kuyobora iyo Nteko.

Itegeko Nshinga ryo kuri 10/06/1991 ryemeye ko hajyaho amashyaka menshi ryategekaga ko umurimo wa ministri udashobora kubangikanwa n’uw’ubudepite. Kubera izo mpamvu, Ntagerura yaretse akazi k’ubudepite asimburwa na Petero Kwitonda.

VI URUHARE RWA MINISTRI ANDEREYA NTAGERURA MURI POLITIKI Y’U RWANDA.

Andereya Ntagerura kimwe n’abanyarwanda bose yabanje kuba umuyoboke wa MRND igihe ryari ishyaka rimwe. Guhera mu kwezi kwa 6 muri 1991, amashyaka menshi amaze kwemererwa kujyaho, MRND yarivuguruye kugirango ishobore guhangana n’andi mashyaka. Ubwo abanyarwanda benshi bajyaga mu mashyaka anyuranye, Ntagerura we yahisemo kuguma muri MRND. Ntagerura yabaye igihe kirekire mu nama ya Perefegitura (Conseil Préfectoral) ya MRND muri perefegitura ya Cyangugu ariko ntiyigeze aba muri Komite Nyobozi y’iryo shyaka.

VII MINISTRI NTAGERURA NK’IMPUNZI MU GIHUGU CYA KAMERUNI; ITABWA MURI YOMBI RYE, URUBANZA RWE N’INTSINZI YE.

FPR ikimara gufata ubutegetsi mu kwezi kwa 7 muri 1994, Ntagerura yabanje guhungira muri Zaire (Congo y’ubu).  Muri 1995, yimukiye mu gihugu cya Kameruni mu mugi wa Yaoundé atura ku murenge witwa Nkomkana. Yari ahamerewe neza, yibereyeho mu mahoro.

Kuri 27/03/1996, yatawe muri yombi hakurikijwe impapuro mpuzamahanga zo kumufata zashyizweho n’u Rwanda. Bahereyeko bamujyana gufungirwa muri gereza nkuru ya Kondengui. Kuri 09/08/1996, Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (TPIR) yatanze inyandiko imurega; iyo nyandiko ikaba yaremejwe n’Urukiko kw’itariki ya 10/08/1996.

Kuri 23/01/1997, Ntagerura yimuriwe muri gereza ya ONU iri Arusha muri Tanzaniya. Kuri 29/01/1998, hakurikijwe ibyasabwe n’abunganira Ntagerura, Umushinjacyaha yatanze ikirego cyahinduwe kiba aricyo cyemezwa burundu n’Urukiko ko kirimo ibirego bizazanwa mu rubanza rwa Ntagerura.

Kuri 25/04/2004, ubwo hari hashize imyaka 8 Ntagerura ari muri gereza, abacamanza 3 b’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa TPIR urugereko rwa 3, bemeje bose ko ari umwere rutegeka ko aherako afungurwa ako kanya. Uwo munsi yasohotse muri gereza ajya gucumbikirwa mu nzu y’Urukiko icungiwe umutekano (Safe House mu cyongereza), ategereje ko hazaboneka igihugu kimwakira. N’ubwo icyemezo cy’abacamanza kitashidikanywagaho, Umushinjacyaha yafashe icyemezo cyo kujurira.

Kuri 07/07/2006, Urukiko rw’Ubujurire rwa TPIR rwashimangiye ku majwi y’abacamanza bose uko ari 7 barugize, icyemezo cy’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo nuko Ntagerura aba abaye umwere burundu.

VIII AMAZE KUGIRWA UMWERE NA TPIR, NTAGERURA YAMAZE IMYAKA IRENGA 17 ARUSHA MURI TANZANIYA YARABUZE IGIHUGU KIMWAKIRA.

Akimara kugirwa umwere burundu mu kwezi kwa 7 muri 2006, Ntagerura yakomeje gutura Arusha mu nzu ya TPIR icungiwe umutekanano (Safe House). Yari ategereje kuzasanga umuryango we mu Bufaransa cyangwa kubona ikindi gihugu cyo m’Uburengerazuba bw’isi ndetse no muri Afurika cyamwakira. Ubusabe bwe bwo kujya mu Bufaransa aho umuryango we utuye bwahereyeko bwangwa n’icyo gihugu ku mpamvu ko cyashakaga gusubukura umubano wacyo n’u Rwanda.

Uwo mubano wari warahagaritswe kw’itariki ya 24/11/2006 nyuma y’uko umucamanza w’umufaransa Bruguière ashyizeho impapuro zo guta muri yombi abategetsi 9 bo mu Rwanda. Ibindi bihugu byo m’uburengerazuba bw’isi n’ibyo muri Afurika nabyo byanze kumwakira kubera gutinya uburakari bw’u Rwanda no kwiteranya na rwo.

Cyakora ibibi birarutana; n’ubwo yari amaze kurambirwa kuba muri Tanzaniya kubera kuhatinda, ubuzima bwaho bwari bufite ibintu bimwe byiza byatumaga yihangana: yashoboraga gutembera muri Tanzaniya hose nta nkomyi, gusurwa n’umuryango we n’incuti no gukoresha ibikorwa bya TPIR nk’inzu y’isomero. Yabayeho muri ubwo buzima kugera mu mpera z’ukwezi kwa 12 muri 2021, nukuvuga ko yabumazemo imyaka irenga 17.

IX MW’IBANGA KANDI BITUNGURANYE, NTAGERURA YIMURIWE I NIAMEY MURI NIGER.

Ku itariki ya 05/12/2021, Ntagerura hamwe na bagenzi be 7 bagizwe abere cyangwa barekuwe barangije ibihano, yavanywe muri Tanzaniya yimurirwa i Niamey muri Niger. Iryo yimurwa ryakozwe hakurikijwe amasezerano y’ibanga yashyizweho umukono kw’itariki ya 15/11/2021 hagati y’igihugu cya Niger n’ikigo cya ONU cyitwa MTPI cyasimbuye TPIR imaze gufungwa kw’itariki ya 31/12/2015.

Kw’itariki ya 27/12/2021, agendeye ku burakari n’ubusabe bw’u Rwanda, Ministri w’Ubutegetsi bw’igihugu wa Niger yambuye Ntagerura na bagenzi be ibyangombwa bari barahawe anategeka ko birukanwa. Nyuma y’icyo cyemezo gitunguranye, MTPI yasabye Tanzaniya ko basubirayo nayo irabyanga. Icyakurikiyeho nuko MTPI yahagaritse icyemezo cyo kubirukana mugihe itarabona ikindi gihugu cyabakira.

Guhera icyo gihe, Ntagerura na bagenzi be baba munzu irinzwe n’abapolisi ba Niger, nta byangombwa bafite, ntibashobora gusohoka keretse baherekejwe n’abapolisi. Muri ako kaga n’igihirahiro, akantu gato Ntagerura yasigaranye nuko umuryango we n’incuti bashoboraga kujya muri Niger kumusura.

X INGARUKA KURI NTAGERURA Z’IHIRIKWA RY’UBUTEGETSI MURI NIGER KW’ITARIKI YA 23/07/2023.

Ministre Andereya Ntagerura muri Niger

Burya koko ngo aho umutindi yanitse ntiriva. Kuri 23/07/2023, abasirikari bafashe ubutegetsi ku ngufu muri Niger. Bigitangira, abantu bakekaga ko ihinduka ry’ubutegetsi rizatanga agahenge mu mibereho ya Ntagerura na bagenzi be ariko ntibatinze kubona ko bibeshye.

Ahubwo iryo hirikwa ry’ubutegetsi bwa Bazoum Perezida wa Niger ryatumye ibintu bisubira irudubi.  Ryatumye ibihugu by’Iburengerazuba cyane cyane u Bufaransa bicana umubano na Niger. Ibyo byatumye akaryango kamwe k’uburenganzira bwa muntu Ntagerura yari asigaranye gafungwa: uburenganzira bwo gusurwa n’umuryango we n’incuti batuye mu Bufaransa no mu bindi bihugu byo m’uburengerazuba. Kuva ubwo, Ntagerura yabaye umuntu utagira ibyangombwa, ufunzwe; kuri we Niamey yabaye gereza ifunze cyane. Kubera kudashobora gusurwa ubwigunge no kwiheba byariyongereye.

XI GUTABARUKA KWA MINISTRI ANDEREYA NTAGERURA I NIAMEY MURI NIGER.

Ni muri uwo mwuka w’ejo nzamera nte, w’ubwigunge no kwiheba ko intwari ministri Andereya Ntagerura yatuvuyemo kw’itariki ya 18 z’ukwezi kwa 6 muri 2026 i Niamey muri Niger azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire. Yabaye igitambo cy’ umubano w’u Rwanda n’amahanga.

Asize kuri iyi si uwo bashakanye Madamu Ntagerura Bongwa Leoncia, abana 2 n’abuzukuru 2. Naruhukire mu mahoro.

Bikorewe Lille kuri 11/09/2026.

Iyi CV yakozwe na Habyarimana Malien uturuka mu karere kamwe na Ntagerura, bakaba barakoranye igihe kirekire muri Ministeri ya Transporo no Gutumanaho kandi akaba yarakurikiye urubanza rwe Arusha muri Tanzaniya.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article