Intambara muri RDC : Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame bahuriye i Doha muri Qatar !

Publié le par Veritas

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Werurwe 2025, perezida wa Congo (RDC) Félix Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda bagiranye ibiganiro imbonankubone bari ku meza amwe i Doha mu murwa mukuru wa Qatar nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya Jeune Afrique (J.A). Uyu mubonano ukaba waje gushimangirwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’impande zombi! Uyu mubonano w’aba bakuru b’ibihugu byombi watunguye abantu benshi cyane kuko Félix Tshisekedi yari yaravuze ko azahurira na Paul Kagame mu ijuru, naho Kagame nawe akavuga ko atazavugana na Tshisekedi w'igicucu kitubahiriza amasezerano!

Umuyobozi wa Qatar Tamim Ben Hamad Al Thani uri hagati niwe wahuje kumeza amwe Kagame na Tshisekedi (ifoto ya J.A)

Aba bakuru b’ibihugu byombi bahujwe n’umuyobozi wa Qatar «Tamim Ben Hamad Al Thani » washoboye gutegura uyu mubonano w’aba bakuru b’ibihugu byombi bihanganye ku rugamba mu ibanga rikomeye. Tshisekedi na Kagame baganiriye ku ntambara ibahanganishije iri kubera mu burasirazuba bwa Congo (RDC), aho inyeshyamba za RDF/M23 zishyigikiwe na Kagame zamaze kwigarurira imijyi 2 ikomeye ya Bukavu na Goma.

«Aba bakuru b’ibihugu byombi bumvikanye ko bazakomeza kugirana ibiganiro muri uyu mujyi wa Doha kugeza igihe bazashyiriraho ingamba zikomeye zo kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo » nk’uko byavuzwe mu itangazo risoza uyu mubonano.

Uyu mubonano wa Tshisekedi na Kagame ubaye nyuma y’umunsi umwe gusa ibiganiro byagombaga guhuza intumwa za leta  ya Congo (RDC) n’inyeshyamba za RDF/M23 i Luanda muri Angola biburijwemo. Ibyo biganiro byagombaga kuwa kuri uyu wa kabiri bihagarariwe n’umuhuza perezida w’Angola « Joao Laurenço », ariko intumwa za RDF/M23 zikaba zaranze kwitabira ibyo biganiro kubera ibihano bamwe mu bayobozi bawo bashyiriweho n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE).

Intandaro y'intambara ya Kagame kuri Congo ituruka kuri uru ruganda rwa «Gasabo Gold Refinery»

Abakurikiranira hafi politiki yo mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari basanga uyu mubonano wa Tshisekedi na Kagame watewe n’uko uruganda ruyungurura zahabu rwa « Gasabo Gold Refinery » rugiye gufunga imiryango yarwo kubera ibihano rwafatiwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) kandi urwo ruganda rwarubatswe na Qatar. Kutumvikana ku nyungu iva muri urwo ruganda hagati ya Tshisekedi na Paul Kagame, nibyo byatumye Kagame atera RDC kuko Tshisekedi yari amaze kubwira Qatar ko agiye guhagarika zahabu irwoherezwamo kuko nta nyungu Congo yabonaga iruvamo!

Twizereko intambara igiye guhagarara muri Congo bitewe n’uko Qatar nka patoro wa Kagame na Tshisekedi yiyemeje gukemura ikibazo cy’inyungu iva mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro buri hagati y’aba baperezida bombi, bityo inzirakarengane ntizikomeze kuhasiga ubuzima !

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article