«AFC/RDF/M23 nikinisha kurasa isasu rimwe ku butaka bwa RD Congo, nzahita ndasa i Kigali »! (Perezida Félix Tshisekedi).

Publié le par veritas

Kuri iyi taliki ya 20 Ukuboza 2023 abaturage ba RD Congo bagera kuri miliyoni 44 bazindukiye mu matora. Abaturage ba teritwari ya Rutshuru na Masisi nibo batashoboye gutora bitewe n'intambara ya RDF/M23 yabakuye mu byabo.. Kuwa mbere w'iki cyumweru nibwo Perezida w'icyo gihugu nawe uri kwiyamamaza Bwana Felix Tshisekedi yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru wa televiziyo ya Congo, maze avuga ko mu gihe ihuriro rya AFC ryatangarijwe i Nairobi kuwa gatanu taliki ya 15 Ukuboza ryaramuka ryibeshye rikarasa isasu rimwe gusa ku butaka bwa Congo, yiteguye guhita arasa Kigali umurwamukuru w'u Rwanda! Abantu benshi bumvise iyo mvugo bahise bikanga ko itora ry'uyu munsi ritazaba cyane ko hari n'ibihugu byinshi by'amahanga bitifuzaga ko iri tora riba! Nubwo iri tora ryaba ririmo utunenge two kugeza ibikoresho ku biro by'itora ku gihe, ryabaye kandi riri kugenda neza.. Kuki rero Tshisekedi yavuze ko azarasa Kigali? Igisubizo turagihabwa na Tshisekedi ubwe ubwo yasubije umunyamakuru ku kigomba gukorwa kugirango umutekano uboneke muri Congo; twakibashyiriye mu kinyarwanda igisubizo yatanze:

[ Perezida Felix Tshisekedi yagize ati «Kagame ni ikibazo haba kuri Congo ariko no ku baturage be, ku buryo haramutse habaye amatora adafifitse adashobora kubona amajwi agera kuri 1%! Kagame ni ikibazo ku karere kose, ni ikibazo kuri Uganda, ni ikibazo ku Burundi ndetse no kuri Tanzaniya, uretse ko umubyeyi uyoboye kiriya gihugu acishamacye. Ntacyo mbahisha, nta nicyo nshobora guceceka, mbabwije ukuri, tugomba kumurwanya, mbivugiye hano kandi nzakomeza mbivuge; muri iki gitondo nagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru cyo mu mahanga ariko sinashatse kubivuga; nkaba nashatse kubivugira hano ku kinyamakuru cya leta ya Congo: Aba banyarwenya wabonye bavugira i Nairobi, bibeshye bakagaba igitero shuma kuri Congo, uko cyaba kimeze kose, nahita mpamagaza inama y'abadepite, ibyumba byombi bagateranira muri kongere nk'uko itegeko nshinga ribiteganya, nkabasaba uburenganzira bwo «gutangaza intambara ku Rwanda»!

Ibi mbivuze mumagambo natekerejeho neza kandi mbivuze mbikuye ku mutima, kandi nkaba niteguye kuba nabikora kuko muri iki gihe ntidukeneye kohereza ingabo zirwanira ku butaka mu Rwanda, kuko dufite ubushobozi bwo kurasa mu mujyi wa Kigali turi ku butaka bw'igihugu cyacu! Impamvu nshobora kubikora muri iki gihe ni uko maze kurambirwa, reka mbigusobanurire neza: Kwiyamamaza muri Congo byatangiye ku italiki ya 19 Ugushyingo (11), ku italiki 20 Ugushyingo (11) nagiye mu nama yo kwiyamamaza mu ntara ya «Congo yo hagati» (Congo central), nkigerayo nakiriye ubutumwa bw'uko hari intumwa z'Abanyamerika ziyobowe n’umuyobozi ushinzwe iperereza ry’inzego zubutasi z’Amerika zaje kundeba mu izina rya Perezida w'Amerika (USA); nyuma yo gusuhuzanya n'umuyobozi wazo, yansobanuriye impamvu y'urugendo rwe, akaba yari avuye i Kigali!

Yanyeretse gahunda igomba gukurikizwa kugirango tugere ku mahoro. Abafatanyabikorwa bacu b'Abanyamerika nkaba mbashimira cyane uburyo bahangayikishijwe n'ikibazo cy'umutekano wacu  kandi ibyo bakaba barabitewe n'imbaraga twashyize muri diplomasi yacu, aho twasobanuriye ikibazo dufite, bagahita bagira bati: oya, oya, tugomba kubigiramo uruhare. Bangejejeho ibitekerezo byabo mpita mbyemera ntakibazo, nanjye nkaba narabagejejeho ibyo nsaba ko byakubahirizwa (conditions), basubira i Kigali, nanjye nkomeza gahunda zanjye zo kwiyamamaza mu gihugu. Mu gihe nari muri izo ngendo zo kwiyamamaza, wa muyobozi w'iperereza, yarampamagaye ambwira ko yamaze gusubira i Washington; akaba yarambwiye ati :ubwo nasubiraga i Kigali, dore ibyo navuganye na perezida Kagame. Naramubwiye nti ibyo ni byiza cyane, ariko nkaba naramubwiye ikintu kimwe , nagize nti :«Madame, ntabwo nizera ukuri kwa perezida Kagame, kuberako ko hari ikintu kimwe namaze kubona kuri we, ni «Umugome w'umwicanyi ruharwa (dangereux criminel)»!

Ubukungu bwe bushingiye ku gusahura umutungo wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n'imfashanyo ahabwa n'amahanga; izo akaba arizo nkingi ebyiri ubukungu bw'u Rwanda bushingiyeho nta kindi! Namubwiye ko ibyo yamubwiye ntabyemera ariko nkaba nariyemeje kubishyira mu bikorwa kubera umubano mwiza dufitanye namwe (Amerika) ariko cyane cyane urukundo mfitiye abaturage banjye kuko nshaka amahoro, nkaba nizerako ubushake mufite buzatugeza ku mahoro. Yarambwiye ati, «ntugire ikibazo Bwana perezida». Mubyumvikanyweho, ni uko hagati y'italiki ya 20 Ugushyingo (11) n'italiki 1 Ukuboza(2), hagombaga kuba hari ingamba zimwe zashyizwe mu bikorwa n'impande zombi; ku ruhande rwanjye nakoze ibyo nagombaga gukora, mukaba mwarumvise itangazo rya FARDC ribuza ingabo za Congo kugirana ubufatanye ubwo aribwo bwose na FADLR.

U Rwanda rubeshya amahanga yose, ruyumvisha ko twe dufatanyije n'abagenosideri, ariko tukaba twibaza abo bajenosideri abo aribo? Abo bantu hashize imyaka 30 bakoze génocide, none muri iki gihe bafite imyaka 20, none se baba bamaze imyaka 30 bakora génocide bari bataravuka? Reka ibyo tubifate gutyo, maze ibyo dusabwa tubishyire mu bikorwa kugirango twerekane ukuri kwacu. Kugeza ku italiki ya 1 Ukuboza (12), ntabwo ibyumvikanyweho byashyizwe mu bikorwa, nibwo Abanyamerika batangiye kuzamura igitutu noneho batangira (Kigali) kujijisha ko batangiye kubahiriza ibyumvikanyweho byo gukura ingabo zabo ku butaka bwa Congo, basiga M23 yonyine nubwo nayo ari ingabo zabo, ariko icyo ntacyo gitwaye. Bitewe n'uko igitutu cy'Amerika (USA) gikomeje kubabuza guhumeka, nibwo bize andi mayeri yo kujya guhimba ihuriro baringa ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi i Nairobi bise AFC (Alliance pour le Fleuve Congo)!

Uriya munyarwenya (Nangaa) watangaje iryo huriro i Nairobi ntakindi agamije uretse guha akabaraga (repositionner) M23; ibyo birabumvisha impamvu naze kuva cyera kugirana ibiganiro na M23 kuko nzi neza ko ari udukinisho Kigali igenda ikinisha uko ishaka; niba hari uwo navugana nawe ni Kigali twavugana kugirango batuvire mu gihugu; ntabwo nshobora kuvugana n'utwo dukinisho twabo (M23) kugirango tunkoze isoni, ntabwo nshobora kubikora kandi sinzabikora na rimwe! Icyo bari gukora ubu ni uguhimba amayeri yo guhindura M23 kugirango babwire Abanyamerika bati biriya ntaho duhuriye nabyo, M23 ni abacongomani bafite ibibazo bya politiki imbere mu gihugu cyabo; nyuma babahe intwaro bakomeze gutera umutekano mucye muri Congo! Ndabizi neza ko biriya byose biri gukorwa ari Abanyarwanda babiri inyuma!

Ibyo bigomba guhagarara, nabwiye Abanyamerika nti dore ibyo nababwiye birabaye, Kagame arimo kudukinisha, ningombwa ko haboneka umuntu ugomba guhaguruka akamuhagarika mubyo ari gukora, kandi uwo muntu nta wundi ni njyewe uzabikora (Tshisekedi)! Niyo mpamvu mbivugiye aha kandi nongeye kubibabwire, ntabwo ari imikino, bariya biyita AFC, nibajya ku butaka bwa Congo bakarasa isasu rimwe, rimwe gusa, nzateranya kongere, nyisabe uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda, nibabikora kuri uyu wa kabiri, kuwa gatatu, mu gihe abacongomani bazaba bari gutora nzaba nateranyije inteko ishingamategeko kugirango impe uburenganzira bwo gutera u Rwanda ku buryo kuwa kane isasu ryaba ryatangiye kuvuga!»]

Nyuma y'iri jambo rya Tshisekedi, abantu bakundaga ku munenga cyane kubera ubushuti yari afitanye na Kagame bari baramuhaye akazina ka «Gisekeramwanzi», ubu noneho bari kumwita «Gisekuramwanzi»! Nyuma y'amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari amatsiko yo kumenya uzatsinda amatora n'uburyo azitwara mu kibazo cy'intambwara Kagame yashoye kuri RD Congo mu izina rya RDF/M23! Ni ukubikurikiranira hafi.

Byashyizwe mu kinyarwanda na "Veritasinfo"

Publié dans Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article