«MRD–Muvoma ya RUBANDA» irihanganisha Abarundi kubera ubwicanyi bakoje gukorerwa na« Red Tabara-RPF».

Publié le par veritas

Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere taliki ya 26/02/2024, umutwe wa RED-Tabara uterwa inkunga na leta ya Kigali iyobowe na Paul Kagame wigambye ko wagabye igitero mu Burundi ukica abasilikare b’icyo gihugu 6, naho leta y’u Burundi ikaba ivuga ko uwo mutwe wishe abaturage 9. Icyo gitero kikaba kibaye nyuma y’amezi 2 kigabye ikindi gitero mu Burundi cyatumye leta y’icyo gihugu ifata icyemezo cyo gufunga impipaka yacyo yose gihuriyeho n’u Rwanda. MRD-Muvoma ya Rubanda ikaba yashyize ahagaragara itangazo ryihanganisha abaturage b’abarundi kubera ubwo bwicanyi bakorerwa bigizwemo uruhare na Paul Kagame na leta ye.  

GUFATA MU MUGONGO ABAVANDIMWE B’ABARUNDI, NO KWAMAGANA IMYITWARIRE YA LETA Y’U RWANDA

Itangazo No. 002/02/2024

Nyuma y’amakuru ababaje y’ibitero n’ubwicanyi bikomeje gukorwa n’umutwe w’iterabwoba RED- Tabara ufashwa na Leta y’u Rwanda, ibyo bitero bikaba byibasira abavandimwe bacu b’inzirakarengane mu gihugu cy’u Burundi, Muvoma iharanira Repulika na Demokarasi- MRD ifashe mu mugongo kandi yifatanyije n’igihugu cy’abavandimwe mu kugandarira abo bose bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibyo bitero.

MRD ikaba iboneyeho kwibutsa no kumenyesha ibi bikurikira:

1. MRD ntabwo yahwemye kandi yongeye gusaba Leta y’u Rwanda guhagarika ibikorwa byose by’ubushotoranyi ndetse n’ibikorwa by’intambara ishora ku bihugu by’abaturanyi n’akarere kose;

2. Turasaba ku nshuro ya kenshi, ko leta y’u Rwanda yohereza nta yandi mananiza mu Burundi abayobozi ba RED-Tabara ndetse n’abayoboye ibikorwa bya Coup d’État (guhirika ubutegetsi) yaburiyemo yo muri 2015 bagashyikirizwa ubutabera;

3. Twongeye kumenyesha abaturanyi bacu b’Abarundi ndetse n’Abanyekongo ko twe Rubanda nk’abaturage basanzwe b’Abanyarwanda ntaho duhuriye n’imyitwarire igayitse ya Leta ya FPR, ikomeje kwishora mu bikorwa by’iterabwoba ndengamipaka n’ibindi bikorwa bigize ibyaha bihanwa n’amategeko;

4. MRD iramenyesha Abanyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga bakomeje kugirwaho ingaruka n’imitegekere mibi ya FPR ko twiteguye kuzakorana na bose mu kuzatanga ubutabera hakurikiranwa abantu bose barimo kugira uruhare muri ubu bwicanyi bukorwa na FPR;

5. Tuboneyeho gusaba Abanyarwanda bose Abatwa, Abatutsi n’Abahutu hatitawe ku mashyaka barimo, guhaguruka tugashyira hamwe tugahagarika ubu butegetsi n’ingoma y’ubwicanyi ya FPR;

6. MRD irahamagarira abari mu butegetsi ndetse no mu nzego z’umutekano n’ iperereza ry’u Rwanda kwitandukanya na FPR, bakanga gushyira mu bikorwa iyi migambi mibisha ikomeje kuyogoza igihugu n’akarere, ndetse bagatanga amakuru yafasha mu kuburizamo iyo migambi mibisha, aho bashoboye hose.

Turangije tubifuriza ubumwe, ukuri n’amahoro mu karere kose.

Bikorewe i Washington D.C 29/02/2024

Madame Christine Coleman

Umuyobozi wa MRD

Iri tangazo turikuye kuri website ya «MRD-Muvoma ya RUBANDA »

Publié dans Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article