Rwanda : Ese kuba Inkotanyi biteye ishema kurusha kuba Interahamwe ?

Publié le par veritas

Mu biganiro binyura ku mbuga nkoranyambaga nka «space X», abanyarwanda bahoze cyangwa se bakiri abayoboke ba FPR-Inkotanyi bagaragaza ku mugaragaro ko batewe ishema ryo kuba bitwa «Inkotanyi»! Nyamara, iryo zina ry’Inkotanyi kimwe n’interahamwe bihahamura abanyarwanda benshi bahemukiwe n’iyo mitwe yombi! Kenshi abantu bazakubwira ko Inkotanyi zose zitishoye mu bwicanyi ariko bakibagirwa ko n’interahamwe zose zitishoye mu bwicanyi!

Ubwicanyi inkotanyi zakoreye impunzi z'Abahutu muri Congo bwatumye zihinduka "ruvumwa"!

Twasesenguye raporo zitangwa n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, dusanga hari ibyaha bikomeye 5 bishinjwa «Inkotanyi» kandi bitazitandukanya mu by’ukuri n’Interahamwe, ahubwo ibyo byaha bikaba bigaragaza ko inkotanyi ari indashyikirwa mu bugizi bwa nabi kurusha interahamwe ! Dore ibyaha 5 bikomeye bishinjwa Inkotanyi mu rwego mpuzamahanga :

1.Itsembatsemba ry’Abahutu :

Inkotanyi nizo za mbere zakomye imbarutso y’ubwicanyi ndengakamere mu Rwanda ubwo zagabaga igitero cya gisilikare ku italiki ya 01/10/1990 ku Rwanda zivuye mu gihugu cya Uganda, ibyo bitero byazo byibasiye abaturage bo mu bwoko bw'Abahutu ku buryo mu myaka 3 gusa y'intambara perefegitura ya Byumba n'igice cya Ruhengeri byari bisigayemo ubusa, inkotanyi zarakubuye abaturage bose bari bahatuye! Nyuma yo kubohoza igihugu ku italiki ya 4/07/1994, inkotanyi zishinjwa gukora ubwicanyi bukoranywe ubugome bukabije abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, kandi ubwo bwicanyi n’itoteza bikorerwa Abahutu bikaba bikomeje kugeza muri iki gihe !

Raporo y’impuguke za Loni yiswe «Rapport Mapping» yasohotse ku italiki ya 01/10/2010, inshinja ingabo za FPR-Inkotanyi kuba zarishe impunzi z’Abahutu zahungiye mu gihugu cya Zaïre ariyo yitwa ubu RDC, zibarirwa hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 500! Inkotanyi zishinjwa kandi kuba zarishe Abahutu barenga ibihumbi 10 ahantu hakurikira : Kibeho, Ntarama na Bisesero. Inkotanyi zishinjwa kwica urubozo Abahutu benshi no gusambanya ku ngufu abagore b’Abahutukazi (kubohoza no kurya ivandu)mu gihe kirenga imyaka 30!

2.Ibyaha byibasira inyokomuntu n’iby’intambara :

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya, rwagaragagaje ku buryo budasubirwaho urutonde rw’ibyaha (crimes) bikomeye byakozwe n’inkotanyi ku itegeko rya Paul Kagame. Urwo rukiko rukaba rwaremeje ko mu gihe Kagame azaba atakiri umukuru w’igihugu azakurikiranwa mu nkiko kuri ibyo byaha. FPR-Inkotanyi ishinjwa kandi ibyaha byo gushyira abana mu gisilikare ndetse ikabohereza mu mirwano ku rugamba.

3.Kugira uruhare muri génocide yakorewe Abatutsi :

Imiryango mpuzamahanga ishinja Inkotanyi kuba zaragize uruhare muri génocide yabaye mu Rwanda muri Mata 1994. Inkotanyi ziyita Abatutsi kandi zikaba zivugako zakijije Abatutsi, nyamara nazo zishinjwa ubufatanyacyaha mu gutegura no gukora génocide yakorewe Abanyarwanda mu w’1994 ! Raporo ya Loni « Rapport Mapping » yagaragaje muri raporo yayo ibimenyetso byerekana ko Inkotanyi zivanze n’interahamwe za MRND maze zica Abatutsi benshi kugirango ziharabike ubutegetsi bwa Habyarimana kandi zibone n’impamvu yo kubyutsa imirwano kugirango zifate ubutegetsi bwose mu Rwanda ku ngufu.

Ku itegeko rya Kagame, Inkotanyi zakomye imbarutso ya génocide ubwo zarasaga indege ya Habyarimana taliki ya 6/04/1994 maze na perezida w’u Burundi wari muri iyo ndege «Cyprien Ntaryamira» akayipfiramo. Inkotanyi zishinjwa n’imiryango mpuzamahanga inyuranye ibyaha byo kwica Abatutsi bacitse ku icumu baketsweho gushyigikira ibitekerezo by’amashyaka anenga ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Inkotanyi zishe Kizito Mihigo kuko yavuzeko Abahutu nabo bagomba kwibuka ababo bishwe n'Inkotanyi

4.Ibyaha by’ubugome bukabije mu bihugu by’abaturanyi :

Imiryango mpuzamahanga ishinja Inkotanyi ibyaha by’ubugome bukabije zakoreye abaturage b’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda cyane cyane igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (RDC). FPR-Inkotanyi irashinjwa gukora ubwicanyi bw’Abakongomani barenga miliyoni 12 kandi ubwo bwicanyi bukaba bukomeje muri iki gihe ! Inkotanyi zishinjwa ibyaha byo gushinga imitwe myinshi yitwaje intwaro ku butaka bwa Congo, iyo mitwe ikaba ikora ubwicanyi buteye isoni kimwe n’ibyaha by’intambara binyuranye. FPR-Inkotanyi zishinjwa ibyaha byo gusahura umutungo kamere wa Congo (RDC) no gushoza intambara zahato na hato ku butaka bw’icyo gihugu.

5.Kuba imburagihana n’akarengane k’ibihekane:

Nyuma y’imyaka 34 Inkotanyi zikora ibyaha by’indengakamere nta butabera zihabwa, zikomeje kwidegembya no gukomeza gukora ibyo byaha kubera kuba imburagihana. Interahamwe zakoze ibyaha by’ubwicanyi bwabyaye génocide mu gihe cy’amezi 3 gusa ariko zarahanwe zose kandi nizitarafatwa zibayeho mu bwihisho! None Inkotanyi ko zakoze ubwicanyi nk’uko ubu zikaba zibukomeje ndetse zikaba zarabugejeje mu bihugu by’abaturanyi, zo zizahabwa ibihano bimeze gute? Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Inkotanyi baracecekeshwa. Abakongomani bari kwicwa buri munsi n’Inkotanyi : Guhamba abantu ari bazima, gusambanya abagore ku ngufu, ihohoterwa n’iyicarubozo rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Twabamenyeshako ibi byaha byose Inkotanyi zitabyemera ahubwo zibeshya amahanga ko ziri kurengera uburenganzira bw'Abatutsi b'Abakongomani bavuga ikinyarwanda, zikavuga ko zigiye kurwanya interahamwe zitakibaho! Abashaka kubona ibisobanuro birambuye kuri ibi byaha ndetse no kubona amazina y’inkotanyi zishinjwa ku bikora bashobora gusoma inyandiko z’Urukiko mpuzamahanga ku Rwanda (TPIR), Rapport Mapping ya Loni, HRW (Human Rights Watch) n’Amnesty International. Niba se Interahamwe ari ruvumwa, Inkotanyi zo zahabwa irihe zina? Ese kwitwa Inkotanyi cyangwa kuvuga ko umuntu yabaye Inkotanyi bihesheje ishema ? Buri wese ashobora kwishakira igisubizo akurikije imyumvire ye; gusa ikingenzi nuko buri wese amenya ko kuvuga ayo mazina hari abo bikomeretsa kandi ko inkotanyi zizahanwa byanze bikunze!

Veritasinfo.

Publié dans Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article