Ese «Corneille NANGAA» na «Bisimwa» wa RDF/M23 baba bagiye kuba impamvu yo kuva muri EAC kwa RDC ?
Umwuka si mwiza na gato hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’igihugu cya Kenya. Uwo mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukaba watewe n’inama yakorewe i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Ukuboza (12) 2023 muri hoteli Serena. Muri iyo nama, Corneille NANGAA wari umuyobozi wa komisiyo y’amatora mu mwaka w’2018 muri RDC, ubu akaba yarahunze igihugu kuko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri RDC, yafashe ijambo atangazako atangije ihuriro rya politiki n’igisilikare ryo kurwanya leta ya Congo ryitwa AFC (Alliance Fleuve Congo).
Mu ijambo rye, Nangaa yavuze ko ihuriro rya AFC rigizwe n’imitwe nibura 9 yitwaje intwaro, harimo RDF/M23 iyobowe na «Bertrand Bisimwa» wari witabiriye iyo nama ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa «Twirwaneho» uyobowe na «Michel Rukunda» (bita Makanika), uyu Makanika kimwe na RDF/M23 bakaba barafatiwe ibihano na «Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA)» kubera ibyaha by’intambara bakomeje gukora mu burasirazuba bwa Congo. Nyuma yo gutangaza iryo huriro, ambasaderi w’Amerika (USA) i Kinshasa «Lucy Tamlyn» yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’itangazwa ry’iryo huriro (AFC), cyane ko Amerika yari imaze kumvikana na leta ya Congo ndetse n’iy’u Rwanda kugahenge ko guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru 2 kugirango u Rwanda rube rwarangije gukura abasilikare barwo ku butaka bwa Congo rwohereje mu nyeshyamba za M23.
Nyuma yo gukura abasilikare ba RDF muri Congo, Amerika ikaba yarasabye ko abarwanyi ba M23 bagomba kubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi, aho basabwa kujya mu nkambi yo muri Nyiragongo kugirango binjizwe mu buzima busanzwe bwa gisivili! Ambasaderi w’Amerika i Kinshasa yagize ati «gushinga ihuriro rya AFC tubona ari igitutsi ku baturage ba Congo no ku muryango mpuzamahanga mu gihe turimo dushaka igisubizo gihamye cyo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo (RDC) ». «Bintou Keita» uhagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni muri Congo nawe yamaganye ishingwa ry’ihuriro rya AFC, yagize ati «turasaba AFC kureka igikorwa icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano wa Congo kandi tukaba dusaba M23 gushyira intwaro hasi nta kindi kintu na kimwe ibanje gusaba nk’uko amasezerano ya Luanda na Nairobi abiteganya».
Nk’uko ikinyamakuru cya « JA » cyabitangaje, ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 15 Ukuboza (12), leta ya RDC yahise ihamagaza ambasaderi wa Kenya uri i Kinshasa kugirango atange ibisobanuro byerekeranye n’itangazwa ry’AFC ryakorewe mu gihugu cye. Leta ya RDC yahise ihamagaza kandi ambasaderi wayo uri muri Kenya « Bwana John Nyakeru » akaba ari musaza w’umugore wa Perezida Tshisekedi kugirango bagirane ibiganiro kuri icyo kibazo. Congo ntiyagarukiye aho, kuko yahise ihamagaza ambasaderi «Jean-Pierre Musala» uyihagarariye mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC. Guhamagaza abo b’ambasaderi bombi byakuruye amagambo menshi i Kinshasa aho abantu batari bacye bemeza ko igihugu cyabo cya RDC kigiye kuva mu muryango wa EAC kubera ubugambanyi ibihugu bimwe biwugize bikorera Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki cyumweru na «BBC gahuza», ministre w’ububanyi n’amahanga wa Kenya «Bwana Musalia Mudavadi» yavuze ko Kenya ari igihugu gifite demokarasi, bityo buri muntu wese akaba afite ubwisanzure bwo kuvugana n’itangazamakuru. Kubyerekeranye n’itangazwa ry’AFC, Ministre Mudavadi yagize ati «Kenya yitandukanyije n’amagambo ayo ariyo yose cyangwa ibikorwa ibyo aribyo byose bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu cy’inshuti cya RDC. Twatangiye gukora iperereza ryo kumenya imyirondoro y’abashyize ahagaragara itangazo ry’ishingwa ry’iryo huriro (AFC) no kureba amagambo yatangwajwe n’abarishinze anyuranyije n’itegeko-nshinga rya Kenya. Kenya yongeye gushimangira ko nta ruhare ifite mu bibera imbere mu gihugu cya RDC kandi ikaba yiyemeje gukomeza gushyira amahoro, umutekano no gushimangira demokarasi muri RDC».
Mbere y’iryo tangazo rya Kenya, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo «Christophe Lutundula» yari yavuganye n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu, maze agira ati «Kenya igomba kwirengera ingaruka zizava mu kwemera ko ishingwa ry’iryo huriro ribera mu gihugu cyayo. Guverinema yacu ya RDC ifite ishingiro mu gusaba ibisobanuro guverinema ya Kenya ku buryo bw’umwihariko bitewe n’uko Nangaa yigambye ko yahawe ubufasha na Kenya ndetse ashimira guverinema y’icyo gihugu ubufasha yabahaye mugushinga iryo huriro (AFC)». Abakurikiranira hafi ibya politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, basanga Nangaa n’abo bafatanyije barakoze amakosa akomeye mu gushyiraho no gutangaza iri huriro rishya rya AFC.
Ikosa rya mbere ni uko iri huriro ryashyizwemo imitwe n’abantu ku giti cyabo bafatiwe ibihano n’umuryango mpuzamahanga kubera ibyaha by’ubugizi bwa nabi bakoze muri Congo. Iki kirego kikaba kizafasha leta ya Congo kubatesha agaciro mu rwego mpuzamahanga. Ikosa rya kabiri ni uko batangaje iri huriro mu gihe muri Congo bari kwitegura kujya mu matora taliki ya 20 ukuboza (12). Ibi bisobanuye ko AFC ari ihuriro rishaka gufata ubutegetsi muri Congo rikoresheje intambara kandi bigaragara ko iyo nzira ariyo yananiye n’indi mitwe yose yaribanjirije harimo na RDF/M23 bari gusaba gushyira intwaro hasi.
Ese iri huriro rizashinga rikomere kurusha indi mitwe yaribanjirije cyangwa rizagenda nka nyomberi ? Ikigaragara cyo ni uko kugirango AFC igabe igitero cya gisilikare ku butaka bwa Congo, byanze bikunze izanyura muri kimwe mu bihugu bihana imbibi na Congo; ese u Rwanda na Uganda bizakomeza kuba inzira yo guhungabanya Congo ? Ni ukubitega amaso.
Veritasinfo.
Hasi aha Perezida wa RD Congo Félix Tshisekedi arasobanura ko nihagira isasu riterwa kuri Congo na AFC azahita arasa i Kigali kandi ibyo akaba yarabivuganyeho n'Abanyamerika bashyigikiye Kigali!