RDC : Amerika (USA) Ishyigikiye ko hakurikizwa inzira zemewe n’amategeko mu gukemura impaka zerekeranye n’itora rya perezida.

Publié le par veritas

Ku italiki ya 20 Ukuboza (12), habaye itora ry’umukuru w’igihugu ribumbiye hamwe itora ry’abadepite ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (RDC). Biteganyijwe ko ku italiki ya 3 Mutarama (01) umwaka w’2024 aribwo, CENI (ibiro bishinzwe amatora) izatangaza amajwi ndakuka buri mukandida yabonye.

Hagati aho ibarura ry’amajwi y’agateganyo ryerekana ko perezida Félix Tshisekedi ari imbere akaba afite amajwi 77,34% mu gihe Katumbi umukurikira mu majwi afite 14,27%. Kuri uyu wa gatatu taliki ya 27/12/2023, bamwe mubanyepolitiki barimo Martin Fayulu, Mukwege na Katumbi bakaba bakoresheje imyigaragambyo i Kinshasa yo gusaba ko iryo tora ryasubirwamo bitewe n’uko ryagaragayemo akajagari. Ku italiki ya 22 Ukuboza (12), ambasade ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika i Kinshasa ikaba yarasabye ko impaka zose kuri iryo tora zigomba gukemurwa mu mahoro binyuze mu nzira zikurikije amategeko ariho muri Congo, iryo tangazo rigira riti:

«Amerika (USA) iri gukurikiranira hafi uko gahunda n’ibikorwa by’amatora muri RD Congo biri kugenda. Ku ikubitiro, twabonyeko ibikoresho byatinze kugera ku biro by’itora cyangwa se aho twabonye ibiro by’itora byatinze gufungura ku isaha yagenwe; ariko twatewe ishema n’inyota ya demokarasi abacongomani bagaragaje mu gihe bakoraga imirongo miremire imbere y’ibiro byitora, ndetse benshi muribo bakaba barategereje amasaha menshi bari kuri iyo mirongo kugirango bubahirize uburenganzira bwabo bwo gutora.

Ubu turimo dukurikirana ku buryo budasanzwe raporo zose zitangazwa kuri iryo tora n’imiryango y’imbere mu gihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga yakurikiranye, tukaba dushimira cyane iyo miryango uburyo yakurikiranye iryo tora, uburyo burimo ubushishozi, ubuhanga n’ubunararibonye bwikwiye itora ryo muri urwo rwego.  

Muri iki gihe harimo hakorwa igikorwa cyo kubarura amajwi, turizerako abayobozi b’itora bazakomeza kugaragaza umucyo n’imibare y’ukuri y’amajwi y’iryo tora kuko ibyo byombi ari ibintu by’ingenzi bigaragaza itora rikozwe mu bwisanzure kandi ritabogamye. Mu kwitegura impaka zishobora kuvuka mu minsi cyangwa ibyumweru biri imbere kuri iryo tora, turasaba abayobozi b’igihugu kwitwararika no gukemura impaka zose ziryerekeyeho binyuze mu nzira y’amahoro nk’uko abaturage ba Congo babyifuza kandi byose bikanyura mu nzira yemewe n’amategeko ariho muri RD Congo.»

Source : Ambassade des USA à Kinshasa.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article