Ese Amerika yaba igiye kumanika amaboko mu ntambara ihanganyemo n’igihugu cya Irani ? Kurinda Israyeli misile za Irani bigiye guhagarara!

Publié le par Veritas

Iki ni ikibazo abantu benshi batangiye kwibaza nyuma y’iminsi 3 ishize ingabo z’igihugu cya Irani zitangije ibitero bidahagarara ku bigo by’ingabo z’Amerika biri mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati ndetse no kurasa amato anyura mu muhora wa Ormuz. Igiteye impungenge kurushaho ni uko ingabo z’Amerika ziri muri ako karere zitari gusubiza kuri ibyo bitero bya Irani! Iki kibazo kandi kirushijeho kwibazwa n’abantu benshi nyuma y’amagambo ari gutangazwa n’abayobozi bakuru b’Amerika mu rwego rwa politiki n’igisilikare.

Jenerali Alexus Grynkewich

Kuwa gatanu w’iki cyumweru, perezida w’Amerika Donald Trump yatangaje ko mu mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru, Amerika na Israyeli bazagaba igitero cya simusiga ku gihugu cya Irani ; icyo gitero kikaba kizaba gifite ubukana burushije ibitero byose Amerika yakoze kuva intambara ya kabiri y’isi yose yarangira. Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, perezida w’Amerika Donald Trump yanditse ku rukuta rw’urubuga rwe (Truth Social), ubutumwa bumenyeshako yahagaritse igitero gikomeye yagombaga kugaba ku gihugu cya Irani abisabwe n’abayobozi b’ibihugu by’inshuti byo mu burasirazuba bwo hagati ndetse na Irani bitewe n’uko icyo gihugu kiyemeje gufungura inzira y’inyanja ya Ormuz ndetse no gutangira ibiganiro bijyanye n’icurwa ry’intwaro za kirimbuzi !

Ubwo butumwa bwa perezida w’Amerika bukimara kujya ahagaragara, abayobozi ba Irani bahise babeshyuza ibyatangajwe na perezida Donald Trump ! Abayobozi ba Irani bavuze ko nta kintu na kimwe bigeze bavugana na Trump, ko nta kintu na kimwe bigeze basaba Amerika cyangwa ngo bagire icyo bayemerera kuko nta biganiro bihari, bityo, ibyatangajwe na Donald Trump bikaba bigomba gufatwa nk’ibihuha (fake news)! Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byinshi yemezako perezida Donald Trump yahagaritse igitero ku gihugu cya Irani nyuma yo kuganira n’igikomangoma cy’igihugu cy’Arabiya Sawudite ; mu biganiro bagiranye kuri telefone, igikomangoma cya Arabiya Sawudite cyasabye Trump guhagarika ibitero ku gihugu cya Irani kuko ibyo bitero bishobora gushyira mu kaga ibihugu byose byo mu burasirazuba bwo hagati ndetse n’ubukungu bw’isi bukajya aharindimuka.

Nk’uko byatangajwe na televizo yo muri Israyeli « I24 News », intambara Amerika na Israyeli bashoje ku gihugu cya Irani taliki ya 28/02/2026 itangiye gushyira igitutu gikomeye ku bushobozi bw’igisilikare cy’Amerika ! Nk’uko iyo televiziyo ibitangaza, umugaba mukuru w’ingabo z’Amerika ziri ku mugabane w’Uburayi « Jenerali Alexus Grynkewich » yatanze impuruza ku buyobozi bukuru bwa ministeri y’intambara y’Amerika (pentagone) aho uwo muyobozi yavuze ko adafite amato y’intambara ahagije kugirango ashobore gukomeza gukingira neza igihugu cya Israyeli ibisasu bya misile balistike biraswa n’ingabo z’igihugu cya Irani.

Nk’uko abayobozi batandukanye b’Amerika babibwiye ikinyamakuru Washington Post, umuyobozi mukuru w’ingabo z’Amerika ku mugabane w’Uburayi yabamenyesheje ko niba batohereje indi destroyer (ubwato bw’intambara bwo kurinda no guhangana n’ibitero byo mu kirere), bizaba ngombwa ko azashyira imbere kurinda ubutaka bw’Amerika aho gukomeza gushyira imbere kurinda Israheli. Aya magambo y’uyu musilikare mukuru w’Amerika aje akurikira itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bw’ambasade y’Amerika mu bihugu byo mu birasirazuba bwo hagati na Israyeli irimo ; iryo tangazo rikaba risaba Abanyamerika bari muri ibyo bihugu gutegura uburyo bwo kubivamo vuba na bwangu mu gihe intambara yaba ikomeje gufata indi ntera muri ako gace !

Impuruza y’uyu musilikare mukuru ku gihugu cya israyeli ije mu gihe intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Irani igeze mu kwezi kwa gatanu, kandi ikaba ikomeje gushyira igitutu gikomeye ku bushobozi bw’igisilikare cy’Amerika mu gihe nta cyizere gihari cy’uko iyo ntambara ishobora guhagarara vuba. Amato y’intambara ya US Navy, afite radar zigezweho cyane hamwe na misile zifata kandi zigahagarika ibisasu by’umwanzi bitaragera ku ntego, afite uruhare rukomeye mu kurinda Israheli ibisasu bya misile biraswa na Irani, ndetse no kuyirinda misile n’indege zitagira abapilote (drones) zoherezwa n'Abahouthi bo mu gihugu cya Yemeni.

Niba rero ayo mato (US Navy) n’ibisasu akoresha byo guhagarika misile za Irani atangiye kuba macye kandi Irani ikaba ikomeje ibitero, amaherezo Amerika iramanika amaboko, yemere ko itsinzwe, maze iyi ntambara ihangayikishije isi yose ishobore guhagarara burundu.

Veritasinfo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article