Uruzinduko rwa Kagame i Boston : Imyigaragambyo ishyushye n'Imanza zikaze nibyo bimutegereje! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Umwicanyi.png

Hano i Boston (USA) ibintu bitangiye gushyuha !Abanyarwanda n’Abanyamahanga badashyigikiye ubutegetsi bubisha bwa Kagame n’Agatsiko ke, bakomeje guhamagarana bajya inama y’uko bazigaragambya bamagana ingoma y’igitugu yayogoje u Rwanda !


Biteganijwe ko Kagame azaba ari mu mugi wa BOSTON ku mataliki ya 21 na 22 Nzeri 2012.  Mbere ariko urwo ruzinduko rwari ruteganijwe kuba taliki ya 28 na 29 Nzeri 2012.


Kubera ikimwaro cy'uko Kagame amaze guta isaro imbere y'amahanga, Agatsiko gahora guhindagura amataliki na gahunda ze kugira ngo kajijishe Inkwakuzi ziyemeje gukomeza kumukoza isoni aho anyuze hose kubera ubugome bwe mu gihugu imbere: 


(1)ubwicanyi buhoraho ,


(2)gufunga urubuga rwa politiki no kugaraguza agati abanyapolitiki batavuga rumwe na we,


(3)politiki zigamije gukenesha abaturage ku buryo buteye agahinda, 


(4)gusahura umutungo w'igihugu akawurunda mu rugo rwe gusa no mu maboko y'Agatsiko gato k'inkoramutima ze basangiye ingeso y'ubusahiranda,


(5) Kwambura abanyarwanda ku ngufu amafaranga yabo bwite hifashishijwe ikigega cyiswe Agaciro Development Fund mu by'ukuri cyari gikwiye kwitwa "IKIMWARO cy'Agatsiko FUND"

 

Muri Kongo:

 

(6)Kurema no gutera inkunga umutwe M23 ukomeje kumena amaraso menshi y'inzirakarengane z'Abanyekongo no gusahura umutungo kamere w'icyo gihugu mu nyungu ze bwite...

 

n’ibindi byaha bikomeye (crimes) bidakwiye uwiyita mukuru w’igihugu!


 

 

 

 

Abashyigikiye Kagame bakwiye kumva ko bashyigikiye umwicanyi ruharwa , bakabireka burundu naho ubundi amaherezo bazabibazwa n'ubutabera !

 

 

 

 

 

 

 

Banyarwanda mwese mutuye i Boston no mu yindi migi iyituraniye, ntimukigumire mu rugo ngo mwumve iki gikorwa kitabareba ! Nimwumve ijwi ry’ababahamagarira iyi myigaragambyo . Nimuze twambike ubusa uyu munyagitugu Kagame imbere y’abo acyita inshuti ze, tumugaragaze uko ari ! Nibura abake bazica amatwi bagakomeza kumushyigikira bazabe bazi neza ko bashyikiye umwicanyi kabuhariwe wayogoje u Rwanda n’Abanyarwanda ! Icyo gihe natwe  tuzamenya uko tubakurikirana mu bitangazamakuru no mu nkiko . Ushyigikiye umwanzi wica urubozo Abanyarwanda na we aba ari umwanzi . Dukwiye guhaguruka tukabagaragaza!

 

Turakomeza tubakurikiranire iby’uru ruzinduko n’imyigaragambyo, turajya tubagezaho amakuru .Leprophete irahababereye, ntimutangwe kuyigezaho"messages" zose mwifuza gutambutsa .


Ezechiel Butera ,

Correspondant wa Leprophete i BOSTON

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article