FRANCE — Imyigaragambyo y’abanyeshuri iri gufata isura ya politiki: Donald Trump yahuje iyo myigaragambyo n’abimukira ndetse na Islamu !

Publié le par Veritas

Imyigaragambyo y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ikomeje gufata indi ntera mu Bufaransa. Yatangiriye mu bigogo by’amashuri bicye biherereye mu nkengero z’umujyi wa Paris mu kwezi kwa Nzeri (9) hagati, ariko ubu iyo myigaragambyo yamaze gukwira igihugu cyose ; abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe y’abakozi bose bakaba bayivanzemo, bakaba barimo gusaba Leta kugira icyo ikora kugirango ikemure ibibazo bimaze igihe bigaragara mu burezi.

Imyigaragambyo y'abanyeshuri mu Bufaransa

Mu bibazo abanyeshuri bashyira imbere harimo kubura abarimu cyangwa kudasimbuza ababuze, ibyumba by’amashuri birimo abanyeshuri benshi, inyubako zishaje kandi zimwe zifite ibibazo by’isuku, amasaha menshi abanyeshuri bamara ku ishuri, hamwe n’igitutu giterwa n’amasomo menshi yegeranye ndetse n’uburyo bukoreshwa mu gusaba imyanya mu mashuri makuru budasobanutse neza.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 6 Ukwakira, imyigaragambyo yabaye mu mijyi myinshi irimo Paris, Marseille, Strasbourg, Lyon, Rennes na Nantes. Hamwe na hamwe habaye imirwano hagati y’abigaragambya n’abashinzwe umutekano, hakoreshwa ibyuka biryana mu maso, hanafungwa imihanda imwe nimwe hakoreshejwe inkongi y’umuriro.

Leta ivuga ko kuva iyo myigaragambyo yatangira abantu barenga 6 100 bamaze gufatwa, abenshi muri bo bakaba ari abana batarageza ku myaka 18 y’ubukure. Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu yatangaje kandi ko nibura abanyeshuri 215, abakozi b’amashuri 85 n’abapolisi barenga 700 bamaze gukomereka kandi iyo mibare ikaba ishobora kwiyongera.

Iyi myigaragambyo yarushijeho gutera impungenge nyuma y’uko umunyeshuri w’imyaka 15 atakaje ikiganza mu gihe yaterwaga igisasu cyo gutatanya abigaragambya bikoze n’abapolisi. Kuva ubwo, iyi myigaragambyo yatangiye ivuga ibibazo by’uburezi yatangiye guhinduka ikibazo gikomeye cya politiki mu Bufaransa, mu gihe habura amezi make ngo habe amatora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2027.

Donald Tump yivanze mu kibazo cy’imyigaragambyo y’abanyeshuri mu Bufaransa !

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ubutumwa bukomeye ku rubuga rwe rwa « Truth Social » ku myigaragambyo y’abanyeshuri iri mu Bufaransa, ariko akaba yayitanzeho ibisobanuro bitandukanye cyane n’ibyo abanyeshuri bavuga ko byatumye bajya mu mihanda. Trump yagize ati: «Ibiri kubera mu Bufaransa si ikibazo cy’amashuri; ni ikibazo cy’abimukira benshi bajya mu Bufaransa batagenzuwe ndetse n’ikibazo icy’idini rya Islamu rishaka kwigarurira icyo gihugu cyahoze gikomeye.»

Ibi bisobanuro bya Trump bihabaye cyane n’impamvu zatumye abanyeshuri mu Bufaransa bajya mu mihanda , ahubwo akaba yayivanze n’ikibazo cy’abimukira no ku idini rya Islamu, ibyo bikaba byazamuye impaka zikomeye mu Bufaransa aho koroshya ikibazo cyakuruye imyigaragambyo y’abanyeshuri mu Bufaransa. Nta gihamya ihari kugeza ubu cyerekana ko Islam cyangwa abimukira ari bo batangije iyi myigaragambyo !

Kuki amagambo ya Trump ashobora gufatwa nko kwivanga mu bibazo by’Ubufaransa ?

Ikibazo ntabwo kiri gusa mu kuba Perezida w’Amerika yagize icyo avuga ku bibera mu kindi gihugu. Trump yafashe ikibazo cy’uburezi mu Bufaransa kiri hagati y’abanyeshuri na Leta, agishyira mu mpaka za politiki zijyanye n’abimukira, idini rya Islamu n’imibanire y’Abafaransa ; ibi akaba ari ibibazo bikunze kugibwaho impaka cyane muri politiki y’ubufaransa.

Ikindi kandi, iyi myigaragambyo ibaye mu gihe Ubufaransa buri kugana ku matora ya Perezida yo mu mwaka w’2027, aho ibibazo by’umutekano, abimukira, Islamu, ubukungu n’imikorere ya Leta biri mu ngingo zikurura impaka zikomeye za politiki. Ni yo mpamvu amagambo ya Perezida w’igihugu gikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kugira ingaruka zirenze ubutumwa busanzwe bwo ku mbuga nkoranyambaga.

Kuki bamwe mu Bafaransa bashobora kubona aya magambo ya Trump nka rutwitsi? Ni ukubera ko Trump ahuza ikibazo cy’uburezi n’inkomoko y’abaturage b’Abafaransa ndeetse n’idini rya Islamu zifite abayoboke babarirwa muri za miliyoni batuye mu Bufaransa.

Kuvuga ko «Islamu ishaka kwigarurira Ubufaransa» bishobora kongera ubushyamirane hagati y’abaturage, bikongera impaka zisanzwe zikomeye zijyanye n’abimukira n’Abayisilamu, kandi bikaba bishobora gutuma imyigaragambyo yari ishingiye ku bibazo by’amashuri ihinduka intambara ishingiye ku nkomoko y’abafaransa n’idini barimo.

Byongeye kandi, mbere y’uko Trump avuga aya magambo, ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze kugaragara konti zo hanze y’Ubufaransa zakwirakwizaga amashusho ashaje cyangwa y’amakorano ku myigaragambyo y’abanyeshuri mu Bufaransa, izo konti zirimo zerekana amashusho agaragaza ko mu Bufaransa ibintu byacitse, ko igihugu cyose cyahindutse akajagari ; ibyo bikaba bikorwa muri gahunda yo guhindanya isura y’Ubufaransa! Ndetse na Donald Trump Jr, umuhungu wa Perezida Trump, yari amaze iminsi na we ahuza imvururu zo mu Bufaransa n’ikibazo cy’abimukira.

Ikibazo cy’imyigaragambyo y’abanyeshuri mu Bufaransa kiri kujya ku rwego mpuzamahanga !

Ibi byose biri kuvugwa, biri gutuma ibyatangiye ari imyigaragambyo y’abanyeshuri mu Bufaransa biri kufata isura igaragara ku buryo butatu:

1.Mu burezi: abanyeshuri barasaba uburyo bwiza bwo kwiga.

2.Muri politiki y’imbere mu gihugu: amashyaka atandukanye arimo gushyamirana ku buryo bukomeye mu gusobanura impamvu zateye iyi myigaragambyo ndetse no ku buryo Leta iri kuyitwamo n’uko iri gukoresha abapolisi mukuyihagarika.

3.Ku rwego mpuzamahanga: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kuyinjiza mu mpaka ndende zijyanye n’abimukira ndetse n’idini rya Islamu mu Bufaransa.

Ikibazo gikomeye ubu ni iki gikurikira: Ese Leta y’Ubufaransa izashobora gusubiza ibibazo by’abanyeshuri maze imyigaragambyo igabanuke, cyangwa iki kibazo kizarushaho guhinduka urugamba rwa politiki kugera ku matora ya Perezida ateganyijwe kuba mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu 2027?

Veritasinfo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article