RDC–RWANDA : Ijambo ry’uhagarariye RDC mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku kibazo cya FDLR n’Abatutsi b’abacongomani.

Publié le par Veritas

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano kateranye taliki ya 29/09/2026 mu kwiga ku mpamvu zituma umutekano utagaruka mu ntara z’uburasirazuba bwa RDC kandi igihugu cy’u Rwanda na Congo barashyize umukono ku masezerano yo kurangiza intambara. Mu gusubiza Martin Ngoga wari uhagarariye u Rwanda muri ako kanama, uhagarariye Congo, Ambasaderi Zénon Mukongo yavuze ijambo risobanura uko RDC ibona ikibazo cya FDLR n’icy’Abatutsi b’abanyecongo u Rwanda rukunda kugira urwitwazo rwo gutera Congo. Mu gusubiza ibyari bimaze kuvugwa n’uhagarariye u Rwanda, Ambasaderi Zénon Mukongo wa RDC yagize ati:

Ambasaderi Zénon Mukongo uhagarariye RDC mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano.

[Ndashaka gusubiza mu magambo make cyane ku byo uhagarariye u Rwanda amaze kuvuga. Icya mbere, aritiranya ku bushake Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abo yita « FDLR » na » Wazalendo ». Reka nsobanure ko izo FDLR avuga atari Abanyekongo, ahubwo ari Abanyarwanda bavuye mu gihugu cyabo bitewe no kutoroherana gukomeje kurangwa muri icyo gihugu.

Mu Rwanda hari amoko abiri gusa atabasha kubana. FDLR ni Abahutu bari ku butegetsi mbere ya 1994, bahunze igihe Abatutsi ubu bari ku butegetsi bafataga ubutegetsi mu Rwanda. Aba FDLR bahungiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakaba baba mu bice binyuranye mu buryo bwihishe. U Rwanda ruvuga ko hari ubufatanye buri hagati yabo n’ingabo za Congo, ariko ibyo ni ibinyoma rwose. Nta bimenyetso bashobora kubitangira.

Bwana Perezida, icyo nashakaga kuvuga kuri ibyo ni uko twatangiye inzira igamije gutuma abarwanyi ba FDLR basubira iwabo mu Rwanda. Ariko muzakunda kubona ko igihe cyose duteye intambwe igana muri iyo nzira, u Rwanda rushyiraho inzitizi. Mu bihe byashize nk’uko byemejwe na raporo ry’itsinda ry’impuguke za ONU- Aba-FDLR basubijwe mu Rwanda, bagiye bavugururwa, bagahabwa indi myitozo, bagategurwa bundi bushya, hanyuma bagasubizwa ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira ngo barwanye ingabo za Congo. Uko ni ko babikora muri rusange.

Mwumvise u Rwanda ruvuga ko rudafitiye icyizere inzira irimo gukorwa ubu yo gushyira FDLR ahantu hageteguwe neza kuko abarwanyi bayo bemeye gushyira intwaro hasi. Ayo akaba ari amasezerano twemeranyijweho, ni ukuvuga ko bemeye gushyira intwaro hasi no gusubira iwabo. Ariko u Rwanda ntirushaka kubabona basubira iwabo. Bemera gusa ko basubira mu Rwanda kugira ngo bongere bategurwe, hanyuma basubizwe ku butaka bwa Congo kurwanya ingabo za Congo cyangwa se bagashaka gusa ko tubica bose bakarangira burundu. Ariko se turi mu yihe si?

Bene wanyu barashaka gusubira iwanyu, ariko mwe mushaka ko tubica ! Twe ntitumenyereye kumenaa amaraso y’abantu. Ibyo ni umuco w’iwanyu, si uwacu. Bwana Perezida, uko byagenda kose, tuzakomeza kwambura intwaro FDLR hakurikijwe Amasezerano ya Washington. U Rwanda kandi ruvuga cyane ku bijyanye no kurengera abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda.

Ndashaka kuvuga gusa ko abaturage bavuga Ikinyarwanda baba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari Abanyekongo. Niba bafite ibibazo, ibyo bibazo byabo bizakemurwa n’ubuyobozi bwa Congo, ntabwo bizakemurwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Byongeye kandi, u Rwanda ntirushobora kudusaba gushyiraho mu myanya abasirikare bakuru bacu bo rwihitiyemo. Ibyo nta gaciro bifite.

Général Ekenge ni umusirikare mukuru w’ingabo za Congo wasubijwe mu mirimo ye nk’umuvugizi, none u Rwanda rukaba rubirwanya. Ibyo biratangaje ! Mushishikajwe (u Rwanda) cyane n’ibibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyamara twe ntituzi ibibera iwanyu. Nzi ko impamvu mu dutera ari ubukungu n’umutungo kamere bya RDC mushaka.]

Iiki ni igice cy’ijambo ry’uhagarariye RDC mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ryashyizwe mu kinyarwanda n’ubwanditsi bwa « Veritasinfo ».

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article