Anastase Kavuyo arashakishwa kuri radiyo "Ijwi rya Rubanda" : Ngo niba atarishe yararebereye !!
Ku tariki ya 10/09/2012, umuvandimwe utuye muri Amerika witwa Anastase Kavuyo yanyandikiye ubutumwa agira ati:
Simeon,
Njyewe ndi umututsi, nanjye narahunze kubera gutotezwa nubutegetsi bwi ikigali. Ariko ibiganiro utanga n’imigani uca byuzuyemo ivangura. Kandi wibanda ku bwoko bumwe gusa . Uvuga uburyo abahutu bishwe, kuki utanjya uvuga n’uburyo abatutsi bishwe ,kandi ko ubuzi niba utarishe ko warebereye.
Ntaho utaniye na leta ya Kagame.
Nkimara kubona ubwo butumwa bwa Bwana Anastase Kavuyo, nahise mwandikira mushimira kuba anyandikiye. Ako kanya, nawe yongeye kunyandikira agira ati:
Simeon,
Ndifuza kugirana ikiganiro nawe. Ndi umututsi wacitse ku icumu wahunze inkotanyi. Mba muri amerika nkaba numva hari ibyo utangaza ntemera rwose. Unyemere tuzagirane ikiganiro. Wemeye wazamba phone nkaguhamagara ibaye fix byaba ari byiza.
Uwo munsi rwose nahise musubiza mubwira nti:
Komera muvandimwe Anastase, Urakoze cyane kunyandikira. Nari nabonye n’ibyo wanditse ubinyujije kuri website, ku buryo nateganyaga nanjye kukwandikira ngusaba kumbwira uko twaganira ku bitekerezo n’ibyifuzo wavuzemo.
Tel yanjye landline ni +442081801818. Ushobora kumpamagara hagati ya 16h na 20h isaha y’i London. Iyo ndi gukora interviews cyangwa ndi mu kazi gasaba concentration ndayifunga, ariko iyo mbonye nr y’uwampamagaye ndongera nkamushaka tukavugana. Ushobora no kumpamagara kuri skype. Skype yanjye ni IjwiRyaRubanda. Niba nawe ufite skype byatworohera kuko nabyo nta mafranga bitwara. Ushobora kunyoherereza skype username yawe ndetse na tel yawe ku buryo igihe nahugukira nagushaka tukavugana.
Ndiyumvisha ko nitumara kuganira ushobora kuzasanga tuvuga rumwe, gusa hakaba hari igihe abumva ibintu babikorera interpretation bahereye kuri za prejuges zatwinjiyemo… Tuzareba aho duhurije n’aho dutaniye mu byiyumviro by’ibibazo by’abanyarwanda.
Ugire umunsi mwiza muvandimwe.
Ku munsi ukurikiyeho, ku tariki ya 11/09/2012, mbere y’uko njya kuryama, maze kubona atanterefonnye kandi atanditse ambwira aho namuterefona, namwandikiye ngira nti:
Komera Anastase,
Byagenze bite ko nategereje ko umpamagara cyangwa ko umbwira telefone nguhamagaraho amaso agahera mu kirere. Ubu burije. Unyandikire umbwire aho nzaguhamagara ejo tubiganireho.
Umugoroba mwiza.
Ku munsi wundi wakurikiyeho, ku tariki ya 12/09/2012, nategereje ko yanterefona ndaheba, ntegereza email ye imenyesha aho namuterefona, ndaheba.Nabwo mbere yo kujya kwihengeka, namwoherereje email ngira nti:
Komera Anastase,
Uyu munsi nabwo nategereje ko wanterefona ndaheba, ntegereza ko wanyoherereza email irimo nr ya telefone naguterefonaho nabwo ndaheba. Byakugendekeye bite? Wageze aho usanga atakiri ngombwa ko tuganira kuri biriya wambwiye? N’ejo ndahari. Ubwo ndagutegereje.
Umugoroba mwiza.
Bukeye bw’aho nabwo, ndebye email ndaheba.
Nahise nibaza iby’uwo mugabo Kavuyo. Yenda ubu yagiye ku rugendo aho adasoma za emails ze, yenda ubu yagize impanuka akaba arembeye mu bitaro, yenda yishakiraga kureba niba nemera kuganira nawe… Sinzi icyo Anastase Kavuyo yari afite mu mutwe, sinzi n’uko byamugendekeye kugeza ubu! Abamuzi bamumbwirira ko musuhuza kandi ko nzashimishwa no kuganira nawe mu gihe cya vuba.
Mu gihe ngitegereje ko Anastase aboneka tukagirana ikiganiro yifuje, nagiraga ngo ngire icyo mvuga ku byo yanyandikiye:
Muvandimwe Anastase rero,
Nk’uko nabikwandikiye, ndagushimira kuba waratanze igitekerezo cyawe. Uravuga uti: “ibiganiro utanga n’imigani uca byuzuyemo ivangura“. Iyo uboneka tukaganira nk’uko wabyifuzaga, nagombaga rwose kugusaba kunsobanurira icyo wita ivangura n’ibintu ushingiraho kugira ngo wemeze ko ivangura ririho, noneho nkagusaba kumpa ingero zifatika z’ibiganiro n’imigani uvugako byuzuye ivangura. Mu gihe tuzaba twumvikanye ku myumvire y’iryo jambo ‘ivangura‘, nzagusaba ungire inama nyazo z’ukuntu ari wowe mu biganiro no mu migani wabigenza kugira ngo iryo vangura ritagaragara.
Njye nemeza ko nta vangura ngira, nemeza ahubwo ko icyo mparanira ari ukurwanya ivangura, ariko ushobora kuzampa ingero zifatika zinyereka ko ndikoresha. Icyo gihe nta shiti, nzahindura nkurikije inama zawe. Humura rero, impungenge zawe zizashira.
Mbere yo gukomezanya n’ibikubiye mu nyandiko yawe, ndagira ngo ngire icyo nkwibutsa:
Nk’uko ubizi, iyi radiyo itambutsa ibiganiro bitangwa n’abanyarwanda. Ni ukuvuga ko umuntu wese ufite icyo ashaka kuvugaho afite uburenganzira bwo kukihavugira. Ngira ngo urabizi, niba utabizi reka mbikwibutse: nta muntu n’umwe urashaka kugira icyo avuga ngo mwime ijambo kuri Radiyo IRR. Reka mbisubiremo kugira ngo wongere ubyumve: nta muntu n’umwe urashaka kugira icyo avuga ngo mwime ijambo kuri Radiyo IRR. Ahubwo hari benshi batinya kugira icyo bavuga kubera impamvu zinyuranye, barangiza bakitakana radiyo ngo ntivuga ibyo bifuzaga ko bivugwa! Iyo ni imwe mu ngeso mbi z’abanyarwanda ukwiye nawe kwibazaho.
Anastase muvandimwe,
Reka ngire icyo nkwibariza gatoya. Kuri wowe, radiyo wumva ari iki? Ngira ngo uzi ko Radiyo ari ibyuma binyuzwamo amajwi arimo ibyo abantu bashaka gutangariza abandi.
Radiyo Ijwi Rya Rubanda si Simeon kandi Simeon si Radiyo Ijwi Rya Rubanda. Byaba byiza wirinze kubyitiranya. Niba wumva radiyo Ijwi Rya Rubanda ari Simeon, ukumva ko Simeon yagombye kuvuga ibi n’ibi bigushishikaje, ukababazwa n’uko Simeon atavuga ibi n’ibi bigushishikaje, uribeshya. Niba kandi wiyumvisha ko ibinyuzwa kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda ari ibitekerezo bya Simeon, uribeshya.
Simeon aha ijambo abanyarwanda, bakavuga ibibashishikaje, bigatangazwa kuri radiyo. Iyo bibaye ngombwa, Simeon nawe, kimwe n’abandi banyarwanda, atanga igitekerezo cye. Birumvikana ko niba udatanze igitekerezo cyawe, ntawe ukwiye kuveba ko utacyumvise kuri radiyo. Ndizera ko ubyumva muvandimwe.
Tujye noneho hariya uvuga ngo “Uvuga uburyo abahutu bishwe, kuki utajya uvuga n’uburyo abatutsi bishwe, kandi ko ubuzi.
”
Muvandimwe Anastase,
Ndagira ngo nkwibutse niba wari warabyibagiwe, ko nahagurukiye kurwanya ingoma y’inkoramaraso za FPR Inkotanyi, iyobowe ubu na Paul Kagame no guharanira ko hajyaho ubutegetsi bubereye abanyarwanda bose, bugendera kuri demokarasi, ubwubahane n’ubutabera. Wumvise neza Anastase? Ntabwo ari ukurwanya Kagame. Ni ukurwanya ingoma y’inkoramaraso za FPR Inkotanyi iyobowe ubu na Paul Kagame.
Mu gihe ibyo ubizi, urumva rero ko utagombye kunyikoma ngo kuki mvuga uburyo abahutu bishwe? Nanjye ndakubaza: Kuki se ntavuga uburyo abahutu bishwe? Kuki se ntakwamagana ababishe, kandi ntawe uyobewe ko bishwe na za nkoramaraso za FPR Inkotanyi maze kuvuga? Njye nsaba abanyarwanda bose kungezaho ubuhamya bwabo bwerekana ukuntu ababo bishwe. Nta n’umwe ungezaho ubuhamya ngo noye kubutangaza. Kuki se abantu banzanira ubuhamya bw’ababo bishwe b’abahutu, nabitangaza bikakubabaza ngo ni uko bari kuvuga ku iyicwa ry’abahutu, ukanyishyiramo ngo sinatangaje ibirebana n’iyicwa ry’abatutsi kandi ntabyo wanyoherereje? Ese koko Anastase, kuva aho wumviye iyi radiyo ntabyo wigeze wumva bivugwa ku batutsi bishwe? Niba se ufite ubuhamya buvuga ku iyicwa ry’abatutsi kuki utabuzana ngo tubuvuge. Bamwe mu bari babufite biyemeje kubutanga bazakubwira ko nta nduhanya nshyiraho kugira ngo ubuhamya butambuke kuri radiyo. Ariko kandi, nta bubasha mfite bwo guhatira abantu kuvugira kuri radiyo batabishaka. Ntuzamvebe rero. Njye ndatumika.
Uragerekaho ngo kuki utajya uvuga n’uburyo abatutsi bishwe, kandi ko ubuzi?
Nanjye icyo kibazo nshaka kukikubaza muvandimwe: kuki utajya uvuga uburyo abatutsi bishwe, kandi ko ubuzi? Ahubwo ndongeraho nti: kuki utajya uvuga uburyo abahutu bishwe, kandi ko ubuzi? Ibyo bibazo byombi uzabinsubize kugira ngo nzarusheho gusobanukirwa.
Urangiza interuro yawe uvuga uti: “niba utarishe wararebereye“.
Maze rero, Bwana Anastase Kavuyo, mboneyeho kukwiyama ku mugaragaro, wowe n’abatekereza nkawe. Uzirinde mu mvugo yawe no mu ntekerezo yawe kwongera kugira uwo ubwira “ngo niba utarishe wararebereye”. Iyo niyo mvugo inkoramaraso za FPR Inkotanyi zakoresheje zimarira abahutu ku icumu. Ngusabye kuyicikaho. Izo nkoramaraso za FPR Inkotanyi nizo zigendera kuri ya myifatire y’ikirura mu mugani w’ikirura n’umwana w’intama wanditswe n’umugabo w’umufaransa witwaga Jean de la Fontaine. Niba utawuzi uzambwire nzawugusomera hano kuri radiyo.
Kuvuga ko wahunze hanyuma no mu buhungiro ukaza ukoresha ingengabitekerezo y’Inkotanyi, ni ugushinyagurira abarokotse bagahunga ubugome ndengakamere Inkotanyi zabagiriye. Eh! Ngo niba ntarishe nararebereye! Kuki se wumva ugomba kubivuga ku bahutu gusa, ngo niba batarishe abatutsi bararebereye?
Kuki se, dukurikije iyo logique yawe, ntavuga ko mu gihe abatutsi bicwaga, ngo niba utarishe, wararebereye! Cyangwa ngo niba utarishe, wari intandaro y’ubwo bwicanyi? Kuki se, dukurikije iyo logique yawe, ntavuga ko mu gihe abahutu bicwaga kandi bacyicwa, ngo nawe niba utarishe wararebereye? Aho uzi umubare w’abahutu bazize imvugo n’intekerezo nk’iyo? Wifuza se ko n’abahutu nabo bazajya bagendera kuri logique nk’iyo? Nkugira inama, wowe n’abatekereza nkawe mukwiye gutangira kugorora imvugo n’imitekerereze.
Ese ko uvuga ko wacitse ku icumu, kuki wumva ko njye ntacitse ku icumu? Cyangwa se ko abatanze ubuhamya bwabo bo batacitse ku icumu? Ni uko se ufite imyumvire ko uwacitse ku icumu ari umututsi warokotse abicanyi b’abahutu, ariko undi munyarwanda warokotse abicanyi b’abatutsi we akaba nta cyo aricyo? Yewe Anastase muvandimwe, nituganira ku buryo wumva ivangura, n’aho nizera ko uzamfasha kuhasobanukirwa neza.
Muvandimwe Anastase,
Usoza inyandiko yawe umbwira, njyewe Simeon mwene Bitihinda, nto “Ntaho utaniye na leta ya Kagame“. Eheheeee! Ishyano riragwira! Aho ho siniriwe ngusubiza. Iyi nteruro inyeretse ko utazi ibyo uvuga. Ntuzi Simeon uwo ariwe, usa n’utazi Kagame uwo ariwe. Aho icyo ugamije si ugushotora, aho kugira ngo tube twakwungurana ibitekerezo? Nawe ubwawe ukwiye kwiseka, kwigaya no kwihana. Ngo ntaho ntaniye na Kagame?
Nshoje iki gisubizo nongera kukwinginga ngo uzanterefone kuri numero naguhaye cyangwa umbwire aho nguterefona kugira ngo tuganire ku nyandiko yawe, ndetse no kuri iki gisubizo. Nk’uko nakubwiye, nitubwizanya ukuri, dushobora kuzasanga hari byinshi duhuriyeho ariko tuvuga ku buryo butandukanye. Ibyo aribyo byose bizadufasha kujya inama no kugira ngufiya listi y’ibyo tudahuje mu myumvire y’ibibazo by’abanyarwanda.
Umunsi mwiza.
Source : Radiyo Ijwi rya Rubanda