Kagame Paul yagiye gusabiriza mu Bushinwa !
Amakuru agera k’ Umuvugizi yemeza ko nyuma yaho Perezida Kagame ahagarikiwe inkunga n’ibihugu by’Uburayi hamwe na Leta zunze ubumwe z’ Amerika noneho yagannye mu Bushinwa aho yagiye gusabiriza kugirango azibe icyuho cyatewe no guhagarikirwa inkunga bitewe no kuba aregwa gushoza intambara muri Kongo.
Amakuru atugeraho yemeza ko kuwa kabiri w’icyi cyumweru aribwo Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe w’Ubushinwa Wen Jiabao bahurira mu mujyi wa Tianjin , aho yamuganyiye amakuba aherutse guhura nayo kubera ko ibihugu by’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zamuhagarikiye imfashanyo .
Perezida Kagame nk’umwe mu ba Perezida bazwiho kutihanganira inzara yigaraguye imbere ya Minisitiri w’Intebe w’Ubushinwa amusaba ko yamukura mukangaratete Igihugu cye cyimaze kugeramo, Minisitiri w’Intebe w’Ubushinwa nawe amwemerera ko Igihugu cye kizarebera hamwe uburyo cyazamutera inkunga mu gihe kiri imbere.
Umwe mubahanga mu bya Politiki twavuganye nawe kugira ngo agire icyo adutangariza ku ruzinduko rwa Perezida Kagame ariko akaba atarashatse ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, yadutangarije ko Perezida Kagame amwibutsa umunyagitugu wigeze kuyobora Uganda ariwe Perezida Idi Amin Dada nawe witabaje ubushinwa ari uko yageze mu marembera, bityo asoza atubwira ko aba Perezida bose b’ Afurika bajya guhirima barangwa no kwihenura ku bihugu by’Uburayi na Amerika ari nako batega amaboko Ubushinwa mu minsi yabo ya nyuma.
Gasasira , Sweden