Ubushinjacyaha n’AgDF : Martin Ngoga yinjiye mu mukino wo kurimanganya izuba riva ! (leprophete.fr)
Na none birongeye biragaragaye ko ikigega AgDF kitagenewe gufasha Leta mu kurangiza inshingano zayo bitewe n’uguhagarikwa kw’imfashanyo u Rwanda rwahabwaga n’amahanga ! Ko Ubushinjacyaha buhabwa amafaranga yo gukoresha buri mwaka hakurikijwe ingengo y’imari ya Leta, muri iki gihe bukaba bwari bukwiye kugira ibibazo byo kubona ayo bukoresha nk’izindi nzego za Leta : amafaranga angana na miliyoni ijana (100.000.000fr) butanzeho umusanzu buyakuye he ? Ese ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwaba bukora umurimo w’ubucuruzi ngo tuvuge ko ariya mafaranga bwayungutse ? Iyi mikino abategetsi bacu barimo ni bwoko ki ?
1.Uyu musanzu ubushinjacyaha buteye AgDF usobanura iki?
A) Igisobanuro cya mbere gishoboka
(1)Uyu musanzu ni baringa, ni uburyo bwo guha Umushinjacyaha ijambo ngo atambutse ubutumwa bugenewe abaturage.
(2)Ni uburyo bwo gutera abaturage igipindi ngo bagire ngo iki kigega gifite ireme maze buri muturage, amashyirahamwe, za Kiliziya …bumve ko batagomba gusigara inyuma bataroshye amamiliyoni muri kiriya kigega kitagira indiba !
(3)Ni uburyo bwo kwemeza abaturage ku ngufu n’iterabwoba rugeretse , ko iki kigega kitagenewe gukungahaza Agatsiko konyine!
(4)Ni ikinyoma cyambaye ubusa!
B)Igisobanuro cya kabiri gishoboka
Koko ubushinjacyaha bwatanze ziriye miliyoni ijana Martin Ngoga avuga!
Bishatse kuvuga ko kiriya kigega gikomeje kuba icyanzu cyo gusohora amafaranga mu isanduku ya Leta nta nkomyi kugira ngo ashyirwe mu kigega azajya asohokamo ntawe urabutswe! Ni uburyo bwo gusahura umutungo wa Leta !
Ariko na none bivuze ko inzego za Leta zitagishishikaje Agatsiko ! Niba Martin Ngoga atanze amafaranga angana kuriya, ubushinjacyaha buzakoresha iki umurimo wabwo ? Bivuze ko inzego zikorera abaturage zigiye guhagarara , hakiberaho ikigega AgDF cyonyine!
Uko wagoragoza kose, hari ikibazo gikomeye kidahabwa igisubizo !
2. Icyerekana ko Martin Ngoga yinjiye mu mukino w’amanyanga ni iki?
Arabeshya rubanda izuba riva ngo “Abanyarwanda bagire icyizere ko umutungo urimo(AgDF) ntawuzawugira uwe cyangwa ngo awukoreshe ku nyungu ze bwite,”
A) Nyamara disi Martin Ngoga ntiyerekana icyo ayo mafaranga ateganirijwe gukora! Or, le point est là: aha niho hagomba gusobanuka !
Ariya mafaranga AZAKORESHWA MU YIHE GAHUNDA ? Leta nta burenganzira ifite na mba bwo kwaka abaturage amafaranga yabo bwite itabasobanuriye icyo igiye kuyakoresha kuko ibyo byaba ari ubujura n’ubwambuzi, bikaba bikwiye gufatwa nka « banditisme étatique » !
Icyo gihe abaturage bashyira mu gaciro bakwanga kubishyigikira ndetse babishobora bagahaguruka bakarwanya ayo mabandi !
Igihe.com yasabwe gutangaza ibi : “ Ubushinjacyaha Bukuru buratangaza ko bugiye gushyira ingufu mu kurinda umusanzu ushyirwa mu kigega “Agaciro Development Fund”, bukaba busaba Abanyarwanda kutagira impungenge (???)z’uko uwo musanzu wazakoreshwa mu byo utagenewe”.
Kugeza n’uyu munsi nta mutegetsi n’umwe uratubwira neza icyo iki kigega kimaze n’icyo aya mafaranga atangwa n’abaturage (n'inzego za Leta !! mu GAHATO n’ICYOKERE bidasanzwe azakoreshwa ! Kuki badatobora ngo babivuge ku mugaragaro? Ni uko se Abanyarwanda ari injiji cyane ku buryo batakumva ibyo bisobanuro ?
B) Martin Ngoga ntiyerekana uzacunga kiriya kigega.
Arabeshya ngo : “Turatanga umusanzu muri iki kigega, tunagerekeho uwo kukirinda dufatanyije n’izindi nzego zibishinzwe....” . Izo "nzego zibishinzwe"nizo Abanyarwanda twese dukeneye kumenya! Ninde mu by’ukuri ushinzwe gucunga kiriya Kigega ngo tumumenye kandi tuzamubaze ibisobanuro ku micungire yacyo ?
Ntabwo ari Minisiteri y’Imari kuko nayo isabwa gutangamo umusanzu ! None se gicungwa na nde ? N’Umubitsi wa FPR? Kuki nta we utinyuka kubisobanura?
Igisubizo kiragaragara: icyo Agatsiko gashaka gukoresha ariya mafaranga ntigisobanutse, kizwi n’abazayarya bonyine! Ni ukuvuga Intare: Paul Kagame!
Niba ariko bimeze, Intarebatinya natunyuke abe intwari abivuge, rubanda ibimenye, irire yihanagure, ubuzima bukomeze !
Umwanzuro
Abaryantibahage baribuke ko ibya rubanda bitaribwa buheriheri ! Amaherezo uwabiriye abyita ibye arabirutswa! Martin Ngoga aramenye umuriro yigeretse ku mutwe, ubwo yiyemereye ko ashinzwe gucunga ariya mafaranga avuye mu cyuya cy’amaraso ya rubanda: nibura tumenye izina ry’umuntu umwe ushobora kuzabibazwa ! Urabe wumva mutimamuke wo mu rutiba!
Ahasigaye, abagize Agatsiko nibatyaze amenyo baryoherwe ! Martin Ngoga azishyura fagitire.
Padiri Thomas.
Ngaho isomere icyo gipindi cya Martin Ngoga hasi aho :