Ubucengezi bwa Kagame Paul muri leta ya Congo butumye Léon Kengo wa dondo na Bisengimana bacungishwa ijisho!
Igihugu cy’Ubwongereza n’Ububiligi byasabye abayobozi b’u Rwanda gushaka igisubizo cy’intambara ya Congo kugira ngo bishobore gufungura imfashanyo ku Rwanda, Ministre w’ubutwererane wa Suède Guilla Carlson asaba u Rwanda gukora ibishoboka byose kugirango umutekano ugaruke mu karere bityo u Rwanda rube rwashobora guhabwa imfashanyo. Muri make igihugu cy’u Rwanda kimeze nk’ikiri mu kato mu rwego mpuzamahanga kubera intambara n’umutekano muke muburasirazuba bwa Congo biterwa n’imitwe yitwara gisilikare yashinzwe n’u Rwanda muri ako gace cyane cyane umutwe wa M23.
Ikibazo cy’uko u Rwanda rusa naho ruri mu kato Paul Kagame abishyira ku gatwe ka Joseph Kabila Perezida wa Congo ashinja kuba atarakurikije amasezerano yo mu ibanga ba giranye yo kurimbura umunyarwanda wese uri muri Congo none bikaba byarabananiye bikaba bivuyemo igisebo cy’u rwanda mu muryango mpuzamahanga. Kagame yaratekereje asanga icyakiza u Rwanda muri iki gihe ari uko Joseph Kabila yavaho ; kumukuraho akoresheje umutwe wa M23 bikaba bisa n’ibidashoboka ; ubu Kagame akaba yaracengeye i kinshasa kugira ngo ashake uburyo yakwikiza Kabila , akaba ateganya uburyo 2 bwo kuba yahirika leta ya Congo.
Uburyo bwa mbere ni uko Paul Kagame yohereje ibyitso bigomba gukorana n’abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe na Joseph Kabila, abo badepite bagashinja Kabila ko yagambaniye igihugu akinjiza ingabo z’abanyarwanda rwihishwa mu gihugu cya Congo kugira ngo zice abanyarwanda bahungiye muri Congo ; ibyo bigatuma u Rwanda rushobora gucengera igisilikare cya Congo none u Rwanda rukaba rwarafashe agace k’igihugu mu izina rya M23 Perezida Kabila abizi ! Kubera iyo mpamvu abadepite bari kumwe n’abasenateri bagomba gufata icyemezo cyo gukuriraho Kabila ikizere agahita asimburwa na perezida wa Sena ya Congo bwana léon Kengo wa Dondo. Kugirango iyo nama yo gukuraho kabila ikorwe mu mutekano, Kagame yumvikanye n’umugenerali Charles Bisengimana uyobora police ya Congo, Ko agomba kubahiriza umutekano w’iyo nama yo gukuraho Kabila kuburyo budasanzwe kugira ngo hatagira abandi bantu bashobora kuburizamo iyo gahunda !
Uburyo bwa kabiri ni uko ibyitso bya Kagame Paul byatangiye kumvisha abasilikare bakuru ba Congo gutegura uburyo bwo guhirika leta ya Kabila nk’uko Mobutu yabikoze mu mwaka w’1965. Iryo banga ryo guhirika kabila ryaguye mu gutwi kw’abanyagatanga bagishyigikiye Kabila ubwo riba rirasohotse none ubu Léon Kengo wa Dondo na Jenerali Bisengimana bacungishijwe ijisho cyane ! Abanyagatanga bagaya cyane iyo mikorere ya Kagame bagasanga guhirika leta ya Kabila ataricyo gisubizo kuri Congo, aho bavuga bati : « bimaze iki guha umurwayi umuti utagikora !».
Uko tubibona :
Buri wese yishyire mu mwanya wa kagame, niho arumva ububabare afite muri iki gihe, kugira amafaranga ntibikemura ibibazo byose ahubwo birabitera ! Kagame afite amafaranga menshi kandi n’andi aracyakomeza kuyambura abanyarwanda binyuze mu AgDF, Kagame afite ubutegetsi bwose , muri make ntavugirwamo , ariko afite ikibazo cyo kureba ejo he hazaza bigatuma adatora agatotsi kuko amaherezo ye n’umuryango we abona ari mabi cyane ! Kagame paul ikibazo afite ni uko yijanditse mu bwicanyi buteye ubwoba kandi akaba akibukomeza, yabeshye amahanga kuburyo buhagije none ubu baramutahuye , ikigiye gukurikiraho ni uko agomba kubazwa ibyo yakoze ! Kuri we abona ikibazo ari Kabila ariko yitegereje neza si ko bimeze , ikibazo ni ugukomeza guhemukira abanyarwanda abica urubozo , ni yihane iyo ngeso , ahe ubanyarwanda uruvugiro , asabe imbabazi z’ibyo yabakoreye wenda byazatuma n’umuryango we uramba !
Mushobora gusoma iyi nkuru kuburyo burambuye aha : sur l’ordre de Joseph Kabila, Kengo et Bisengimana sous surveillance.
Source :afrique.congotimes