FPR irarwana no gusenya RDI ikoresheje Ambasaderi Eda Mukabagwiza

Publié le par veritas

Rukokoma3.pngMu itohoza ryakozwe n’umuvugizi rigaragaza ko Leta y’u Rwanda yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kumva inkuru y’uko umuyobozi w’ishyaka rya RDI ariwe bwana Twagiramungu Faustin amaze kwiyemeza gutaha mu Rwanda akajya gukorera politiki mu rwamubyaye .

 

Mu rwego rwo guca intege ishyaka RDI , ambasaderi w’u Rwanda muri Canada Eda Mukabagwiza yahise yegera bamwe mubayoboke ba RDI babarizwa mu gihugu cya Canada kugira ngo bakorane imishyikirano ariko ibi bikaba byari mu rwego rwo kwigizayo Twagiramungu Faustin hamwe no gucamo ishyaka rye ibice bibiri .

 

Ibi ambasaderi Eda yaje kubigeraho ubwo yahuzaga bamwe mu bayoboke ba RDI muri Canada hamwe n’intumwa ya Perezida Kagame ariyo Madame Inyumba Aloyisia wari wagendereye icyo gihugu mu butumwa bwa politiki , Mu biganiro Inyumba Aloysia yakoranye na bamwe mu bayobozi ba RDI, byari ukabaha imyanya mu butegetsi bw’ i Kigali arinabyo byaje kuba intandaro ya Twagiramungu Faustin gushwana nabo.

 

Muri za email  umuvugizi ufitiye copie zanditswe kw’itariki 15/06/2012 saa 10:48, hamwe n’indi yanditswe ku itariki ya 15/06/2012 saa 16:32, Bwana Twagiramungu yandikiye uwitwa Alain Patrick Ndengera, n’izindi bagiye basubizanya tutashatse gushyira ahagaragara zemeza Invo n’imvano y’ikibazo Twagiramungu afitanye n’abo basore, ko byari ukujya gukorana ibiganiro na Inyumba Aloyisia kandi ishyaka rye atari wo murongo rigenderaho , anabaha n’urugero rw’uko FPR igihe yarwanaga na MRND Itarigukora imishyikirano ya nyirarureshwa nk’iyo abo bayoboke ba RDI barimo gushorwamo  . Bityo Twagiramungu ababwirako nimba bajya guhura na Inyumba Aloysia muri Otawa bajyenda ku giti cyabo ariko batitwaje ishyaka RDI .

 

Andi makuru atugeraho yemeza ko nyuma y’iyo nama ariyo yaje no kuvamo amakimbirane hagati y’abo basore n’umuyobozi w’ishyaka RDI , Ambasaderi Eda hamwe na Inyumba baje kubishimirwa bikomeye na FPR doreko ibyo yashakaga yabigezeho aribyo byari guca intege RDI hamwe no kubiba umwiryane hagati y’ abagize iryo shyaka.

 

Na none amakuru atugeraho yemeza ko ibyo ntacyo byamariye FPR dore ko ntacyo byahinduye kuri gahunda ya  Twagiramungu Faustin ariyo guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR arinako yitegura kujya gukorera politiki mu Rwanda hamwe na bamwe mu bayoboke be, yaba abari mu burayi hamwe na Canada.  


Gasasira , Sweden  (umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
<br /> Kuba FPR yaba ishaka gusenya RDI numva nta gitangaza kirimo n'undi uwari wese yabikora. Ibigezeho numva rwose yaba igitsinze. Birasaba rero ko RDI nayo yihagararaho, ubutegetsi ishaka ntabwo ari<br /> cadeau buraharanirwa. FPR rero irakora umurimo wayo, RDI nayo niyihagarareho nibiyinanira ubwo nta kundi izaba irunduye<br />
Répondre