Twavukiye mu maraso, tuyakuliramo. Kwica abantu bagashira tugasigara twenyine nta kibazo kirimo !

Publié le par veritas

kagomNdlr:Imitima y’abanyarwanda iracyabitse byinshi kandi na nubu bakomeje guterwa impungenge n’imiyoborere y’u Rwanda , ababirebera hafi bakaba bibaza niba ahubwo u Rwanda rudashobora kongera gusubira mu mahano ! u Rwanda nicyo gihugu cyonyine ku isi gifite abayobozi bishimira ko abaruvuyemo (abahunze) bagomba guhura n’akaga aho bahungiye ngo wenda byazatuma bagaruka mu gihugu kuko bazi neza ko abagihunze badashobora kugaruka kubushake bwabo gusa ! Seif Omar ni ni umunyarwanda utanga ubuhamya bwibutsa byinshi ababaye mu butegetsi bwa FPR/Kagame Paul bagashobora kubuhunga, dore uko abutugezaho:

 

Hari byinshi mutigeze musoma kuko abanditse kugeza magingo aya banditse bimwe. Hari byinshi kandi na none mutigeze mwumva nka twe twasigaye muri kiriya gihugu, tugafungwa, tugashyirwa ku ngoyi y'akandoyi, tukarema amashyaka MDR imaze guhagarikwa n'ubutegetsi bwa FPR, tukiyamamaza kandi tukamamaza abo twashakaga ko baduhagaralira haba mu nteko y'abadepite haba na ba senateri. Na Faustin Twagiramungu naramwamamaje ndabifungirwa. Kandi yari yatowe peee !

 

Mu banyarwanda bashyizwe ku kandoyi, abariho ni mbarwa. Abageze ino i Burayi, uretse njye ntawundi nzi. Amagambo y'abashakaga ko tubaho uko bashaka ntahandi muzayasoma uretse mu nyandiko zacu nizisohoka.

Discours za Paul Kagame zo ni akangari. Hari iyo yavugiye i Nyamirambo, kuwa 08/10/1995; iyo yavugiye mu Mutara, iyo yavugiye i Cyangugu n'iyo i Murambi i Gikongoro. Hari n'ibyo yavuze yiyamamaza muri 2003. Hari kandi n'ijambo yabwiye nyirarume Jean Baptiste Ndahindurwa Kigeri V washakaga gutahuka mu Rwanda rigira riti : "Azaze tumutikure!"


Aha nongeraho n'izi nteruro uwo Paul Kagame yavuze:

Yagize ati :" Icyo dushaka si uko abahutu badukunda ni uko badutinya." Ibi yabivuze umunsi Cpt MUVUNANYAMBO ashyirwa ku giti akaraswa urufaya, ahinduka ivu. Inkongoro n'ibisiga ni byo byatoraguye iryo vu.

" Ikibazo cya rubanda nyamwinshi FPR igifitiye igisubizo, amahanga nazabimbaza nzisobanura. "... " Ibyo nashatse kugeraho byose nabigezaho, hatanzwe ibitambo byinshi. Abanyarwanda bagomba kubyumva bakabyemera kuko ntawe ukora umuleti atamennye amagi. Kugira ngo twubake, byabaye ngombwa kugira ibyo dusenya. "...

"Twiyubakiye inzu, nta n'umwe tuzayugamishamo, ntibishaboka, nta n'umwe."..." Twafashe igihugu, bemere tubategeke abadasha barebe iyo bajya."


Aya magambo, Twavukiye mu maraso, tuyakuliramo. Kwica abantu bagashira tugasigara twenyine nta kibazo kirimo !, nayabwiwe n'umusilikali i Gisenyi ubwo nafungwaga nzize amatora y'abadepite muri 2003. Nyuma y'iminsi 8 muri brigade, nashyikilijwe procureur wa repubulika ngo ankorere mandat d'arrêt. Aho kuyikora yemeza ko dufite uburenganzira bwo kwamamaza abo dushaka. Na we bwarakeye arahunga. Uwo musilikali, yaje kurakara amenera irindi banga, arambwira ati : " Twafashe iki gihugu kuruhemebe rw'umuheto, niba muri abagabo mufate imbunda turwane. Ibindi byose mubyibagirwe. Murumva muzadukura ku ubutegetsi mwitwaje amagambo gusa ngo ni demokaratisi ! " Ibi narabyemeye, yambwije ukuri.

Ibyo byose nanyuzemo kandi nakurikiraniye hafi ni byo bituma mvuga ibyo mvuga kandi nkabitandukanya n'ibyo abandi bavuga. Ibyo ni byo bituma mfite imyumvire itandukanye cyane n'iy’abandi ku kibazo cya politiki y'u Rwanda n'abanyarwanda.  

 

Ku bireba Ingabire Victoire Umuhoza, nongeye kubiseguraho, ntacyo mbivuzeho.  Nabasabaga kandi kutazongera kungereranya na Rusitara.

 

 

Seif-Omar.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article