Ese Abapadiri T.Nahimana na F.Rudakemwa baba bafite ingengabitekerezo ya Jenoside?Ikiganiro hagati y’Igihe.com na Leprophete.fr .

Publié le par veritas

 

Mu ntangiriro y'iki cyumweru , Abanyamakuru b' IGIHE.COM bifuje kuganira n'abapadiri bashinze ikinyamakuru LEPROPHETE.FR. Batwoherereje ibibazo kandi twarabisubije. Ntituramenya impamvu yatumye badatangaza icyo kiganiro kandi aribo bari bagisabye ! Twebwe duhisemo kukigeza ku bakunzi ba Leprophete.fr.

 


1.IGIHE.COM : Kuwa Gatanu tariki ya 13 Mata 2012, muri gahunda yo gusoza icyunamo mu Karere ka Nyamasheke, muri Paruwasi ya Nyamasheke, uhagarariye Ibuka yamaganye abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenocide muribo akaba yaratunze agatoki Padiri Thomas Nahimana na Rudakemwa Fortunatus bashinze urubuga Le Prophete hamwe n’ababaha amakuru.

Murabivugaho iki?


LEPROPHETE.FR : Twabivugaho iki se nyine wokagira Imana we ! Ni ukumirwa gusa ! Ariko se ubundi  iyo muvuga ingengabitekerezo ya jenoside muba mushaka kuvuga iki ?


(1)Niba ingengabitekekerezo ari ugutinyuka kuvuga akarenganeubutegetsi bukorera abaturage mu Rwanda, iyo yo turayifite!


(2)Niba kugira ingengabitekerezo ari ukwemera ko hahita ku rubuga rwacu inyandiko zamagana abahekuye u Rwanda , bagateza intambara isesa amaraso mu gihugu ku italiki ya 1/10/1990, bagakurikizaho kurasa indege y’umukuru w’igihugu Yuvenali Habyarimana, LONI ikaba ihamya ko icyo gikorwa cy’iterabwoba aricyo cyabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi burimbura imbaga bwabereye mu Rwanda no muri Kongo, iyo yo yaraturenze!


(3) Niba kugira ingengabitekerezo ari ukwakira no kubabazwa n’amarira y’abanyeshuri batagira ingano batagishoboye kwiga kaminuza kuko Leta yabihakanye, ikaba itabashyira mu mubare w’abenegihugu nka babandi bafashwa, bagahabwa byose ndetse bakagerekerwaho n’ibyo badakeneye,turatinya ko iyo yo izashirwa iduhitanye !


(4)Ariko niba kugira ingengabitekerezo ari ugukora ibishoboka byose ngo Abanyarwanda bumve ko muri bo hari ba Nyagupfa na ba Nyagukira, ko rubanda igomba gukora ikagoka kugira ngo AGATSIKO kangana urwara kikubire ibyiza by’igihugu maze kibereho mu murengwe abandi bicwa n’inzara, iyo yo ntayo dufite.


(5)Niba kugira ingengabitekerezo ari ukuvangura Abanyarwanda kugeza no kubipfiriye, bamwe bakagomba gushyingurwa mu cyubahiro no kwibukwa buri mwaka, ariko hakaba n’abandi batagomba gushyingurwa no kwibuka,iyo yo wayishakira mu bayobozi b’icyo gihugu.


(5)Muri make niba kugira ingengabitekerezo ari uguteranya Abanyarwanda ugamije kubacamo ibice hashingiwe ku moko kugira ngo ubategeke mu buryo bukoroheye, iyo ntiri mu bapadiri ba Leprophete.fr!


(6) Niba kugira ingengabitekerezo ya jenoside ari ukubeshya isi yose ko mu Banyarwanda hari abiciwe bafite umwihariko wo KUBABARA, abandi bo bakaba bagomba gutikizwa kandi ntibababare, iyo yo twemera ko izasenya iki gihugu, ariko sitwe tuyifite! Wowe se ubwo ntubona abafite ingengabitekerezo nyayo abo aribo ?

 

2.IGIHE.COM : Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse by’umwihariko Diyoseze ya Cyangugu yagaragaje ko idashyigikiye ibitekerezo byanyu ndetse na n’ubu iracyamagana ibitekerezo byanyu munyuza ku rubuga rwa leprophete.

Ese mwiteguye kubireka? Kugirango mwongere mwemerwe nabo?

 

LEPROPHETE.FR : Ngo twongere twemerwe ? Twemerwe na nde ? Ni nde wakubwiye ko Kiliziya yatwihakanye ? Uri umunyamakuru , ndagira ngo nkugire inama yo kujya utandukanya ibyo wowe utekereza n’ibyo abandi bavuze cyangwa bakoze ! Kuki ushaka kuvugisha Kiliziya gatolika y’u Rwanda ibyo itavuze ? Niba utarakurikiye iyo Dosiye neza reka nkwibutse ko nta Kibazo na gito dufitanye na Kiliziya y’u Rwanda , ndetse na Diyosezi Gatolika ya Cyangugu by’umwihariko!


Ko Umushumba wa Cyangugu yaba yaratangaje ko ibitangazwa ku rubuga Leprophete.fr atagomba kubibazwa ahubwo bigomba kubazwa abapadiri bashinze urwo rubuga, hari igitangaza kirimo ?  Erega Abayobozi ba Kiliziya si Inkandagirabitabo : bazi gushishoza kandi bakitwararika uburenganzira bwa buri wese. Uburenganzira bwo KUVUGA CYANGWA KWANDIKA icyo umuntu atekereza, Kiliziya ntishobora kubunyonga ngo ni uko yashyizweho iterabwoba. Niko bimeze. Padiri Fortunatus na Padiri Thomas nabo si impinja , bazi neza aho uburenganzira bwabo butangirira n’aho bugarukira!

Icyo twanze ni iyo politiki ya humirizangutekerereze igamije kumvisha abaturage ko hari Abanyarwanda bemerewe gutekereza n’abandi babibujijwe ? Nyamara wareba ibyo bakora.....Ururimi ntacyo rupfana n’umunwa koko!


3.IGIHE.COM : Hari abantu batunzwe agatoki ko baba babaha amakuru y’ibihuha, mukabitambutsa ku rubuga rwanyu  Ese mwaba mufite ababaha ayo makuru koko?


LEPROPHETE.FR : Nta kintu cyoroshye nko kuvuguruza ibihuha ! Abayobozi bajye babivuguruza cyangwa se batwoherereze hakiri kare inkuru zitari ibihuha, bareke gushyira iterabwoba ku bantu ngo baba batwoherereza inkuru. Wabonye ko ku rubuga www.leprophete.fr ntawe uniganwa ijambo, kabone n’abadutuka. Urashinyagura rero, ahubwo tubwirire Abanyarwanda benshi bajye batwoherereza inyandiko zivuga uko babayeho n’ibyo batekereza, Abanyamurengwe nibashaka bazabyite ibihuha !


4.IGIHE.COM : Ese ko inzego z’Ubuyobozi na Kiliziya Gatolika mu Rwanda zakomeje kubamagana mwaba mwiteguye kumvira abo? Cyangwa muzakomeza gutambutsa inkuru ku rubuga rwanyu?


LEPROPHETE.FR : Iby’inzego z’Ubuyobozi tumaze kubiganiraho, nta mpamvu yo kubigarukaho. Naho ku birebana na Kiliziya Gatolika, turibaza niba yagutumye. Waba warabaye se umujyanama ukomeye wayo (confident) ku buryo yaba isigaye ikunyuzaho ibyo yifuza kutubwira ? Utubajije niba tuzakomeza gutambutsa inyandiko ku rubuga rwacu. Nawe uri umunyamakuru w’urubuga www.igihe.com. Ko urwo rubuga runengwaho byinshi, uzarufunga cyangwa uzakomeza kurunyuzaho inkuru zibogamiye kuri Leta irenganya rubanda ? Ku byerekeye urubuga Leprophete.fr , ntabwo italiki yo kurufunga iri muri gahunda yacu ! Ariko se ko twumva ko uru rubuga Leta yarufunze ku buryo rutagisomwa mu Rwanda, muhangayikishijwe n’iki kindi ?


5.IGIHE.COM : Murakoze mugire ibihe byiza.


LEPROPHETE.FR :  Urakoze nawe, ni aho ubutaha.

 

Muhirwa Olivier wa Igihe.com


Padiri Thomas NAHIMANA

Padiri Fortunatus RUDAKEMWA

ba Leprophete.fr

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article