Rwanda : Uwiyishe ntaririrwa kandi ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

kaga-copie-1.pngKagame si igisubizo cyahawe u Rwanda ahubwo ni WE kibazo !Navaho Abanyarwanda benshi bazakoma amashyi, bavuze impundu, biruhutse imyaka isaga 22 y’akamenamutwe ! Kubera ko nabonye abandika za commentaire kuri uru rubuga bakunda cyane kugaruka ku by’amoko reka mbanze mbamenyeshe ko njye ndi  umututsikazi kuri data na mama ariko nkaba nibwira ko mfite  imyumvire idashyira imbere irondakoko ! Ntuye mu Mutara. Reka mbabwire uko mbona ibibazo by’u Rwanda !

 

1.Harabaye ntihakabe !


Nibyo koko ingoma ya Habyarimana ntacyo yamariye kidasanzwe ,nabuze amahirwe kenshi nta kindi  nzira uretse  kuba umututsi ! Narangije primaire ndi uwa mbere, ab’inyuma yanjye batsindira amashuri yisumbuye, njye ndasigara ! Narangije CERAI ndi uwa mbere nshatse kwinjira muri Gendarmerie nationale, baranyangira kandi natsinze ikizami ! Uretse ibyo ariko, Leta ya Habyarimana  yampaye amahoro, nkoresha ubwenge bwange , ndihirwa na marume wabaga i Karagwe, niga mu ishuri ryisumbuye ryigenga, ndangije leta impa akazi mu burezi ariko kuko nishakiraga amafaranga menshi mbivamo nigira mu bucuruzi ! Naracuruje ndunguka, ntabwo Leta yigeze yivanga mu bucuruzi bwanjye ngo imbuze epfo na ruguru nk’uko mbibona muri iki gihe !

 

Koko kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri , kuba umututsi hari abo byabangamiraga bikomeye,  cyane cyane abifuzaga kugira uruhare rugaragara mu ngabo z’igihugu no mu buyobozi bw’igihugu. Ariko nibwira ko icyo kibazo cyari gukemurwa n’inkundura y’amashyaka menshi kuko Perezida Habyarimana yari amaze kuyemera, atabitewe na none no gukunda inzira ya demokarasi ahubwo abitewe n’uko igihe cyari kigeze, amahanga afasha u Rwanda (France) agahatira ibihugu byose yafashaga kwemera amashyaka menshi!

 

Intambara y’Inkotanyi yatangiye taliki ya 1 ukwakira 1990, twabanje kwibeshya ko yatuma demokarasi yihutishwa mu Rwanda ariko ntibyatinze kugaragara ko ari intambara yahangiwe kwica ,gutsemba no gusenya, nta kintu na kimwe kizima yajyaga kuzanira Abanyarwanda uretse kuvumbura amadayimoni y’umwiryane, urupfu rw’inzirakarengane zitabarika no gutsembwa kw’Abatutsi bari mu gihugu !

 

Aho FPR imariye gufata ubutegetsi , twari twizeye ko abantu babayeho bahangayikishijwe no kuba impunzi badashobora kwemera ko hagira undi munyarwanda wongera kuba impunzi ! Twari tuzi ko ivanguramoko rigiye kurangira, ko nta munyarwanda uzongera kubuzwa amahirwe ye azira ubwoko, ko ntawe uzongera kwicwa azira uko yavutse, ko igitugu cya Leta z’abahutu kigiye nk’ifuni iheze ! Rwose ntitwari twiteze ko Leta nshya nta yindi gahunda ifite uretse kwimika  Agatsiko k’Abega bavuye i Bugande, bikunda kurusha abazima n’abapfuye ! Aho kwita ku mututsi warokotse nk’uko byavugwaga ko ariyo ntego yabo, bahisemo gukorera inda zabo zonyine, noneho umututsi warokotse akagirwa igikoresho cyerekwa amahanga kugirango imfashanyo zinjire mu gihugu ! Izo mfashanyo se twamenyaga uko ziribwa n’abo batware bacu ? Mbega abagabo b’abashonji !! Abantu bararya ntibahage ngo nibura hagire n’utuvungukira tugwa hasi, abandi nabo badutoragure babeho ?

 

2. Ibi byose bikwiye kubarwa ku mutwe wa  Paul Kagame !


Si uko umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo “Zitukwamo nkuru”, ahubwo Paul Kagame ubwe ni umuyobozi mubi cyane, utabishoboye(Incompétent) kandi utabikwiye(Indigne)! Anezezwa no gucamo ibice ndetse no guteranya abashinzwe kumufasha kugira ngo abone uko akomeza kubagira nk’abacakara be! Ntazuyaza gutorongeza no kwica abakoreye igihugu bakakigokera , ahubwo akiyegereza Imburamukoro(Médiocres) zimukomera amashyi gusa,zigahora zimubeshya kubera gutinya kumubwiza ukuri !


Ashimishwa gusa no kwitwa High Excellence, ariko wareba ugasanga imikorere ye ar’iy’inyeshyamba n’umujura kabuhariwe!


Iyo ndebye uko yiyemera, uko yigira ikigirwamana kandi tuzi uwo yari we, n’uwo ari we ubu(umwicanyi wabigize umwuga !) numva ngize agahinda ! Arihenura ku Banyarwanda, akabica urubozo, akabashyiraho iterabwoba rikaze,akabakura umutima, yarangiza akirirwa yibwanagiza mu mahanga , yibwira ko abazungu bamukunze cyangwa bamutinya !

 

Buriya ejobundi nibamara kumucakira, umutungo w’igihugu wose yashyize mu mishinga ye bwite mu mahanga , uzahita uribwa na rubanda ! Ese ntanigira ku byabaye kuri Kadafi ? Arajya muri Amerika buri cyumweru mu mafaranga yambuye rubanda nyamara ejobundi nibamara kumuhanantura ntazongera no kubona ka visa ko kugira ikindi gihugu yakwinjiramo ! Habe na Uganda ngo izongera kumwakira !


Icyo gihe azarira aboroge, yicuze impamvu yateje umwiryane mu Banyarwanda, akabicisha inzara, akabagira ibyihebe. Umuryango we uzaba ruvumwa, aho banyuze hose bakirizwe induru nka Bihehe; bazajya bagenda bihishahisha nk’abarwaye ibibembe …Nta kindi bazaba bazira kitari uko Kagame yahawe umwanya wo kuba Umubyeyi w’Abanyarwanda  n’umuntu mwiza wakundwa na bose  , we akihitiramo kuba Bangamwabo, Rubebe, Ruvumwa ! Ejobundi inkiko nizimara kumucakira zashinjwa:


* kuba yaraciyemo Abanyarwanda bice,

*kuba yarakoze itsembabwoko mu Rwanda no muri Kongo n’ibyaha by’intambara,

*Kuba yaribye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu

*Kuba yarasahuye umutungo w’igihugu akigurira indege ze bwite ndetse akawushora no mu mushinga ye bwite

*Kuba ari we mukuru wigihugu wishe akanicisha abaturage benshi cyane

*Kuba yaranize abanyapolitiki batavuga rumwe nawe kandi agafunga urubuga rwa politiki…mbese amakosa yarayujuje nko muri Basiketi, iminsi arimo ni inyongera gusa !

 

Nibamufata bazamukatira urumukwiye! Narucirwa n’inkiko zo mu Rwanda, azagenerwa igihano cy’urupfu!

Nagira amahirwe yo kurucirwa n’Urukiko mpuzamahanga , azahanishwa igifungo cya burundu !


Kuki nk’ibi atabibona ngo ahindure imvugo n’ingiro inzira zikigendwa ? Umugore we se amaze iki niba atamugira inama yo kugarukira Imana n’abanyarwanda akibifitiye uburyo n’ubushobozi? Nyina umubyara we se ko numva ngo akiriho, ntabona ko agomba kumupfukamaho akamubuza gukomeza kuba igikoko kugera ku ndunduro ? Uwiyishe ntaririrwakandi ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva !


Umwanzuro : Hari igisubizo cyabuza andi maraso kumeneka ?


Biragaragara ko imitsi y’Abanyarwanda ireze cyane kubera kunanizwa n’ubutegetsi bubi bwa Kagame n’Agatsiko ke ! Hagize agakoma gato, Abanyarwanda bakongera bakicana, kandi byaba bibi kurusha mu 1994. Amahanga nayo amaze kubyumva no kubisobanukirwa! Guhagarika imfashanyio bifitanye isano no kuburira Kagame ngo ahindure ingendo, gusa burya ngo ucira injiji amarenga amara amanonko! Niyo mpamvu hasigaye igisubizo kimwe gusa cyakemura ibintu hatagombye kumeneka andi maraso menshi  :


Kagame agiye gufatwa wenyine, yigizwe kure y’ubutegetsi ! Azasimburwa n’uyobora Sena muri iki gihe, hanyuma  uyu nawe ashyireho guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka yose .Nyuma y’imyaka nk’ibiri hazabaho amatora asesuye, abaturage bahabwe uburyo bwo kwitorera abayobozi bashaka, igihugu gitangire inzira nyakuri ya demokarasi n’inyungu z’ibihugu by’amahanga zibungabungwe ku buryo burambye!


Iri terabwoba rya Kagame ryahinduye abanyarwanda bose (hutu, twa,tutsi) Ibihundugembe rigomba guhagara mu maguru mashya naho ubundi twese rizaduhindura abasazi twiruke kugasozi !

 

Banyarwanda Banyarwandakazi, bahutu, Batwa, batutsi, twirinde gupfa ubusa, ikibazo dufite turakizi ni PAUL KAGAME n'Agatsiko ke gato bakorana !Igisubizo ni aho nyine kizaturuka !



Amahoro ku bakunda u Rwanda mwese.



Geny Uwase.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article