Mu Karere ka Rutshuru havutse umutwe mushya witwaje intwaro wiyemeje kurwanya umutwe wa M23!
Mu karere ka Rutshuru havutse umutwe mushya witwaje intwaro witwa FPD (Force populaire pour la Démocratie) wiyemeje kurwanya umutwe wa M23 kugirango akarere ka kivu kadakomeza kuba isibaniro ry’intambara. Uwo mutwe umaze icyumweru uvutse ukaba wariremye uhereye mu karere ka Binza muri Rutshuru. Umuyobozi w’uwo mutwe mushya akaba yitwa Shetani Muhima wiyita ko ari Koloneli w’aba Maï Maï.
Uwo Koloneli Shetani akaba yaratangarije itangazamakuru ejo kuwa kabili taliki ya 18/09/2012 ko umutwe ayoboye wiyemeje kurwanya umutwe wa M23 kugirango uhagarike ibyo guhindura igihugu cya Congo akarere k’isibaniro ry’intambara ! Kuwa gatandatu taliki ya 15/09/2012 uwo mutwe wa FPD wagabye ibitero mu birindiro bya FDLR.
Nkuko bitangazwa na Koloneli Shetani , FPD yashoboye kwirukana FDLR mu turere twa Nyakakoma,Ishasha,Nyamirima na Kisharo duherereye muri Rutshuru tukaba ari uturere twari twarigaruriwe na FDLR. Uwo mutwe mushya ukaba wiyemeje gukomeza urugamba rwo kwirukana M23 mu duce yigaruriye kandi ukaba ubabazwa n’uko leta ya Congo yatereranye abaturage bakomeje guhohoterwa n’umutwe wa M23.
Amagambo yatangajwe na Koloneli Shetani yo kurwanya umutwe wa M23 yateye impungenge abaturage bari mu turere twigaruriwe n’izo nyeshyamba za M23 kuko bishobora kubyutsa imirwano mu duce barimo bikaba byabavirimo kurushaho guhohoterwa n’ubwo bushyamirane hagati y’iyo mitwe yombi nkuko byatangajwe n’abaturage bari I Nyabirima.
Ivuka ry’uyu mutwe mushya rirerekana ko umutekano muri Kivu y’amajyaruguru ukiri kure nk’ukwezi kandi ivuka ry’umutwe wa M23 rikaba ritaraje kurengera ubwoko bw’abatutsi nk’uko abayobozi b’uwo mutwe babivuga ahubwo ko bishobora kuba intandaro yo kubahohotera kurushaho mu gihe amahanga atarashobora kumvikana ku nzira nyayo yo kugarura umutekano muri Kivu y’amajyaruguru dore ko leta ya Congo yo yananiwe !
Inkuru ya Radiyo okapi yashyizwe mu Kinyarwanda n’ubwanditsi bwa Veritasinfo.