Rwanda: Ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR butangiye guhana abanyamadini batavuga amasengesho abusingiza !

Publié le par veritas

 Pastori.png

Rusizi : Pasitori witwa Kimanuka Juvenal w’Umukongomani kuwa 04 Nzeri 2012 yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, azira gutera imvururu n’imidugararo mu baturage akoresheje imvugo zisebya ubuyobozi bw’igihugu, aho avuga ko bukoreshwa n’imyuka ya sekibi ubu akaba ari kuri Sitatio ya Polisi y’i Kamembe.


Amwe mumagambo uyu Mupasiteri yakoreshaga, ngo yabwiraga abaturage ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bukorana n’imyuka ya shitani.

Nyuma y’umwanya munini imbaga y’abaturage yaje kumwumva bamwe baje kubihirwa n’ayo magambo bahamagara inzego z’umutekano zimuta muri yombi kubwo guteza umutekano muke muri rubanda.


Mukiganiro twagiranye n’uwo mupasiteri , yatangaje ko y’ari yaje gucuruza indirimbo ze no kuvuga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana.

Hari abibaza ukuntu yavuye iwabo akaza kuvuga ubutumwa, kandi akabuvugira mu muhanda atari mu rusengero kandi atari umwenegihugu bikabayobera.


Kuri icyo kibazo yavuze ko ari umuvugabutumwa utagira umupaka, ko kandi n’abantu benshi bamuzi ko asanzwe abikora kuburyo ngo ntawakwirirwa amwibazaho byinshi.

 

 


Jean Pierre Niyibizi ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Rusizi

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article