I KAMEMBE BARATABAZA: Jenerali Gumisiriza yiteguye kongera gukora hasi mu kwivugana Protais Dushimimana ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Protais-gumi.pngUmugabo Protais Dushimimana yari yarahunze u Rwanda mu mwaka wa 2009 ndetse ntiyatinda guhabwa  ubuhungiro bwa politiki n'igihugu cy'Ubufaransa ! Ubu yari afite akazi muri entreprise ikora amamashini ahenze cyane kandi agezweho (technologie de pointe) muri icyo gihugu. Ikibazo gikomeye yari afite ni uko umudamu we n'abana bari bataramugeraho , bakaba bakibarizwa mu buhungiro mu gihugu cy'Uburundi .

Hashize ibyumweru bitatu, Protais yasabye konji ku kazi  ajya gusura umuryango we aho i Burundi. Agezeyo ariko ntibyamuhiriye kuko nyuma y'iminsi itanu gusa ,Ambasade y' u Rwanda i Bujumbura yagambanye na Jenerari Gumisiriza Wilson, baba baramurobye nko mu kanya ko guhumbya ijisho , bamujyana mu Rwanda mu modoka ya gisilikari uwo mujenerali asanzwe akoresha !

Akigezwa i Kigali ,yarakubiswe,akorerwa iyicarubozo kandi aterwa ubwoba cyane kugira ngo yemere kuzengurutswa mu gihugu abwira abaturage banyuranye ibyo atemera, yatekerewe na FPR !

*Ku wa gatanu taliki ya 31/ 8/2012 Protais yagaragaye mu Gafunzo ari mu modoka y'umucuruzi w'i Kamembe , ubyarwa na Telesifori Habiyambere. Ngo yaba yari yoherejwe ku mudamu wa Malakiya ufunze!

*Ku wa gatandatu taliki ya 1/9/2012, protais yagaragaye mu Cyimbogo hafi y'i Mibirizi, icyo bari bamwohereje  gukora, ntiturakimenya neza .

*Ku cyumweru taliki ya 2/9/2012, Protais yahatiwe guhura n'abacuruzi bahoze ari inshuti ze, bahuriye muri Hoteli i Kamembe, abagezaho ubutumwa FPR yamuhatiye kuvuga !

Ubu amakuru dufite ni uko Jenerali Gumisiriza yiyemeje kuba amufungishije ijisho, kugira ngo indege yari kumusubiza mu Bufaransa ejo taliki ya 7/9/2012 imusige, bityo ku kazi nibamutegereza bakamubura bamwirukane (ku mpamvu yo kugata akazi ), hanyuma abone uko amwivugana nta we ukimubaririza!

Gutabaza

1)Nta gushidikanya, Protais Dushimimana ari mu mazi abira kandi akeneye gutabarwa !

2)Turasaba amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n'ubw'impunzi ku buryo bw'umwihariko ko yahaguruka agakurikirana ikibazo cy'uyu mugabo kugira ngo adahohoterwa n'Inkoramaraso Wilson Gumisiriza warimbuye Abasenyeri ba Kiliziya gatolika i Gakurazo muri mata 1994 kandi akaba azwiho kuba yaramennye amaraso y'Abanyarwanda batagira ingano .

3)Turasaba igihugu cy'Ubufaransa cyahaye Protais Dushimimana ubuhungiro ko cyakurikirana ishimutwa rye n'ijyanwabunyago mu Rwanda ryabereye mu gihugu cy'Uburundi.

4)Turasaba igihugu cy'Uburundi cyahaye umuryango wa Protais ubuhungiro ko cyagerageza kurengera (protéger) umudamu we n'abana be, kuko nabo Rukarabankaba Gumisiriza Wilsoni yiteguye kubashimuta cyangwa kubivugana.

Umwanzuro

Abanyarwanda n'abanyamahanga bari barabeshywe ngo Jenerali Gumisiriza Wilson arafunze kubera ibyaha bye, nibamenye neza ko ahubwo uyu mwicanyi yahinduriwe imirimo ! Ubu ni we ushinzwe gushimuta no kwica Abanyarwanda bahungiye ingoma y'Agatsiko k'Abassajya mu bihugu byegereye u Rwanda.

Ncamihigo E.

Kamembe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Ariko NCHAMIHIGO ntukabeshye. Protais nta kibazo afite na gito. Ntuye i Kamembe, twari kumwe ku Rubavu kwa Kamuzinzi twisangirira agacupa, duseka ibi bitiku byanyu. Ariko mwaretse gushyushya
imitwe abantu ko KAGAME RUDASUMBWA yabatsinze mutazamushobora. Gushobora kumutsinda ni ukuzana ibikorwa biruse ibye! Ibyo kuza upanuye amazuru, uvuga Rubanda nyamwinshi uriya mupadiri
w'umwextremiste ahoza mu kanwa, ubu mu rwa Gasabo byataye agaciro. Bientot kumenya umuhutu umututsi bizaba bigoye. Nimutahe, mwabonye ko politiki yo kuri internet ntacyo itanga. Urebe RUKOKOMA
arayigerageje, iramunaniye none ngo aratashye. Namwe nimutahe, kugegura KAGAME ni indoto.

Répondre
K

Urwishigishiye ararusoma! Uwahunga igihugu we yajya i Burundi koko?! Ese ubundi yajyaga he? Nawunywe niwe wawushigishe!

Répondre