M23 : ONU iri gutegura inzira zo gusenya umutwe wa M23 ihereye ku ifatwa rya Bosco Ntaganda !
Amahanga yakozwe n’ikimwaro bitewe n’intambara y’umutwe wa M23 yatumye abaturage bapfa , bamwe bagata ibyabo bakajya kuba mu nkambi imbere mu gihugu no hanze yacyo kandi muri icyo gihugu hari umutwe mu nini w’ingabo za Loni.
Inama ishinzwe amahoro ku isi yananiwe gufatira ibihano u Rwanda kuko byagaragaye ko arirwo rwahimbye kandi rugafasha muri byose umutwe wa M23.Biragaragara ko umuryango mpuzamahanga wafashe indi nzira yo gukemura burundu ikibazo cy’inyeshyamba za M23 hakoreshejwe ubundi buryo : Ingamba zose zo gukemura burundu ikibazo cy’umutwe wa M23 zigaragarira mu cyemezo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI ruherutse gufata cyo kongera gusaba leta ya Congo mu gufata Bosco Ntaganda. Muri icyo cyemezo cy’umushinjacyaha wa CPI bigaragaramo ko Bosco Ntaganda ari umunyarwanda wuzuye, bishatse kuvugako ikibazo cya M23 kireba u Rwanda uko byagenda kose !
Ni iki kihishe mu cyemezo cyo gufata Ntaganda ?
Urukiko mpuzamahanga rwoherereje leta ya Congo ibaruwa iyisaba gufata Bosco Ntaganda byaba bidashoboka kongo ikayigaragariza bidatinze ingorane yagize zo kumufata, urukiko rushimangira ko gufata Ntaganda ari icyemezo kidasubirwaho kigomba gushyirwa mu bikorwa byanze bikunze. Birumvikana ko Leta ya Congo izavuga ko idashobora gufata Ntaganda bitewe ni uko yihishe mu mutwe wa M23 wigaruriye igice k’igihugu cya Congo ; ubwo urukiko ruzakoresha ingingo irugenga rusabe ko icyemezo cyarwo kigomba gushyirwa mu bikorwa na Loni , bityo ruhite rusaba ko amasezerano y’ingabo za ONU ziri muri Congo ahinduka, zigahabwa inshingano yo kurwanya umutwe wa M23 ku mbaraga kugira ngo Bosco Ntaganda afatwe !
Iyo gahunda ya ONU irerekana inzira isobanutse y’uko ONU izaba ibonye ububasha budasubirwaho bwo kurwanya M23,u Rwanda nirwiyemeza gufasha M23 rukarwana na ONU ruzafatirwa ibihano bikaze bishobora gutuma na leta yarwo ihirima kimwe ni uko rudashobora guha ubuhungiro Bosco Ntaganda. Iyo akaba ari inzira yoroshye umuryango mpuzamahanga wahisemo yo kunyura mu butabera kugirango ikemure ibibazo by’imbere mu gihugu cya Congo ! Muminsi itarambiranye u Rwanda ruzabona umutwe wa M23 urimo ugenda ushanyagurika cyangwa rwiyemeze kurwana n’amahanga.
Mushobora gusoma iyi nkuru kuburyo burambuye aha : Pour en finir avec la guerre de l’Est - M23 : le schéma d’une opération internationale musclée se précise !
Marc Ndinabo Veritasinfo