Rwanda : Kagame ngo yateye Congo kugira ngo abone impamvu yo kuguma kubutegetsi kuko abanyamerika bari bamaze kumusaba kwegura !

Publié le par veritas

 

AFRICOM-copie-1.png

Nk’uko urubuga Rwanda in Liberation Process rwakomeje kubikurikiranira hafi no kubagezaho uko ibintu byagiye bikurikirana kugeza aho isi yose yerekanye ko ubutegetsi bwa Kagame buteza ibibazo haba imbere mu gihugu haba no hanze yacyo ndetse ubutegetsi bwe bukaza no gufatirwa ibihano byo guhagarikirwa zimwe mu mfashanyo bwagenerwaga n’ibihugu byo hanze bikaza no gutangazwa n’abategetsi ba Leta Zunze ubumwe za Amerika ko abategetsi bakuru muri leta ya Kagame bashobora gukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye, ubu amakuru atugeraho aremeza ko mu Rwanda hamaze iminsi hitegurwa ihangana rya leta ya Kagame n’abashobora kugerageza kuyihirika n’ubwo Kagame yigeze kwivuga ko nta nzira n’imwe byacamo ngo ave ku butegetsi yaba iya demokarasi cyangwa iy’intambara.

 

Ubwo aherutse mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mukarange taliki 27 Kanama 2012 yabwiye abanyagicumbi ko ngo batagomba kwemera abaturutse hanze baza kubasenyera ibyo bagezeho. Nk’uko amakuru dufite abivuga ngo Kagame yaba yarashatse kuvuga abanyamerika. Impamvu ngo yaba yaramuteye kujya i Gicumbi ni uko ari ku mupaka w’u Rwanda n’Ubugande bikaba bivugwa ko Abanyamerika ngo baba bitegura gushinga ibirindiro mu Bugande hafi y’umupaka w’u Rwanda n’icyo gihugu. Izo ngabo ngo zikaba ari izo gutabara igihe ibintu byaba bikomeye mu mugambi wo kuvanaho Kagame ubu bivugwa ko waba waramaze kunozwa n’Abanyamerika bafatanyije na bimwe mu bihugu by’ibihangange by’i Burayi.

 

Ibihugu bya Angola na Afrika y’Epfo ngo bizohereza ingabo zabyo ku mupaka w’u Rwanda na Kongo ariko n’ubwo bivugwa ko ari uburyo bwo kugenzura inyeshyamba za M23 ababikurikiranira hafi bemeza ko ahubwo ari ingabo zo kugota kugirango Kagame azavanwe ku butegetsi nta nkomyi kuko ngo Abanyamerika bazi neza uwo mugambi w’izo ngabo kandi byaranemejwe ko uzashaka kubangamira ibikorwa by’izo ngabo azafatirwa ibihano bikaze harimo ibyo gufatirwa imitungo no gukumirwa ntagire ikindi gihugu akandagiramo.

 

Ese koko Amerika yaba iri inyuma y’uwo mugambi?

 

Amakuru aturuka ahantu hizewe aremeza ko ingabo za Amerika zaba ziri muri gahunda yo gushinga ibirindiro mu gihugu cya Uganda hafi y’urubibi rw’icyo gihugu n’u Rwanda. Amakuru nanone yizewe avuga ko guhera mu mpera z’umwaka ushize Leta Zunze ubumwe za Amerika zaba zarasabye Kagame kuva ku butegetsi nta mananiza agahabwa ubuhungiro muri Amerika hamwe n’umuryango we igihe yaba yumva abishatse (tubibutse ko yanasabiwe ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa n’ubutabera bwa Amerika mu rwego rwo kumwumvisha ko akwiye kurekura ubutegetsi) dore ko ngo yanabwiwe ko atakiri umutegetsi ukwiye igihe isi igezemo kuko ngo yabeshye kenshi ko ategeka neza kandi ko abanyarwanda bose bamukunda ariko ngo byaje kugaragara ko ari umwe mu bategetsi bambere babi b’abanyagitugu ku isi yose.

 

N’ubwo Kagame ngo yababeshye bwarakeye birahinduka ahubwo mu gihe ukwezi ngo yari yarahawe ngo abe yarekuye ubutegetsi kwari kwegereje we ngo aho gukora ibyo yavuganye naba shebuja ngo yahisemo kwerekeza iya Kongo. Akaba ngo yari yarasabye abatangije iriya ntambara gufata Kivu y’epfo n’iya ruguru mu rwego rwo guteza akaduruvayo ngo kabe ari ko gahugirwaho bityo na we ahumeke kabiri. Uwo mugambi kandi ngo wari uwo gutuma yabona aho yakwinyagamburira mu gihe yaba yokejwe igitutu nk’uko byagenze kuri Kadafi.

 

N’ubwo gufata Kivu zombi bitashobotse ariko intambara yo yaratangijwe n’ubwo bitamuhiriye ko agera ku ntego yari yihaye. Ibi byo gutangiza intambara no kwigarurira utu turere uko ari tubiri twabibutsa ko twabibagejejeho iyo ntambara itaratangira n’aho itangiriye dukomeza kwerekana umugambi wari uhari ndetse kugeza na n’ubu twakomeje kubereka uburyo umugambi wo gutangiza akaduruvayo muri Kivu y’Amajyepfo ukomeje gucurwa na Kagame ubwe yifashishije inzira akeka ko Abanyamerika batamubona ariko bisa n’ibyananiranye kuko aho aciye hose asanga ijisho ryabo (satellites) rikanuye ari nacyo gituma ushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko icyo gihugu gifite ibimenyetso birenze ibyo Loni yatanze mu gufasha inyeshyamba za M23 bikorwa na leta ya Kagame.

 

Amakuru atugeraho kandi akaba yemeza ko ifatwa rya Kagame ryazakurikirwa n’ijyanwa mu rukiko i La Haye kubazwa ibyaha yakoze mu karere k’ibiyaga bigali bya afurika dore ko na mugenzi we Ntaganda Jean Bosco aherutse kongera gusabirwa n’urwo rukiko gufatwa akajyanwa La Haye nk’uko tubisoma mu kirego cyanditswe n’umwanditsi w’urwo rukiko  Silvana Arbia,taliki 4 Nzeri 2012.

 

N’ubwo iri rangira ry’ubutegetsi bwa Kagame na we ubwe ngo azi ko ririmo gutegurwa ngo ryaba riri bugufi abakurikirana ibintu bemeza ko leta ya FPR yahisemo gushaka uko yakomeza gukina ikinamico ifata abasirikari bayo ikabohereza mu Bugande bakifatisha bakavuga ko ari ingabo za Kayumba ngo zarimo gutegura ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Kagame. Iki kinyoma kikaba cyaratangiye cyane cyane mu mwaka wa 2012 aho leta ya Kagame yateraga ibisasu yarangiza igafata ba nyakugorwa ikabafunga ikabasaba kwemera ko ari bo babiteye kandi ko ngo bakoreraga Kayumba. Ibi rero ni ibintu bizwi neza ariko abantu bahitamo kuruca bakarumira kubera gutinya gukubitwa agafuni kasimbuye ntampongano y’interahamwe. bikaba bizanabazwa ababikoze kuko gukinisha ubuzima bw’abaturage bamwe bakanahagwa ntibikwiye kwihanganirwa.

 

Abakomeza ibikorwa by’ihohotera ku baturage ngo murakorera ingoma iri mu marembera murarye muri menge kuko urwo murimo gucira abandi namwe rushobora kuba rubategereje mu minsi itari iya kure. Agapfa kaburiwe ni impongo.

 

 

Souce : byavuye mu nkuru ya Rwanda-in liberation

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article