Paul Kagame atangiye kugirira ubwoba abamurinda kuko atekereza ko bashobora kumuhirika kubutegetsi, uherutse kwirukanwa ni Lt. Rugumyamiheto Fred!
Itohoza ryakozwe n'ikinyamakuru inyenyerinews riragaragaza ko President Kagame ngo yaba afite urwikekwe mubamurinda biturutse kubwumvikane ngo abamurinda bagirana nabo bahoze bakorana cyera bahunze igihugu ubu biganjemo abamurwanya.
Iritohoza kandi rigaragaza ko ngo uwitwa Himbara David yaba yaragiranye ubushuti n’umuryango wa Rugumyamiheto Fred, ubwo umufasha w’uyu mugabo yakoranaga na Maj. Sezibera Richard mubiro bya President Kagame nyuma akaza no gukorana na Himbara David mubiro bya President Kagame,ariko kandi Himbara David akaba yaraje nawe guhunga nyuma yaho agiraniye ubwumvikane buke na Nyakubahwa President wa Republika kimwe nabandi benshi. Nkaba Gen. Kayumba Nyamwasa bagiye bahunga kubera ubwumvikane buke na President Kagame, ntibyagarukiye aho rero kuko na Himbara David bagiranye ikibazo gituma ahunga.
Umufasha wa Lt Rugumyamiheto Fred wakoranye na Himbara David igihe kirekire yaje koherezwa kwiga mubihugu byo hanze. Arangije amahugurwa yararimo yaciye mugihugu cy’Afrika yepfo gusura umuryango wa Himbara, akigera ku kibuga k’indege i Kanombe yakiriwe namaneko za Kagame zimumarana amasaha atari make zimuhata ibibazo zimubaza impamvu yaba yaranyuze mugihugu cya afrika yepfo gusura imiryango y’aba batavuga rumwe na leta kandi azineza ko akora mubiro byumukuru wigihugu ndetse n’umugabo we, Uyu mudame yemera ko yasuye umuryango wa David Himbara, kandi ntabiganiro bya politiki bagiranye.
Ibyo byatumye President Kagame aha amabwiriza maneko we Maj. Ronard Rwivanga gukura Lt Rugumyamiheto mumutwe w’abasilikare ba hafi bamurinda (Close Bodyguards) no kumukura munzu yabagamo mukiyovu hafi yinzu yumukuru wigihugu.Uyumufasha wa Rugumyamiheto ntakandi kazi arahabwa kagaragara.
Tubibutse ko uyu Lt Rugumyamiheto Fred yabanye na Kagame kuva 1991. Lt Rugumyamiheto yaranzwe no gukunda akazi ndetse yarazwi mungabo zigira umurava no gukunda igihugu, azize umugore we ukunda inshuti nabavandimwe.Lt Rugumyamiheto Fred ukomoka i Bugande Kyazanga ndetse n’abiwabo bakaba bagituye Kyazanga kuva ageze mu Rwanda yitangiye igihugu kuburyo atigeze asubira nogusura Bugande ahubwo ab’iwabo nibo bamusuraga, ubu yirirwa yicaye mu kigo Camp GP ameze nkufungishijwe ijisho.
Ibyo byari biherutse kuba kuri S/sgt Benon nawe wari hafi ya Kagame, ariko we yazize ko yashatse umuhutu kazi, Undi byigeze kubaho ni Maj. Moses Rubimbura wahoze ari OPTO waba GP ba Kagame intambara ikirangira uyuwe ntiyakuwe mumutwe urinda Kagame gusa byatumye yirukanwa no mungabo z’Urwanda.
Undi ushobora gukurikiranwa n’ikibazo nkiki ni Lt. Baguma (Ryumugabe) Alex (alias Rutuyuyu) umwuzukuru wa Ryumugabe nawe wari mumutwe umurinda (close bodyguards) ukurikiranweho ko yaba atunze umuhutu-kazi, ngako agaciro president Kagame aha abamurinda n’ubumwe nubwiyunge abagezaho atoza abanyarwanda.
Mupenzi (inyenyerinews).