Rwanda: Visi-Perezida Bakunzibake Alexis wa PS Imberakuri yabonetse

Publié le par veritas

Ijwi rya rubandaNzeri 07, 2012 – Bwana Bakunzibake Alexis, Visi-Prezida wa mbere w’Ishyaka PS Imberakuri, wari warashimutswe kuwa gatatu ku manywa y’ihangu, ubu yabonetse. Radiyo Ijwi Rya Rubanda yashoboye kuganira nawe: ni muzima, uretse ko ngo afite ibisebe ku maboko no ku maguru, akaba yaravunaguritse ingingo zose.

Yatubwiye ko abamufashe bamukuye hafi y’iwe kuri Onatracom mu masaa sita, agundagurana nabo bamuvana muri taxi bashaka kumushyira mu modoka yabo. Abari aho bose bararebereye, ntacyo bakoze kuko babonaga afatwa n’abategetsi. Bamaze kumugeza mu modoka bamupfutse mu maso, bamujyana ahantu atazi aho ariho. Bamushyize mu kumba keza, bamushyiramo amapingu ku maboko no ku maguru. Nyuma baje kumuhata ibibazo ku birebana n’ishyaka ayobora, aho bakura amafaranga, impamvu batajya gufatanya na ba Madamu Mukabunane uyobora ishami rya PS Imberakuri ryashyizweho na FPR Inkotanyi n’ibindi.

Muri iri joro ryo kuwa kane rishyira kuri uyu wa gatanu, mu ma saa yine, ngo bamushyize mu modoka, bagenda igihe kirekire ku mihanda mibi, hanyuma mu masaa munane bamuta ahantu mu gishanga. Nyuma ya saa munane y’ijoro nibwo yashoboye kugera ku ngo z’abaturage b’aho, avuganye nabo asanga ari mu Bugande hafi y’i Kabare.

Igihe yari mu maboko yabo bamwambuye ibintu byose yari afite harimo n’inkweto hamwe na za telefoni yari afite. Nyamara ngo kubw’Imana hari Sim card batashoboye kubona, ku buryo yatiye telefoni umuturage mu bamwakiriye, ashyiramo iyo Sim card, maze ashobora guterefona bagenzi be ababwira aho ari n’uko amerewe.

Ahasigaye ni ukumenya niba asubira mu Rwanda cyangwa niba aba yigumiye mu Buganda. Ariko mu butumwa yaduhaye ngo tugeze ku barwanashyaka ba PS Imberakuri no ku bandi banyarwanda, ni uko batagomba gucika intege, ko bagomba kwibuka ko ibintu nk’ibi biri mu byo bagomba kwakira kuri uru rugamba rwo guharanira demokarasi no kuvanaho ingoma y’igitugu. Yanasabye n’abamushimuse gushyira mu gaciro, bakisubiraho bakareka gutoteza, kugirira nabi no gutera ubwoba abanyarwanda baharanira ko igihugu cyayoborwa neza.
Twizere ko abari bashimuse Bwana Bakunzibake batamuhaye kuri twa tuzi mu biryo bamugaburiye igihe yari mu maboko yabo.

Nimwumve ubuhamya bwa Alexis Bakunzibake:

Source : Radio Ijwi rya Rubanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E

mukomere basore , sha BAKUNZIBAKE URI intwari pee , ubutwe twarahuze ariko wowe uracyahanyanyaza, courage ndakwibuka munama yishyaka , FPR itaratuvanga

komera , kdi wibuke ko Président Me NTAGANDA YATUBWIRAGA BIZADUSHYIKIRA NATWE AHO TURI NTI TWICAYE

Répondre