Rwanda/FDLR: Général ROMMEL arasubiza Marc Matabaro, Padiri Thomas na Nkusi.

Publié le par veritas

http://www.sejour-golf.info/images2011/pages/golf-rwanda-kigali/photos-rwanda/500/rwanda-DSCF0938.jpg

Bavandimwe kandi bene data dusangiye byinshi byiza, Maze iminsi nsoma inyandiko zanyu nyinshi, zikubiyemo ibibazo, ibitekerezo n' amatwara akomeye cyane yerekeranye n' ibitero byaba byaragabwe na FDLR cyangwa se biyitirirwa. Nagira ngo mpere ku nyandiko ya Padiri Thomas,abanyarwanda benshi bakunze kwemera no kwizera kubera ubushishozi bwe buhanitse. Gusa, mu nyandiko ye iherutse, aho yibasiriye FDLR, agasya atanzitse, ni uburenganzira bwe, kuko muri demokarasi ni ko bigenda, ntawe ugomba kuniganwa ijambo.

Icyo namubwira ni ikintu kimwe gusa : Kuba ari Padiri, akaba  yarize Théologie na Philosophie, akarangiriza ku mategeko(droit), ni byiza, ariko muri ayo masomo yose, nta ya Gisilikali akubiyemo. Bityo rero, ngasaba Padirri Thomas kubanza gushishoza, mbere yuko yandika inyandiko ikalishye nkiriya, aho yitirira abana beza ba FDLR  ibyaha byakozwe muri 1994 ,amahanga yose yiyemeje gukulikirana, kandi bazwi neza, uretse gutwika inzu ugahishira umwotsi, ntibikwiye ku muntu wihaye Imana. Nzi neza ko Padiri Thomas atigeze ahunga Urwanda muri 94, kuko yari ku Nyundo, za Kabgayi na Nyakibanda, bityo, ntiyashoboye kumenya akababaro gakabije abana ba FDLR bahuye nako icyo gihe, dore ko bari bafite imyaka , hagati y' ibili ,n'umunani.

Kubita abicanyi kabuhariwe, ni urukozasoni, igihe bivuzwe n' umuntu wihaye Imana, uzirikana ko Kiliziya itwigisha kudashinja mugenzi wawe icyaha utahagazeho. Ikindi ,Padiri Thomasa azi neza ibyabereye i Gakurazo ku ntama z' Imana, ibyabereye i Kibeho muri 1995, kimwe n' izindi ntama z'Imana n'abanyarwanda bishwe, kuko yari mu Rwanda.

Siniriwe mvuga andi mahano yakozwe mu gihugu hose, kuko Padiri ubwe yabikomojeho kenshi mu nyandiko ze ku buryo bugaragara, n' ubuhanga buhanitse kandi bugenekereje. Nkaba rero namusaba gusubiza ubwenge ku gihe, igihe atunga agatoki  kamwe abana ba FDLR, ajye amenya ko intoki enyi zisigaye nawe zishobora kuba zimutunzeho, kubera ukubogama  kwe bikabije, bikubiye mu nyandiko ye yasohoye.

Nkaba musaba gukomeza kurwana urugamba yiyemeje, rwo kurengera abanyarwanda bose, atarobanuye, kandi anasabira abarengana bose, ariko ntiyivange mu bya Gisilikali, kuko ntaho yabyize.

FDLR nayo ntizivanga mu gutegura Misa kwe, Gutura igitambo cyangwa se mu Masakaramentu atanga, kuko ntaho FDLR yigeze ibyiga na gato. Kubahana, kubabalirana, kutabeshyerana, kudaharabikana, nibyo biranga abantu barezwe.

Kuri Bwana Nkusi:

Nagira ngo nawe mushimire inyandiko ye, n' akazi ka Gasutamo yakoze neza, no kuba azi neza akarere ka Kabuhanga , Busasamana, cyanzekuma n' ahandi. Ariko amenye neza ko kuba umukozi wa Gasutamo, bitandukanye cyane n' imikorere ya Gisilikali. Analyse akora, ni nziza, ariko ni iza Gisivile, ntaho zihuriye n'imikorere ya Gisilikali na gato.

Kwihandagaza rero akavuga amagambo yivuye inyuma, nkaho azi ibibera mu bwonko bw' abayobozi ba FDLR, inzira bakoresha zose, aho banyura, aho ibilindiro byabo biri,aho bakura intwaro, ni ukwibeshya cyane, kuko iryo ni ibanga n' ibango rya Gisilkali, ribareba ubwabo.Buri wese n' imilimo ashinzwe, twese tukuzuzanya.

Azabaze abize ibya Gisilikali, bazamubwira ko:" Il faut attaquer l’ennemi là où ce dernier s’y attend le moins" Ibi bivuze byinshi, sinshaka kubisobanura, abazi kumva bumvise. Niba atabyemeye, azongere asome ibitabo bya Gisilikari, yisunge" débarquement de Normandie" uko yagenze, ndumva azasobanukirwa neza, aho kwiha rubanda. Yego intambara yacu ntabwo ari intabara isanzwe(guerre classique ou conventionnelle), bitabujije ko byose byuzuzanya.

Kuri Bwana  Matabaro:

Bwana Matabaro, nagira ngo ngushimire inyandiko yawe ikubiyemo ubwenge Kaminuza kandi buziguye. Ubwitonzi bwawe, ukwicisha bugufi, ukugenekereza no gufata igihe ugatekereza, bizahore bikuranga igihe cyose. Bitavuze ko FDLR yemeranya nawe ijana ku ijana ibyiyumviro byawe byose. Abavuga ko tudatekereza, ko duhubuka, ko twibagirwa vuba, ibyo  birabareba, inzika siyo twimirije imbere.

Ku banyarwanda mwese:

Nagira ngo mbabwire ko abenshi bavugishijwe menshi n' itangazo ry' Umuvugizi wa FDLR. Bamwe babyakiriye neza, abandi babifata nabi, kubera inyungu zabo, kuko abenshi batunzwe n' imfashanyo basaba hirya hino, bitwaje imfubyi  FDLR irengera, kandi batazi aho barambika urubavu.

Mwibuke ko izuba ribarasiraho,rikanabarengeraho,imvura y'amahindu ikabacikiraho, imibu,inzoka,n'ibindi bibi byose mushobora kwiyumvisha bibaho,byose byarabagwiririye, ariko ntibacitse intege.

Hashize igihe kirekire amahanga yose, areka ingabo za FPR zikabigabiza, zikabahiga nk' uhiga inkware, dore imyaka ishize irenga 18. Ariko kubera urukundo n' ubushake by'Imana,ukwihangana kwabo bana,umurava n'urukundo bakunda urwababyaye,baracyariho, barahumeka neza, kandi bahagaze neza nk' icyuma cy' inyundo.

Abibwira rero ko FDLR itakibaho, balibeshya cyane. Abibwira ko bazatsemba FDLR kugeza ku wanyuma, balibeshya cyane. FDLR yiyemeje kurwana ku mpunzi z' abanyarwanda zirengana, zihigwa, kandi nta na rimwe izareka iyo nshingano kaminuza. FDLR iharanira ukuli, amahoro, urukundo, ukwishyira ,ukizana kwa buri munyarwanda, ntwe uhejwe ku ijambo.

FDLR si ingabo z' akarere nkuko benshi bakunze ku bivuga babeshya. FDLR ntiyifuza ko amaraso y' abana b' Urwanda yongera kumeneka ukundi. Niyo mpamvu ihwiturira Kigali n' agatsiko ka FPR kigaruriye umutungo wose w' Urwanda,  kakagulisha igihugu cyose izuba riva,kakicisha abanyarwanda inzara, kakabazanamo umwiryane, urwikekwe no kwishishyanya , umwana ntiyizere nyina, umugabo ntiyizere umugore we. Ibyo bintu ntibikwiye kubaho mu gihe tugezemo.

FDLR izabirwanya yivuye inyuma, kugeza aho abana b' Urwanda bose bahawe ijambo, bakiga kimwe, bagahinga ibyo bifuza, bagasarura aho bahinze, aho gukorera shiku agatsiko kamwe. FDLR yifuza  kandi iharanira ko abaturage babana mu ituze, kandi buri wese agatura aho yifuza, akarya icyo ashatse,agatunga itungo rimuboneye, nta gahato. FDLR ntiyifuza guhohotera umuturage uwaliwe wese, kuko izi neza ko abenshi barenganyijwe na FPR.

Umwanzuro:

FDLR irasaba abanyarwanda bose, amoko yose, uturere twose, ibitsina byose, gushirika ubwoba, bakamagana igitugu, kwikubira, ikinyoma no kurenganya bya FPR.

FDLR irasaba abanyarwanda bose ko yifuza ko ishuli ari ryo soko y' amajyambere nyakuri, bityo, ikaba iharanira ko buri mwana w' Urwanda yakwiga nta nkomyi, nta robanura ribayeho. FDLR irasaba abanyarwanda gukundana, kwiyunga, tukabana n' abaturanyi bacu, aho Urwanda rwabaye ruvumwa ku isi yose, kubera ubujura, kwiba amabuye y' agaciro y'igihugu cyigenga cy' abaturanyi no kugaba ibitero ku bavandimwe bacyo ubutitsa.

FDLR irasaba abanyarwanda kutivanga cyane mu bibazo bya Gisilikali, kuko abenshi bashishikajwe no kumenya imikorere y'izo ngabo, imigambi  n' imigabo yayo(stratégie militaire et leurs objectifs vitaux).Ibijyanye na Gisilikali, niyo yonyine bireba, kuko ifite abahungu bazobereye mu mirwano, bize ibya Gisilikali ku buryo buhagije, musabwe kuyizera rwose.

FDLR ikeneye icyizere cy' abanyarwanda bose, ibitekerezo byanyu byiza byubaka, no kwunga ubumwe, byo ntego nyamukuru izatugeza ku nshingano twiyemeje. Uwifuza kubaza, kubera amatsiko, azatwegere, tuzamwakirana ibakwe, ubwuzu n' urukundo, uretse kwishyira ku ka rubanda. Umuryango utagira ibanga, uba wasibanganye, ntiwigera ugira ubuvivi, bukwiriye Urwanda, yo ntango sanango.

Tuzi ko abenshi barambiwe ubuhunzi, abandi  igitugu, ubwicanyi bwa FPR, ariko muzatugaye guhera, ntimukatugaye gutinda, kuko natwe tuzi uko bibabaza. Turabazirikana mwese, kandi inkunga yanyu mwese irakenewe igihe cyose, binyuze mu mucyo, nta mwiryane no gusebanya, kuko ari byo bituranga kuva twashinga umuryango wacu, uharanira inyungu zanyu mwese.

Twiyemeje kuzabigeraho, dukoresheje uburyo bwose bushoboka, ariko abanyarwanda bakabana mu mahoro n' urukundo rutangwa n' Uwiteka. Inkunga yanyu yubaka irakenewe, ariko mu mucyo n' ubwubahane.

Twese hamwe, tuzatsinda.Abishyize hamwe, nta kibananira. Muzagire Noheli nziza n' umwaka muhire mwese mu rwababyaye.

Général Rommel

Kalisimbi, le 5  Ukuboza 2012

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
Y

Mokomere,

Biteye agahinda kubona umuntu yihimba Gnl Rommel, akaba atanazi amateka ye, bigeza aho ayacurika mu nyandiko ze! Rommel agishingwa akarere k' iburengerazuba, constatation ye ya mbere ni uko les
allies bagombaga gutera baturutse muri Normandie, We ntiyatinyaga Hitler atangiza imirimo de fortification. Gusa c'etait trop tard.

Muri make rero n' abandi b' officiers barabibonaga, kutagira imidari no kutamenyekana nka Rommel, kutavuguruzwa kwa Hitler, arimo arota ahagaze, nkuko murimo kudusaba kubikora niryo kosa.
Gushingira ku ikosa rimaze imyaka nta bushishozi mbonamo.

Komera,

Répondre
I

Wa mugabo we usi kuvuga,gusesengura kwandika n ubundi buhanga ntatinzeho;ariko nanjye ngire icyo mvuga.ese uravuga ngo FDRL n abana bagiye bafite imyaka ibiri kugeza ku mumani.uwarufite ibiri cg
umunani yashinze gute FDRL mur iyo myaka kuko ufashe uwarufite ibiri ubu afite 20 uwarufite umunani afite 26 ubwo se icyo gisirikare cyanyu kigizwe n abana b iyi myaka nicyo kizakora ibyo byose
uvuze?wenda tuvuge ko mwigiye mu mashyamba iryo shuri uvuga rya gisirikare rituma umuntu abona ibinti aba civilians batabona.tuvuge wenda ko mutari mwenyine mwivanze n abandi bakoze genocide.Kuko
uwahunze agashaka gutahuka yaratahutse uwari umusirikare ipeta yavanye mu ishyamba ntawarimwambuye ese ko abandi batahutse mwe n iki cyatumye mudatahuka?izo mpunzi uvugira ninde washatse gutaha
muri bo bakamwangira?na n ubu ntiwumva se na Radio ko bamwe babacika barambiwe ibinyoma bagataha?ibyo nabyo urabyirengagije se?Mufite aba bakuriye babashuka niba nawe uddafite iriya myaka wavuze
ubwo nawe uri mubashuka izo mpunzi!twasabye abanyarwanda babishaka gutahuka mufata izo mpunzi murazibeshya.utaramennye amaraso akaba ntacyo akurikiranwaho arataha.Njye ubikubwira hari benshi
nagiye mbona mu bigo bya gisirikare bagiye bafatwa nyuma yaho barangiza kubahugura bakabasubiza mu buzima busanzwe.hari abo twiganaga nabonye ubu benshi bakora muri za campany za security.Ibyo
rero uvuga rwose gabanya ahubwo kuko mbona wumvwa na benshi BABWIRA BATAHE naho mishyikirano ntibizashoboka kuko niba utabizi cg se ubyirengagiza nubwo mwese mwaba mutari aba genocidaires ariko
benshi muri mwe nibo so muzivangure mutahe ariko aba genocdrs bo ntituzabirengagiza oya rwose.Naho iyo mvura uvuga,inyamaswa,imibu kurwaragurika ntawutabizi kuko natwe niko byatugendekeye ubwo
buzima turabuzi.wenda mwe munyagirwa muri n abazima uzi kunyagirwa watemwe ukamara amezi abiri utungwa n udutonyanga tw imvura?uzi kujugunywa muri w.C uzi kubagwamo umwana bakamwica ureba,uzi
kwica umwana wawe barangiza bakakugaburira inyama ze?uzi gusirgara uri wenyine amazu bayasenye umuryango washize?warangiza ukavuga ngo urashaka gutahana n abantu bakoze ibyo bintu.Uri muzima cg
warasaze ntawushaka uburenganzira yiyibagije amateka y igihugu cye.Niba uzi amateka y igihugu cyawe ntimuzaze nka Victoire.ha agaciro k ibyo bene wanyu bakoze ubone gushaka uburenganzira bw
abandi.Ntabwo uzazana abantu nk aba cg ngo ubavugire ngo bazi igisirikare batazi uburenganzira bwa muntu si indi ntyoza nkawe ariko gerageza utekereze ku mateka yaranze abanyarwanda maze ubone
utekereze kucyo wakora.Naho nuzana na FDRL tuziko ifite aba bantu bakoze bimwe mubyo nakubwiye nawe tuzakurasiramo nyamara waragiye ur umwana utazi n impamvu.Njye ndabumva abana bagiye kiriya
gihe ari bato bakisanga mu ntambara nyuma bakajya muri ayo mashyamba.bagahurayo n ibyo wavuze ariko babwire batahe baze bige.kuko ntawutiga abishoboye.ntanivanguramoko nkabyabindi wasize mu
Rwanda ngo abahutu hano abatusi hano.Oya uriga ugahabwa bourse ukabona akazi utakabona ukihangira imirimo kuko twese ntituzajya mu Biro.Nakifuje kuvugana nawe nubo byaba kuri tel nkakubaza
unsubiza nawe ukambaza ngusubiza.Naho ibyo bya FDRL muzitandukanye nabo kuko dufite amakuru yababahagarariye nibyo bakoze nabamwe muri kumwe tudashobora kwemerera gukandagira ku butaka
badakurikiranyweho ibyaha bakoze.Cg mutahuke mwese tuzabavangure kuko dufite za listes zabagomba gukurikiranwaho ibyaha.

Répondre
K

Rwandan President General Paul Kagame Broke It; He Has to Own It

by AfroAmerica Network on December 5, 2012

AfroAmerica Network has been talking to sources inside Rwanda and especially in the Northwestern region, where Rwandan rebels have recently been clashing with Rwandan Defense Forces
(RDF). From the sources, despite the brave face put on by Rwandan military and political leaders, the situation is worse than depicted: thousands of civilians have fled their homes and refused
to go back, the Rwandan currency (Rwandan Franc or RWF) is collapsing, the Rwandan government, the private sector and NGOs have discretely started massive layoffs, and businesses, faced with
mounting inflation and reduced consumption, are closing doors or have put expansion and investment plans on hold. Rwanda is heading towards collapse, unless Rwandans leaders change the
course.

General Paul Kagame’s Law of the Jungle.

The Rwandan President General Paul Kagame likes to cite the following law of the jungle: “If you break it, you own it.” Then he goes on to add the following, when it comes to the
Democratic Republic of the Congo (DRC): “The West broke it the DRC, and they want us to own it. We refuse to own it.” His statement highlights one of the rare cases on which we agree
with him: “If you break it, have the courage to own it.” Unfortunately for President Kagame, he has broken it this time by supporting M23 Congolese rebels. If he is true to himself, he
has to own the consequences by focusing his efforts to solving the roots of the problems and facing the ensuing challenges.
The consequences of breaking the law may be dire to him, to the Rwandan leadership apparatus and elite and to the common Rwandans. The far reaching diverse effects may be economical, political,
diplomatic and humanitarian.

It is all linked.

What is happening in Rwanda right now? On the humanitarian side, civilians from the Mutura and Rubavu areas fled their homes on November 27, 2012 following the attacks of Rwandan rebels. A
concentration of internally displaced people are in Kora, Mudende, Busasamana, Tamira, Gahenerezo, Kabuhanga. There, they found thousands of Congolese refugees who had been fleeing the advance
of M23 rebels. According to sources within the refugees and the displaced people, Rwandan rebels killed tens of RDF troops. Fearing that what happened in 1996-1998, when RDF troops went on
rampage and mass murdered civilians anytime rebels launched attacks, can happen again, these internally displaced people have refused to go back to their villages despite reassuring words from
Rwandan military and political leaders. The situation is the same in Kinigi and Nkumba regions bordering the volcanos. Rwandan rebels launched attacks in Kinigi and Nkumba on December 2, 2012
also killing a number of RDF troops and seizing weapons and sophisticated military equipment.

It is the economy, stupid!

Rwanda is a very poor country. Most of its budget is funded through international aid. Western aid amounts to 40-50% of the Rwandan government budget and covers most of the healthcare costs.
The aid to private and some parastatal institutions is funneled through international Non Government Organizations (NGOs). These sources bring in the much needed foreign currency reserves and
in turn make the Rwandan currency stable. Without that aid, the Rwandan government has no other choice than massive layoff of civil servants; the military and security forces and teachers may
not be paid for long, and the Rwandan currency will most likely collapse in the near future, creating a spiral of inflation. From sources in Rwanda, one US dollar is now worth 630 RWF in the
banks and close to 750 RWF on the black market. This is around a 25% devaluation of RWF from a few months ago, when 1 US$ was worth around 600 RWF on the black market. The ripple effects from
inflation and the lack of foreign currency will create a vicious circle of collapse across the entire sectors of the Rwandan economy: imported goods, including raw materials, construction and
transportation equipment, gas, etc. will be so expensive that trading businesses and manufacturing will cease to function and transportation will be paralyzed.
With this nightmarish scenario, security would deteriorate, military and security forces would engage in organized crime, and the state institutions would weaken or slide into tyranny and
chaos. People would become so poor that they may rebel against the government or join existing armed rebellions. With wars and rebellions, the humanitarian situation may become catastrophic.

It Happened to Rwanda Before

This may be viewed as a too pessimistic scenario, but it happened once in Rwanda. What was the result: the 1994 human tragedy.
All began when the international community, the IMF and the World Bank squeezed late President Habyarimana’s regime around 1984-1987 and imposed strict measures as a condition to receive
financial aid. Then Western governments cut aid arguing that the regime was not democratic. When the economical situation became dire, with rampant inflation, public discontent, and divisions
within the armed forces, the Rwandan Patriotic Front attacked. The Rwandan population and the armed forces initially rallied around President Habyarimana and his elite, but with the
international aid drying out and faced with economical and arms embargo, President Habyarimana was unable to maintain the moral of his troops and his entourage, while the impoverished masses
joined the opposition and the RPF rebels.
Chaos ensued, RPF was energized, President Habyarimana was assassinated, RPF conquered power, and the masses fled to the DRC, then Zaire.

Kagame broke it; he must own it

If there is something we learned from history, is that dictators never learn from history. After the attacks by Rwandan rebels in Mutura, Rwerere, and Kinigi, Rwandan Foreign Affairs Minister
Louise Mushikiwabo and a few military leaders went on the record labeling them terrorists, bandits, genocidaires, and hoodlums. Does it ring the bell?

Muammar Gaddafi called his opponents rats and terrorists, Rwandan Patriotic Army rebels were once called terrorist hoodlums, Syrian opposition forces are called terrorists. It is a deja vu.
Not happy with demonizing the opposition, Rwandan leaders question why Western donors of are conditioning aid to the good behavior by Rwanda leaders. If one may wonder whether it would be wise
to give money to a beggar to buy a weapon for conducting a robbery, why Rwandan leaders think that Western aid cannot come with strings attached? Wasn’t General Paul Kagame a student of Dr.
Dambisa Moyo, author of “Dead Aid: Why Aid Is Not Working and How There is Another Way for Africa.” In fact, it appears that like Dr. Moyo, General Kagame believes that foreign aid has harmed
Africa and that it should be phased out. He even forced teh Rwandan elite to buy Dr Dambisa’s book. Why is he then complaining that the West is cutting aid to Rwanda?

AfroAmerica Network has said it and repeats it here: “President Kagame has broken it; he must own it.” How? By reassuring the Rwandan people, his RPF supporters, his opposition and the
International Community that he is not another African tyrant and despot, who lives and wants his subjects to live by his whims, tantrums, and idiosyncrasies. This is what he may need to do:

First, recognize that there is something wrong with Rwandan Patriotic Front regime, his policies, the undemocratic institutions he has put in place.

Second, take bold steps to engage his opposition before it is too late.

President Kagame told the international community that he should not be blamed for the problems in the DRC. By cutting aid and sending him clear message, the World is telling him that he should
not blame others, especially the United Nations and the UN Experts on DRC for his own shortcomings.

President Kagame broke it; he must own it: that is the law of the jungle he lives in.

©2012 AfroAmerica Network. All Rights Reserved

Répondre
R

Komera cyane Général Rommel.

Mukomeze mutubwirire abanyapolitiki bacu bagifite umutima, naho abawutaye bo mubihorere kuko bibaho. No mu Nyenzi niko byagenze igihe zagabaga ibitero nyuma ya révolution. Imyaka mirongo itatu
yarashize Inkotanyi ziratera benewazo bamwe barazirwanya biratinda, ariko muzi uko byagenze.

Mwicika intege kuko abatutsi bagira inama, abahutu bakagira Imana. Inama z'abahutu muzategereza zo ni nke cyane. Ariko Imana yanyu yabarinze mukaba mugejeje iki gihe mugihumeka n'ukuntu isi yose
yari yarabahagurukiye, iyo Mana iracyariho kandi muyizere. Imyaka cumi n'umunani gusa, abandi baramaze mirongo itatu? Ni akumiro k'abahutu!

Mukomere ku ibanga rya Gisirikare, abanyapolitiki b'umutima nabo baracyariho, ababatetereza bo birazwi ko ari abo Kagame yamaze guha kuri ya mafaranga yasaruye mu baturage ayita Ikigega Agaciro.
Ayo mafaranga ndababwiza ukuri ko atazarenza uku kwezi turimo. Amahanga rero ubwo yamaze kumufatira ibyemezo, iki ni igihe cyiza cyo kugaragaza ko mufite ingufu naho ureke ababibeshyaho. Nyamara
mugiye gutsinda ndabarahiye.

Répondre