Rwanda : Bwa Burozi burakora, Inyumba Aloysia apfuye amanzaganya!
Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango Inyumba Aloisea yitabye Imana, Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ukuboza 2012. Bivugwa ko yazize indwara.
Inyuma Aloisea yavutse ku itariki ya Mbere Mutarama 1962, yari Minisitiriri w’Iterambere ry’Umuryango kuva mu mwaka wa 2011. Mbere yaho Inyumba yari umwe mu bagize Sena kuva mu mwaka wa 2004, ari muri Sena Inyumba yari muri Komite y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Iy’ubutwererane n’umutekano.
Inyumba kandi yabaye umwe mu bari bagize Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko.
Nyakwigendera Inyumba ni umwe mu baminisitiri bari bagize Guverinoma y’inzibacyuho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho yari Minisitiri w’Uburinganiri n’Iterambere ry’umuryango kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu mwaka wa 1999.
Muri icyo gihe yagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo byariho, birimo kwita ku mfubyi n’abapfakazi bari basinzwe iheruheru na Jenoside.
Inyumba kandi yagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abagore kwitabira kujya mu myanya ya politiki, ndetse no kujya mu myanya ifata ibyemezo.
Kuva mu mwaka w’1999 kugera mu mwaka wa 2001 yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Inyumba yahamyaga ko umugore ari umunyamahoro waremwe kandi agomba gukoresha iyo mpano Imana yamuhaye mu guharanira amahoro ndetse n’ubwiyunge no kubikwirakwiza hubakwa ubumwe bw’Abenegihugu.
Nyakwigendera Inyumba yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu rwari ruyobowe na FPR inkotanyi, ndetse uru rugamba ni narwo rwahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka w’1994.
Minisitiri Inyumba yabonye Impamyamenyi y’icyubahiro mu bijyanye n’imibereho y’abaturage n’imiyoborere (Social Work and Social Administration), ayikuye muri Kaminuza ya Makerere ho muri Uganda.
Yabonye kandi Impamyabumenyi y’ikirenga ayikuye muri Kaminuza ya La Roche College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inyumba yari afite kandi impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi n’amahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza ya Irish yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inyumba yari umwe mu bagize inama y’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru ry’ubushakashatsi (Board of Directors of the Institute of Research and Dialogue) yari umwe mu banyamuryango b’ihuriro ry’abagore b’Abajyanama muri Afurika (African Women Advisory Committee).
Inyuma yari yubatse afite abana babiri
Imana imuhe irihuko ridashira.
Source: igihe.com