Rwanda: FDLR nireke gukomeza kudutesha umutwe ! kabarebe James
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 4/12/2012, abaministre 3 bagiye kwivuga ibigwi mu nteko ishinga amategeko. Abo ni ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, Ministre w’ingabo James Kabarebe na Ministre w’imari n’igenamigambi Rwangombwa John.
Imbere y’inkomamashyi z’abadepite ba Kagame , aba baministre bivuze imyato, bagaragaza ko ministeri zabo zihagaze neza ko n’igihugu gihagaze neza rwose. Louise Mushikiwabo yavuzeko ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo ari icya kera kandi giterwa n’amateka ngo kuko abakoze jenoside bahungiye muri icyo gihugu ; bishatse kuvuga ko Congo irimo yishyura ubugira neza bw’uko yakiriye kubutaka bwayo impunzi z’abanyarwanda . Mushikiwabo arabona ngo ikibazo cy’umutekano muke muri Congo kigiye gukemuka burundu ngo babifashijwemo n’ibihugu by’akarere kose , aha ariko yibagiwe ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 18 rwica impunzi z’abanyarwanda muri Congo , kugeza n’aho bahimba umutwe wa M23 ngo bage kurangiza izisigayeyo none bikaba byabayobeye !
Ministre Kabarebe we yayicuranze ayica umurya , ngo FDLR si ikibazo ngo kuko ingabo z’inkotanyi zishobora kuyinesha mu isaha imwe gusa ngo uko yaba ingana kose , gusa ngo akaba afite ikibazo cy’uko iyo FDLR itaza yose ahubwo igakomeza kubatesha umutwe ! Kabarebe yibagiwe ko FDLR imaze imyaka 12 iri muri Congo n’ubwo we ajijisha avugako FDLR yavutse muri 1994 kandi uwo mutwe utari uriho icyo gihe! None se iyo FDLR yatsindwa mu isaha imwe , habuze iki ngo bayitsinde ko no muri Congo bamazeyo imyaka myinshi bakaba batarayirangije ? Aho Kabarebe ntagiye kurwara muzunga kubera FDLR !
Mu ijambo Kagame Paul yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yavuze no kuri FDLR , maze ayivuga muri aya magambo : « FDLR iteye ikibazo ariko byagera kumutekano w’u Rwanda bikarenga n’ubwo idashobora na gato kuwuhungabanya ». Abazi gusesengura neza bashobora kutubwira icyo Kagame yashatse kuvuga muri iyo nteruro ? Iyo urebye neza iri jambo rya Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo kuri FDLR uhita wumva neza impamvu Kabarebe yavuze ko FDLR yabatesheje umutwe ! None se ngo FDLR n’ikibazo ariko sinikibazo !
Ministre w’Imari n’igenamigambi Rwangombwa we ngo asanga guhagarika imfashanyo ntacyo u Rwanda ruzahombaho cyane , kuko ngo ziriya nkunga zikomeje guhagarara , umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda wagabanukaho 1.5 gusa ! Niba ari uko bimeze , za nkunga bahaga u Rwanda zigiraga mu mifuka y’abategetsi kuko n’ubundi ntacyo zihungabanyaho ubukungu bw’igihugu !
Nta mudepite numwe wabajije ikibazo, nta nubwo bashimye cyangwa ngo bagaye ibyo abaministre bavuze , mbese muri make urabona imikorere y’inzego ziyoboye igihugu cy’u Rwanda ishushanya wa mugani w’ABIDISHYI !
Mushobora kumva uko BBC yatangaje amakuru y’uko abaministre bagiye kuvuga ibigwi byaho bagejeje u Rwanda :
Veritasinfo