Rwanda day : Na Gen Rwarakabije ari mu itsinda ry'abamotsi riri guhatira abanyarwanda kujya gukomera Kagame amashyi muri Amerika!

Publié le par veritas

Rwarakabije.pngAmakuru agera ku Umuvugizi aturutse ahantu hizewe yemeza ko maneko za Kagame zikomeje kujagata muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari na ko zigenda zihatira abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye byo muri Amerika kuzitabira uruzinduko rwa perezida Kagame, ruteganyijwe muri icyo gihugu, muri iki cyumweru.

 

Itsinda ry’izo maneko riyobowe na Col Francis Mutiganda, ambasaderi Munyabagisha Valens, Gasamagera Wellars, Prof Shyaka Anastase, Gen Rwarakabije, Edward Bamporiki, Aimable Bayingana, Sam Mbanda, Sesonga Fred, umucuruzi Ntazinda, aba bose bakaba barakiriwe na ambasaderi Kimonyo, uhagarariye u Rwanda muri Amerika, Justin Mbabazi, Amb Eda Mukabagwiza, uhagarariye u Rwanda muri Canada, hamwe na Col Innocent Kabandana, ukomeje gukoresha umwanya afite nka attaché militaire mu guhatira abanyarwanda kuzitabira ibyo birori byo kwakira perezida Kagame, hagati y’amatariki 21 na 22/09/2012.

 

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko izi maneko zagiye zihatira abanyarwanda kuzitabira ibyo birori, ariko noneho igitangaje nuko abanyarwanda hafi ya bose y’abazabyitabira ari abageze muri Amerika bavuga ko bahunze Leta ya Kagame. Irindi tsinda rya za maneko za Kagame riba muri Amerika, ririmo Lt Eric Ndayizeye, Capt Simba Regis, hamwe na  Alice Cyusa, wayogoje umujyi wa South Bend muri Indiana, akaba akenshi ari we maneko za Kagame zikoresha nk’umukangurambaga cyangwa  master of ceremony, mu rurimi rw’icyongereza. 


Ikindi nuko bamwe mu bakoresha izo za amaneko za Kagame bategetse ababyeyi bagishakisha ibyangombwa muri Amerika cyangwa batarabona ubwenegihugu, kwisigarira mu mago yabo kugirango batazamenyekana, ariko basabwa na none ko bakohereza abana babo kugiranga abe ari bo bazitabira ibyo birori byo kujya kwakira perezida Kagame.

 
 
Gasasira, Sweden. 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article