Boston Rwanda Day: Igihe cyo kubeshya abazungu kirarangiye, RDV itaha ni i Kigali ! (leprophete.fr)
Ku ruhande rwa Kagame n’abagiye kumukomera amashyi hagaragaye UBUKONJE budasanzwe! Kagame ubwe ameze nk’urwaye cyangwa unaniwe cyane ! Imitsi yo mu gahanga irashinyitse, wagira ngo ntaheruka gusinzira ! Ariko ngo ubanza abazungu bamuhaye gasopo,ngo bakamubwira ko ibinyoma bye n’amakinamico ahoramo asesa amaraso babirambiwe. Mu by’ukuri nta mahoro y’umutima afite, arahangayitse cyane ku buryo bugaragarira buri wese ! Abamushagaye bifashe mapfubyi !
Mu ijambo yavuze ryasaga n’iryuzuye ukwiheba gukomeye, yibanze ku kuvuga ngo Abanyarwanda bagomba gukora cyane(work hard) ngo kuko nibadakora nta we ubitayeho uzabakorera! Ngo Abanyarwanda niba bashaka gukomeza kubaho bagomba gukomeza kuvuga amateka y’igihugu cyabo! Yasomaga ijambo ku rindi ibyo bamwandikiye hakaba n’ubwo ashaka amagambo akayabura agaceceka igihe kirekire ashakisha ! Nanone ariko uwamwandikiye iriya disikuru yamupfunyikiye amazi , mbese yari disikuru ivuga ubusa !!!
Yatangiye ijambo rye avuga ko nta kindi cyabazinduye ngo uretse kugira ngo batibagirana (to keep network alive and maintain contact).
Muri make iri jambo ryari rikonje cyane, riteye ubute! Abamwumvaga bihaye akazi ko kujya bakoma amashyi uko yikije kugira ngo bamutere ka moral kuko mu by’ukuri bari bari gusinzira no kwayura!
Abitabiriye Rwanda Day i Boston bari bake cyane ugereranije n’abari Chicago ubuheruka bishatse kuvuga ko abantu bamaze kubirambirwa! Abagera kuri 500bari bahari , mu cyumba kinini cyane gishobora kwakira abantu nk’ibihumbi bitanu, ni abaturutse ahanini mu Rwanda, ba bandi bazanwa ku ngufu n’igitugu bidasanzwe kugira ngo baze gukoma amashyi maze abazungu babone ko ngo« Ubutegetsi bwa Kagame bukunzwe » ngo 88 % ! Byabapfubanye, Abanyamerika barangije gutahura ibinyoma bya Kagame n’agatsiko ke , ku buryo rwose hano ntawe ucyemera ibyo bavuga kereka ba bandi bacye cyane basangira amafaranga y’amasahurano !
Abigaragambya baramagana igitugu, ikinyoma n’ubwicanyi by’Agatsiko
Abigaragambyaga bari bashyushye kandi ubona ko bahagurukiye gutambutsa ubutumwa ko Kagame n’Agatsiko ke batagomba gukomeza kubeshya amahanga kandi baroretse igihugu ! Bakomeje kuvuga ko Kagame agomba gufatwa agashyikirizwa inkiko aho gukomeza kubeshya ngo yazanye umutekano n’iterambere mu gihugu !
Bakomeje bamagana intambara Kagame akomeje guteza muri Kongo yitwikiriye umutwe wa M23 ! Gusahura umutungo wa Kongo n’ amaraso y’inzirakarengane Kagame akomeje gusesa agomba kubibazwa n’inkiko maze agahanirwa ibyaha bye bikomeye !
Bakomeje bamagana igitugu kijyanye no gufunga urubuga rwa politiki no gutoteza no kuzirika abanyapolitiki batavuga rumwe n’Agatsiko !
Abigaragambya barengaga nk’150 ariko bari bashyushye cyane, kandi ubutumwa bwabo bwumvikanye ! Batangiye imyigaragambyo batinzeho gato, saa yine bari bavuze ntibayubahirije, ariko ntacyo bitwaye umugambi bawugezeho.
Umwanzuro
Byagaragaye ko igihe cyo kuza kubeshya abazungu ku byerekeye u Rwanda kirangiye, ahasigaye ni uko politiki igiye gukinirwa mu Rwanda, niho ikibuga cy’ukuri kiri ! Ndahamya ko na Kagame ubwe yabonye ko nta mahirwe agifite yo kongera kubeshya abazungu ngo bamwumve! Nta mpamvu yo kongera guhagurutsa Abanyarwanda ngo bajye guhanganira mu mahanga, ikiruta ni ukumanuka twese tukajya i kigali! niyo politiki ikwiye, niyo tugiye guhagurukira!
Turabagezaho andi makuru n’amafoto bijyanye mu masaha ari imbere !
Ezechiel Butera ,
Intumwa ya Leprophete.fr i Boston.