Rwanda : Abavumira FDLR ku gahera nibatuurure ntacyo ibatwaye!

Publié le par veritas

http://www.iwacu1.com/webfiles/536397163/2010/12/imgfile_1292355814_76ea5467b6575c1f21857ec333440e265346187f.jpg

Rwaka Théobald (uwa kabiri uvuye iburyo wegeranye na Gahima)

Muri iyi minsi mike ishize kuva aho FDLR igabiye igitero ku ngabo za Kagame ku Gisenyi mu mvugo ityaye, ndetse isa naho iherekejwe n'akababaro, abantu benshi barwanya ubutegetsi bwa Kagame bahagurukanye n'imizi maze imyambi y'amagambo yabo y'urucantege yose bayerekeza kuri FDLR biranyobera. Ibyo rero byatumye nsubiza amaso inyuma nibaza ku bibazo bikurikira:

Hashize imyaka irenga 15 nibura FDLR irwana n'inkotanyi umunsi ku munsi nta gahenge.No mu myaka icumi ishize ngo FDLR itavugwa sibyo kuko yari k'urugamba irwana n'ingabo za Kongo zifatanije n'inkotanyi ndetse na loni n'ibihugu bikomeye ntibyayoroheye. Muri icyo gihe cyose abayivuma ubu bayifashije iki gituma noneho bayagaye nkaho yaba yabatabye mu nama? Hari abayisanze mu mashyamba yiberamo se noneho bakayigezaho gahunda z'ibikorwa bafatanya none ubu ikaba yabahemukiye? Niba nta nkunga mwayiteye mukaba mutayibamo mubabajwe n'iki ko nta muturage yishe ikaba yarwanye nabo basanzwe barwana murashya mwarura iki koko?

Ngo FDRL yarahubutse mbese abavuga ko yahubutse babihera ku ngengabihe bari bahanye noneho ikaba itarubahirijwe? Ngo nisange opozisiyo na sosiyete sivile.Iyo opozisiyo na sosiyete civile ni ibihe? Byo se bihagaze he bihagaze bite ? FDRL ni ishyaka politico- militaire kuva yavuka kugeza ubu.None se ubu isenye ibyo yubatse ikanabirwanirira mu gihe cy'imyaka 15 maze ibasange mwebwe bande? Nimutobore muvuge muve mu matamatama.Mbese kuki ubu ariho FDLR ibazwa kuvuga k'umugaragro umutwe wa politiki ikorana  nayo kandi kuva kera bizwi ko ari muvoma politico militaire.

Ngo FDRL igiye gutuma muri iki gihe Kagame amerewe nabi ashobora kubona ibisobanuro ku ntambara ahora ashoza muri Kongo. Ibyo bisobanuro azabisabwa nande ryari?.Harya igihe arwanirayo na Museveni inshuro eshatu zose ni FDRL yarwanaga nayo? Igihe se arwanya Kabila Pere akanamwica ni ukubera FDLR yabagoreweho? Iyo ntambara se yarangiye ite? Haricyo we na Museveni byabatwaye se? Ngo amerewe nabi? Amerewe nabi se ate ? Suzan Rice, Clinton, Warren na ba Jendayi n'ibindi bisahiranda se ntibakiriho ? Lynda Chalker na Tony Blair se hari aho bagiye? Bya bisambo bafatanyije bahura buri mwaka ngo nibo bajyaname be hari aho byagiye ntibigihari? Nimureke rero abafite uburyo bwo gusanga Kagame mu ndiri ye babikore. Nta mpamvu yo kugira ipfunwe ndetse njye nifuza ko FDLR yaba intangamuganzanyo aya magambo twirirwamo agasigara inyuma ya Huye.

Ngo FDLR igiye kwongera kumarisha baturage.Harya abashiriye i Kibeho bazize ko FDLR yari iriho? Abatabarika bafungirwa ubusa mu magereza bagapfiramo bazira FDLR? Abicwa n'inzara bazira FDLR? Abanyamakuru n'abanyapolitiki bicwa ubutitsa barazira FDLR?, Nyamwasa na Rudasingwa barazira FDLR? (Ndlr: Inyumba Aloysia azize FDLR?) Abo baturage tuvugira aho tuzi koko uko babayeho noneho FDLR ikaba igiye kubavana amata mu kanwa? Rero maye ngo ntibashonje ahubwo ngo bazira kutamenya gutegura indyo yuzuye bakoresheje impungure n'ibitiritiri!

Va ku giti dore umuntu.Turarwana n'ikinyabubasha gifite imitwe myinshi n'ibihimba binyuranye n'imirizo itabarika ndetse n'amatwi maremare nimworohere rero abashoboye kugira gato bakora aho kubatwama dusa naho tubibasira. Buri wese nakore ibimureba ku itabaro duhuriyeho, amagambo tuyarekere beneyo.Abashaka kujya gukorera politiki mu gihugu mubareke bagende bagerageze, abakoresha umwuga w'ubanyamakuru barwanya ikibi n'akarengane tububahe tubahe amahoro. Abandika mu mazina y'amatirano ariko bagamije icyiza tubahe amahoro maze twese imbaraga tuzikoreshe tuvanaho igitera agahinda n'ubuhunzi mu banyarwanda.

Rwaka Thébald (DHR)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
mesdames messiers permettez moi de vous sur la politique du FDLR dont ceux qui ont toujours la tendance de connaitre la vraie organisation du par partie politique et militaires qui vie toujours de la foret du zaire ex Congo.Kuko benshi militwe batarasobanukirwa neza imikorere ya Fdlr kandi banasobanukirwe koko neza ibikorwa byayo ni icyo bigamije baho bibaza neza koko hazagera igihe maze bagatanga imbazi kuli buliwese ufite ayo matsiko yo kusobanukirwa neza koko kandi ntagitangaza kirimo.

IMITERERE BY IRYO SHYAKA NGO RYAHEJEJEJWE ISHYANGA NU UBUTEGETSI BWA PEREZIDA PAUL KAGAME

Banyarwanda banyarwandakazi shuti zurwanda kansi mukunda gusura uru rubuga mbanje kubifuriza kugira amahoro yi imana nu rukundo rwayo,ikinteye gutanga igitekerezo kuli iyi nyandiko ya Raka Thebald ibintu byiza kandi by'ingenzi nagiye numva mu nganzo ze zigirz ziti ese mama aho ngo ubutegetsi bwabari bategetsi bi ikigali buzageraho butange koko impuhwe kuko twe dukora iyo bwabaga kandi twivuye inyuma dusenyera ndetse kumugozi umwe ngo dusagasane iriya ngombyi yaduhekeye hamwe twese uko yaduhekeye hamwe nsetse akongera akibabariza ati nkulikije neza buliya butegetsi bwa kigali butazi icyo ubutabera aricyo ntubumrnye societe civil aricyo koko ubu amahanga cg sympaty international yo ishobora neza koko twumva ese aho mana twe koko twashyira hasi intwaro maze tukicara tukaganira nareta y'i kigali? kuko rero twe tubibonamo nk'amayobera maragatifu kumugani wa padiri doreko muli buligitambo cya misa bakunze kubivuga imbere yu batangira gutura amaturo ntago nabaona koko icyibazo cyari kibaye igihe igihugu cyose gisohoka ari inwambere bibaye mw'isi ya mungu ese aho ntakintu natwe twiyibagi rimwe narimwe koko kuli biya butagetsi bwi kigali ko hari ibintu buduhisha ko nshimwe yenda bamwe mulitwe bazi gusoma nokwndi ubu njyewe kubwanjye sintereza uwo musaza nu umucyecuru ndetsi ni inshucye mwahunga bazi gusoma ngo babashe gusobanukirwa neza imikorere yabo koko ese ko nkunze gusura uru rugabuga ngahura ni ibiterezo by'abantu byishi kandi bivuga kubutegetsi bw'i kigali byaba ibyubaka cyangwa se ibisebanya ariko ikinjyenzi nuko umuntu ahura nabyo maze akihitiramo neza ibyukuli kandi byinjye bimugirira akamaro nivugira.

IBYIZA N IBIBI BY IZO MPEZABWOKO ZIHATANIRA UBURYAMIRANE

Bnyarwanda banyarwandakazi bakunze gusura uru rubuga hari ibintu byishi kandi byiza byanyobeye uku bizagenda iri ngoma yi igitugu itagira icyo yubaha ni icyo itinya muli iyi isi ya rurama doreko bamwe mumitwe batabasha gushyara mugaciro maze bashishoze koko kwicyo gihugu aricyo abanyarwanda bazizanya kkubaho bicana nkamatungo bakimana amaho kugeraho ubwoko bumwe bushaka guhanagura ubundi muli ikikinyejana tugrzemo kandi hari hashize imyaka myinshi rwose ayo marorerwa atarongerwa kubonwa mw'isi ya mungu nyuma ya abadage ndetse na abayahudi.

Nyuma koko yi imyaka cumi nitanu habaye akaduruvayo ,detse na amarorerwa muli iriya ngombyi yaduhekehamwe umuntu iyo yicaye maze agashishoza koko asanga atari ni ibibazo byi ingora bahizi kuko buli wese atabasha kubisobanukirwa neza ikibazo cyabiteye kugirango amako abeho yangana urunuka,yego tuzinezako hari habaye mugihugu ibintu bidasanzwe kandi bitali byabonwa mwi isi yamungu ariko ngirango na abayobozi n,abo batuyobora bangombye kujya nabo bashishiza maze bagaca inkoni izamba kuko ntago wahanira ubwoko kubuhanagura mw'isi kumugani wa abanyarwanda ngo uwakubitira inmbwa gusutama yazimara ko iyo buliwe wese yicaye agatekereza ntasanga ko ubutabera bushatse guhana bukulikije amarorerwa yabaye muli ruriya rwanda nanubu agikorwa ko bwazabona naho bubahanira!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Répondre
M
IBYUFUZO BINZUZE UMUTIMA

Mbanje kubaramutsa nimugire amahore n'urukundo rw'Imana ihoreraho kandi y'urukundo rudutiza akanya gato kokubasha gutraramira kuli ururubuga ruduhuriza maze tugatanga ibitekerezo byacu kandi twisanzuye.
Nkurikije ibyo uy'umugabo Rwaka Thébald aducuramo muli make kuntambara yo muli kongo igamije gucyura abanyarwanda bahejejejwe hanze ni ingoma ngo ya kagame n'abambari be,Arikose banyarwanda banyarwandakazi nshuti z'u Rwanda bakunzi mukunze gusura uru rubuga klandi mukarutangiraho ibitekerezo byinshi kandi byiza byubaka,ndetse mukaba musoma inkuru,ni ibitekerezo bamwe mulitwe dukunze gutangiraho maze tukungurana ibitekerezo ni iki? umuntu wese ashobora kuba yakore kugira FDLR ibashe kujya nibura itugeza amakuru menshi kandi meza kugirango dusobnukirwe niza koko ikintu kibatera guhora bagaba ibitero chuma mukarere ka Gisenyi,kibuye,Cyangugu,Ruhengeri ndetse nahandi?Bityo bamwe miltwe twabasha gusobanukirwa koko barwanira kubora igihugu cyacu maze ngo nabo bagiture nabo bonyione nkuko twasanze PEresida paul Kagame N4abambari be babishoye maze bagahatani kugumyza gusagasira icyo gihugu nk'amata y'abashyitsi ngi ejo hazaza kandi heza akaba yabogorwa n'umwanzi sekibi nkuko dukunze kubisoma hano kuli ururubuga dukunze guhuriraho maze tukahana ibitekere byinshi kandi byiza.Kubwanjye kulikije ibyo uyu mugabo Rwaka Thébald ariho aravuga kuli FDLR ko ari ishyaka kandi rinafite umutwe w'ingabo zihatanira gucyura abanyarwanda bahejejwe ishyanga n'ubutegetsi bwa Kagame Paul n'abambari be.

hari ikintu kintera ubwoba iyo nsoma inkuru zimwe nazimwe kuli ururubuga kuko haribyo nkunze guhura nabyo byaba byiza cg se bibi ariko bintara kwicara maze ngatereza neza koko ko FDLR ko yicara ikaba itereza ko ishobora guta igihugu ikoresheje amasasu ko ( abanrwanda bakunze kuvugango umuntu iyo agasanze iwawe muru akagukubita maze akagusora ugira iyo amaze kwinjira munzu iwawe uba uzabasha kumusohora utabanje kubira icyuya),iyo ntereje ko icyo gihugu koko aricyo gitulma bamwe mulitwe turara rwantambi maze tukigoma utwacu twose ngirango koko kubyo numva abantu batubwira kuli kagame nawe kubwe njyirango amarebo yu rwa Rwanda yayafungira abanyarwa maze amahoro ntahatahe ese kuki buli wese aticara ngo anatekereze imyaka u rwanda rwari rumaze rubonye ubwigengfe kuva kuwa makumyabiri nu umunani gashyantare kuva u RWAND A rubona ubwigenge cg se ka marampaka yatumye abanyarwanda bose basobanukirwa agaciro nyakuli kandi gahagije ko kwitorera abagomba guserukira munzego zose z'igihugu kuki buli wwese atabisobanukirwaho neza?

Umugabo Rwaka Thébald akonjyera ati:FDLR ni Inkotabi bihora birwana umunsi kumunsi ntakuruhuka ariko njye kubwanjye nkibaza nti,ese koko ko wumva ko FDLRndetse n'ikotanyi byombi bite abanyapoliyike ndetse na basirikare kandi baka bahorara bashyamiranye buli munsi ntakuntu FDLR NI INKOTANYI bishora kwira hasi maze bigashakira hamwe umuti w'ikibazoi cyugarije abanyarwanda aho guhora baramena amaraso yabana babanyarwanda kandi koko.Ese buli wese aricara maze agashishoza ibihe twagiye tunyuramo maze akibuka intambara zagiye ziba hirya nohono hano mw'iisi? nkizo njywe nabasha kubanyuriramo numvise ariko ntabashije gukulikirana neza ninkintambara ya Iraque na irani (ikigobe cya perisi) kowete na iran koko abanyarwanda mwabashije gukulira ibyo byose ntago mwakwira maze mugashirika ubute mugasoma ibitabo cg se mukabaza ababashije guhita muli za kaminuza maze bagasobanukirwa amateka y'isi ko ibyo byoise biba bishingiye kubutunzi kuntu gusuzugurana ndetse ninindi nibindi etc................................... icyo naba narabashije gukurikirana muli ibyo byose nasanze ko atari ikibazo ki ingora bahizi kugirango buli wese yicara maze ngo asobanukirwe ko umuntu atari nkundi igihe abanyarwanda bose bitorera repubulika ishingiye kumatora yarubanda nyaminshi,ngirango ibyakulikiye namwe mwarabibonye singombwa ko nanjye mbibasobanurira neza nkuko bikwiye kuki?Aho igihugu gihita gitangira kugira impunzi mubihugu duhana imbibi ntanumwaka uarashira abanyarwxanda bakimara gutora kuwa makumyabiri numunani gashyantare kobwo igihugu kitacuze umuborogo kuki mutabyumva banyarwanda ko ubumwe namahioro bigomba kutubera isomo ryoguhora twirinda gushoza intambara kugirango igihugu kitonjyera gucuramurogo.

iNSIGAMIGA YU MUGABO RWAKA THEBALD

Nakomeje gumo inkuru yu mugabo rwaka Thebald ariko hari byinshi byiza namwumvise ko ko hari aho agera akavuga ububi ni imikorere mibi y'ubutegetsi bwa peresida Paul Kagame agira ati koko iriya ngoma yi igitugu tuma tura rwantambi iakaddufungira abana ndetyse na bavandi koko hari uko twazapfa tuiyigenje ese kuki abantu ngo batatubwira iyicwa ngo ly'Inyumlba ALOYIZIYA,ba Kyumbva ,Nyamwasa nabandi bandi numvise avuga hano muli iyi nkuru ye ariko kubwanjye nkibaza nti ese aho buli wese atekereza ko uyu muntu yemeye kuba undictateur hari ikintu ati nakimwe mubuzi nagerageza kubaha ngero nko kuli ba sadam hussen ba MUSHARAF,FEDEL CASTRO Nabandi nkabandi bari barigometse barwa babanyameri ngo ntibashoborra nari kguha baturage babo democratie isuye kandi icye kugira ejo heza haza habere abanyagihugu babo intaga rugero cyne cyane kubana bab bayara,ariko byara biba ibyubusa kuko bamwe barapfa ndetse rimwe narimwe abana bao ntibabone aho imitungio yabo iri kubera gutinya ko ibonwa maze makaburiramo(kuba intama ni ibyuma)ntabwo kagame bavu akenshi aribyo bamuzi abo yakunze kuganira nabo ngira bamwe muzi ubuzimabwe bwose ko nawe yahunze muli mingo itanu ni icye ahunze aqmatora yari asesuye yaramaze kwihitiramo repubulika.Ariko muli make abakunze kuganira nawe neza akababwira ibyu ubuzima bwe basanga ari ikintu giukomeye kuko ababwira bimwe nabimwe buli muntu wese bimutera ubwo iyo umuntu ageraho akabeshya ngo ararwanira abanyarwa ese koko Fdlr irwabanyarwanda muli kongo ese ariyo ntegano yabo kuki batubwira neza ko gahunda yabo yi ishya ndeste ni biba ngo tubahuhiremo twe tumaze ggushesha akanguhe tuta basha kubna twafata iyo mbunda natwe rtuirwane ko ni izo mpeza bwoko zibasiye igihugu cyacu.kuko rero bikorerwa mubwiru ndetse narwihishwa natwe tuli muli bamwe bahora babaza neza ko niba bishoboka koko ko kagame yaba yarafunze amarembo yu urwanda maze ntitunabisobanukirwe dore ko bamwe mulitwe tuli impumyi ndetse za tsiratsije ndeste tukaba ibipfamatwi. Si igitazngaza ko buli wese abyuka yirukanka ashakaz ikintu gishobora kumutungira urugo ndetse ni imiryango ye yaba akeshi baburanye kubera intamba zibasiye kiri gihugu cyacu ari usanga ahanini ari ikibazo kingora bahiozi miuli iyisi tugezemo ya kinyamashya ni yuburyamiurane yumbwicanyi irenganya bantu ndetse bna abtishoboye kumuragaro kandi ibyo ngirango byakunzwe kugaragar muli ibibihe tugeze aho umuntu wese yicara akibaza ati ese mama nanjyer nzageraho ntahe iwacu kavukire? undi ati ese njyewe nacumuye iki? undi ati ses aho suko yenda twa tuli injiji? undi erega ni duca bugufi bazadukundi maze dutura nkuko byari bimeze koko?undi ati erega nuko yenda twe dufite umubare mwinshi wabatazi gusoma no kandika? undi bitwerwa nuko twe tudahuje uruhu ndetse nu ururimi tuvuga?undi ati erga perezida wacu nasubirana ubutegetsi natwe tuizaba dutsinze koko? undi ati cyora njye mbihanze µamaso kuko rurema wari waraduhanze maze akadutiza ubuzima bwo kubasha gusobanukirwa neza ikitwa uikiremwa muntu twe' tugirango isi yose niko iteye kandi na abayituye nabo niko bakorta kandi niko bateye kandi bakora ariko babyeyui nshuti bavandi bakunzi bi ikikiganiro ,ni ibitekerezo bikunzwe kumvwa hari kuli ururubuga rwacu mwa tubwira neaz ko ikitwa ikiremwa muntu niba kikibaho mwe mukibona neza aho twavuye naho tugana? Niba koko se mubibona kuki twe mutabitunyuriramo muli meke ngo natwe tubonereho urubuga rwoguserura ibitekerezo byacu ntamuntu numwe utubangami kuko hari ibihishwe inyuma yibyo byose kabitera amatsi buliwe
Ndangije mbashira guhorana umurava ndetse nu ubutwali nubushishozi muli ibibihe tugezemo byo gutsinda ikinyoma maze tukimùika ukuli gushingiye kubyo tugiye tunyuramo cyagihe abanyarwanda bikukira kuwa makumyabiri nu umlunani gashyantare bitorera repulika mugire amahoro

Mbarushimana Jonas Aliace Muhire Eric
Répondre
M

mesdames messieurs je me permet de vous vous avoir de ceux des raisons quui vous ont pousser de nous annalyguer jusqu'a ce que le monde entier soit( ben guerre eternel qui ne cessera en aucun cas
au moment opu vous ne prennez la precautions qui peut faire satisfaire a chaque citoyens du monde actuel c'est a dire que de trouver un entente entre  les imbecile qui ne veulent en aucun
cas de changer leurs idées,leurs panser de la continuité de barcaniser le monde entier sans aucunnes rasons vallables qui convient ceux les concerner de cette desire c'est avoir une ettente de
savoir qu'on est tous des etre humains du monde meilleurs (AUJOURD HUI) NGO BO MAMA NGO NI NIyo ngombyi sagagasannye ubugabo bw'iyyi imfura mwasabbiye mwe gupfa (iri en noir itabona) yego nanzi
ko mwre nokuba blanc maze mukabona nziicyo mwe mwali nabiguze bituma mwitwaza ibbituro mwabaturaga aho bari ariko igihe cyarageze buli wese ntibamwibutsa icyo mwaricyo kuko kwali gutara ko
abatarabarusha umutuungo mubyukuli kuuki buli wese asubije inyumma amaso maze akareba twe ibyo twaribyo kuki bulise adatekereza ibyo twe twari twaranabacumuri gituma bbadufungamaso maze
tugatsiratsizwa ndtse tukaba ni ibipfa matwi nuko mwaba muziko twe twari twaratuye bike marise igihe nticyageze ukuli kuugahabwa intebe maze bavuga konjyera kuyahumura bamwez batunzwe no
guhhakirizwa bbakumva ari ubusi bwakubaho njkabandi mwisi yabantuu bazima kandi bafite icyo bashaka kujyera kandi bafite ikizere cyokubasha gusobanu ni ikibibatera twe tuzi nerza icyo tuzira kuko
twe tuli abantu baziko kuvuka arri gukina rimwe narimwe iyo bitwaza imitungo nuko twe dutunze mike mwi yarurrema (njyewe mbarushhimana jonas alice muhire eric) nikibazo gikommeye muli iyi babanga
baziko ibbyo buli wese aba azi ari ibyo gukina nu ubuzima bwasasazi ndetse umunsi wabishatse neza kubisonbanukirwa neza wambwira
etc......................................................................?????????????????????????????rimwe nari nibukako mukinyarwanda bakunze kuvuga bati (ou bien en francais que chaqu'un a
pour soit Dieu pour tous) ni imvugo ikunze gukoreshwa mururimi rwi igifaransa kandi bose bbakayumvira neza kuki hari se umuntu uba  undi? hari amasezerano umuntu aba yaragiranye nu undi? non
ese ibyo byose iyo biba bidahari kuki buri wese atagomba kubona uburenganzira nyakuli kandi buhhamye nde buseseyez bwokubasha  kwivuna igituma adahumeka kndi akkabuzwa amahoro mubyye yari
ryarabiriye icyuya nkuko bakunze kkuvuga mururimi rwi ikinyarwanda ngo umubumbyi arira murujyo kandi ngo umwana akubitirwa kumazi kandi ari nyina uyavoma ntakkabuza buli wese ntayanyogerraho
uburimiro kuko ndi impumyi ndetse ni igipfamatwi cyamburwa imitungo yacyo maze ikidagaddurwamo narub anda bobio babana kandi bumva amahoro nu urukundo rwi imana rugira ushobora byose

Répondre
M

nuko wowe rata ukoze  kutugeza amakuru yo muli kongo cg akarere k'ibiyaga bigali muli uko kugushimira nagirango nkubwire ko numvise ukunze ku vuga kuli fdlr umutwe w'ingabo ziharanira kuboza
u rwanda arikose ko yenda wowe waba ukulira amakuru yabo kundusqha haricyo watubwira kumyaka ishize barwana ni ingabo zu umugabo kagame paul perezida wu rwanda bita inkotanyi nkba nibazakoko ko
izo nkoramara ngo zidashaka kuvaqnga ingabona abarwanyi barwanira muli reta ya kongo.bamwe ngo ni inkora cngwa inkotanyi zikotanira uburyamirane naho abandi ( fdlr) ari zikaba zari zariyyise
ngo interehanwe ngo zisenyera kumugozi umwe nkaba iyo nsomye amakutru yabo cg im!ihagararire yabo muli kongo nsanga hari ubwo koko bari bafata nibuze perefegitura y'u  rwanda nibuze umuntu
agire ikizere cyokuvuga ati nibuze dufite ingabo zihatanira kuducyura mugihugu cyacu izo nkotanzi inyenzi cg inkoramara zaduhemo mbikubwiye nshingiye kungufu ngewe kubwanjye mbona bana kuko
ntazo iyo fdlr yagombye nibuze kuba ariyo kontorora akare bkuburengerazuba ari kahoze ari perefegitura ya gisenye ndabashi byuhari nimugire amahoro yi imana nu urukundo rwayo ruhora murakoze

Répondre
I

Ariko se umunntu ukivuga ngo FDLR ishaka kumarisha abanyarwanda arabona iherezo ari irihe koko? nonese niba mubibona mubona hari ikindi kikenewe uretseko abanyarwanda bakwicara hamwe bagashaka
umuti. Habyarimana ntiyarabigeze ku musozo bakamuhita, abantu bapfuye kuva FPR yatangira urugamba ntibazwi ni bake? none kuki FPR itavuga iti reka dukureho icyateza intambra ubu no mugihe kizaza,
abantu bareberehamwe umuti. Abantu mukomeje kwigira nkaho u Rwanda ari urwabamwe, abahezanguni babahutu n'aba batutsi ndabona ibyabo birambiranye, birasaba imbaraga nyinshi z'abanyarwanda bumvako
kuvangura abanyarwanda bidashobora kubaka u Rwanda. Kagame fungura urubuga rwa Politike, abo bse baze gukora politike maze ndebe ikindi kizatuma bafata imbunda. arega nimubyumve munywe umuti
urura, akiri cyo nuko uwahemukiye abanyarwanda azahanwa ku va FPR yatangira urugamba kugeza ubu, dukeneye icyatuma abaheza nguni babahutu n'aba batutsi bakomeje kumara abanyarwanda twabagaya
kumugaragaro bagakanirwa urubakwiye.

Répondre
M

nari nibagiwe ko abategekwa na abategeka bibagiranya ikintu kimwe iyo ibibazo bamwe nabamwe buibageze mumahina kuko baba batabasha kubyikemurira kandi baba bararahiriye gutunganaya imirimo yabo
ndetse bakanarengera icyagirira akamaro yu umuvuka gihugu baharanira iocyamuteza imbere nde bakubahizi ni itegeko nshinga na ayandi mageko kuberako rero ingufu zamuntu zigeraho zikanga niho
ibibazo bitangi bikabare hagatangira kuvu inyezwa ry'umutungo w'igihugu kugirango kenshi bashe kwiguru kuli rubanda rugufi ruba rutanzi akenshi aho biva naho bigana ariko ahani usanga
ababyungukiramo ko ari ababashako ngo shanjoma ngo mugihu ariko akenshi hariho igihe rubanda rugufi ruhagwa kubera yenda kutabanza gushishoza ngo buli wese koko ahitemo umuserukira amukuye
kumutima sinabeshya icyo sympat internation ngo iba itakoze cyane cyane mubihugu byo muli tiers monde ni ibindi byo muli envoies de develeppements dore ko akenshi usanganga bafite za matieres
premieres ariko batabasha kuye exploiter bayohereza mubihugu developper a un prix rainables kugirango nabo babashe kwicyenura mubyukuli en construisant les routes,en creant des emplois pour que
chaques et chaqu'une citoyens puissent vivre correctement sans pauvretes ainsi que les miserts ngewe kubwange niko nabyumva yego ibibazo buli wese arabyumva ariko se réeillement abadashishoza
maze barebe ahotwavuye naho tugana kubera inyungu zabamwe mulitwe zikaturaza tudasinziriye(kungoyi)ndetse ngo ejo bataguhunganyiriza ubuzima(etre tuer)
kuki???????????????????????.????????????????????............................................................!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Répondre