Inyumba Aloysia : Imana ikwakire neza kandi irinde abo usize bose bahumuke barebe kure!

Publié le par veritas

Inyumba.png

[Ndlr: Urupfu rwa Inyumba Alysia rwatunguye benshi kandi rwakiriwe kuburyo bunyuranye kubera iryo tungurana n'imirimo yari ashinzwe mu cyama. Icyo abantu bahurizaho kuri Inyumba ni uko yari umubyeyi ucisha make kandi akaba yarakoreye umuryango FPR ibintu byinshi. Iyo umuntu yitabye Imana amagambo aba menshi, bati ese yishwe ni iki? Yarwaye ryari? N’ibindi. Biravugwa ko Aloysia yari afite uburwayi amaranye igihe kirekire , birashoboka ko hari n’abazi ubwo burwayi ubwo aribwo ariko kandi no gukeka uburozi ntibibura!

Birumvikana ko abazatungwa agatoki mu rupfu rwe (leta) bazabyamaganira kure , bakavuga ko uburwayi bwe buzwi ,ko ndetse nabazana ibyo gukeka amarozi ari abanzi b’igihugu; ariko kandi iyo leta ntiziyibagizeko uyu mubyeyi Aloysia wigendeye yavuzwe kenshi mu bantu iyo leta yatumaga mu gukwiza uburozi hirya no hino ku isi mu kwica abanyarwanda bayihunze!

Mu Kinyarwanda birazwi ko iyo umurozi ku musozi apfushije umwana we , rubanda ihita ivuga ko yamwirogeye cyangwa se ko uwo mwana yariye uburozi nyina yari yateze uwo yashakaga kwica! Niba leta y’u Rwanda izwi ko iroga,ntaburyo abanyarwanda batakeka ko yakwikora mu nda (nkuko ibizwiho); Aloysia akaba yaraguye kuri ubwo burozi bwari butezwe undi muntu! Leta y’u Rwanda ntizamure ijwi cyane kuko gukeka bibaho , ahubwo ikingenzi ni ukwerekana ukuri ( n'ubwo kutabaho mu rwanda) na Yasser Arafat ubu yarataburuwe nyuma y’imyaka 8 yitabye Imana;kubera gukeka ko yaba yarahawe uburozi bwitwa polonium, kandi ngo utanga ubwo burozi amaherezo buramuhitana kuko bwihisha mu myambaro ye akazabuhumeka ! Ngira ngo ubwo burozi nabwo bwaravuzwe ko buri mu ntwaro leta ya Kagame Paul yitabaza, bukaba bwaratumijwe mu gihugu cy’ubushinwa!

Nyuma y'uru rupfu nibwo tugiye twajya kumenya ibigwi by’Aloysia, bizatuma tumumenyaho byinshi ni uko yitanze ngo FPR igere aho igeze! Umwe mubamuzi neza aramusezeraho muri iyi nyandiko: ]

Inyumba ALOYSIA? Igendere sinakwangaga rwose! Ndakwibuka ufatanye agatoki na Kayonga, avuga ngo bamuzanire agafuni aturangize, ariko nkabona wowe ufite nibura igishyika gisa n' impuhwe za Kibyeyi. Nibwo nakubwiye ko kunyica atariwo muti w' ibibazo urwanda rufite, kandi ko nawe ashobora gupfa mbere yanjye. Yibwiye ko nivugiraga, wenda byari ukuli cyangwa ari amatakirangoyi, mwitaga ibitabapfu icyo gihe.

Nyamara agati kateretswe n' Imana ntikarimburwa n' umuyaga! Umulilimbyi w'iwacu yaravuze ngo:" Yezu amaze gutanga, shitani yakubise agatwenge, yibwira ko Yezu atazongera kwamamaza inkuru nziza". Ngo baguteye uburakali bwinshi, uhita uva muri Kiliziya Gatolika Ntagatifu ivugisha ukuli kandi ikomoka ku ntumwa, wemera kwisunga idini rya SEKIBI, none dore!

Gusa njye ndagusabira ku Mana ngo ikwakire, ikubabalire ibyo uzi  neza wakoze bidahwitse, ari nabyo bitumye abana b'Urwanda benshi baheze ishyanga. Isi ni ntoya, inzira irafunganye, igihugu ni gito, ariko habaye ubushake , urukundo, ubwumvikane, no kureka ikinyoma, Urwanda rwaba runini twese tukabona aho twikinga nta nkomyi. Abibwira ko bageze igorora, ntibazi ibanga ry' Uhoraho, ntibazi isaha n' umunsi, aho kwirata ngo" Omenya balinga! »

Tuzi ubwenge twakumvikana, tugasabirana, tugasabana, aho kuryana, kunnyega abandi, kwikuza no kutemera ko Imana ishobora byose. Mubyeyi Inyumba, sinakurenganya, wakoreshwaga na Sekibi, ariko Rugira akubabalire rwose, njye na babandi uzi turagusabira ngo ugereyo amahoro, natwe ejo tuzagusangayo nta shiti. Unsuhurize za nshuti zanjye wohereje kuruhuka imburagihe (kandi twari tukizikeneye), wemere uzisabe imbabazi, dore ko zo zarangije kuziguha cyera, aho ziruhukiye mu ijuru-ijabiro.

Imana ikwakire neza, inalinde abo usize bose, bahumuke barebe kure, bamenye ukuli, nibyo Imana idusaba. Igendere neza Mubyeyi !

Christian Bikino (DHR)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Buriya bazamutaka cyane ,yashinzwe ubumwe n'ubwiyunge yarunze koko abantu yakubitishije udufuni ,ariko Inkotanyi ni Abamarayika da!! Ubugome ntabwo bagira ,intoke zabo zirera nta maraso
azirangwaho .

Umuntu ibyo akora bizajya bimugarukira cg umuryango we,niyo waba indyadya kabuhariwe ,umunyabwenge mu kubeshya amahanga n'abandi uyobora;bizagaruka kuri wowe waba inkotanyi waba
interahamwe,mwibuke dawidi ,ariko buriya inkotanyi n'interahamwe ubeshyerwa ni nde?

Répondre