Rwanda:Abakora imirimo y'ubwikorezi bw'ibintu n'abantu baratakamba, FPR ibaca imisoro itemewe n'amategeko !

Publié le par veritas

http://farm4.staticflickr.com/3367/3241104660_468f749cbd_z.jpgAbakora imirimo y’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu baratakamba, cyane cyane kuva aho abakada ba FPR Inkotanyi bigaruriye imihanda yose y’u Rwanda, bashyiraho amategeko n’amabwiriza bibangamira inyungu rusange z’abaturage kandi bifashishije inzego z’ubutegetsi nka : MINIFRA, RURA, UMUJYI WA KIGALI ndetse na TRAFFIC POLICE.

Muri urwo rwego, uhereye ku masezerano umuntu wese ugomba gutwara abantu agomba gusinya n’ishyirahamwe RTFC (Rwanda Federation of Transport Cooperatives) hagaragaramo gusa amabwiriza areba usinyana n’ishyirahamwe mu gihe nyamara ubundi kugirango ikintu kitwe amasezerano ari uko hagaragara inshingano za buri ruhande rugize amasezerano.

Nk’uko bamwe mu bahagarariye abatwara abantu n’ibintu babisobanuriye ubuyobozi bw’ishyaka PS IMBERAKURI, igitangaza cyane kandi gituma abakora iyi mirimo y’ubwikorezi batakamba n’uburyo bacibwa amafaranga batanga buri munsi yitwa ngo n’ayo kujya mu ishyirahamwe ndetse n’uburyo bukoreshwa mu gutanga imihanda bakoreramo.

Nko kubyerekeye amafaranga bacibwa, abagirana amasezerano n’iri shyirahamwe ntibumva namba buryo ki iyo misoro ijyaho nta tegeko cyangwa se ngo bamenyeshwe ingamba ziteganwa kandi bitwa ngo n’abanyamuryango. Ariko cyane cyane, bakanibaza n’aho iyo misoro irengera cyane ko nta nama na busa bakora nk’abanyamuryango ngo bagezweho igenamigambi cyangwa raporo y’ibyakozwe n’iryo shyirahamwe ryitwa iryabo. Dufashe nk’urugero rw’umusoro ucibwa abatwara abantu mu mujyi wa Kigali, buri munsi, nyiri imodoka agomba kwishyura ibihumbi bibiri (2.000 frw) mbere yo gutangira akazi n’andi magana atanu (500 frw) kuri buri safari akoze. Aya mafaranga ngo akaba agizwe na magana ane (400 frw) yo kwinjira cyangwa gusohoka muri gare n’andi ijana (100 frw) ngo yo gushyira mu kigega Agaciro. Nk’umuntu ukora ku murongo wa Nyenyeri – Remera, niba akora isafari imwe mu isaha (ava Nyenyeri ajya Remera cyangwa ava Remera ajya Nyenyeri), n’ukuvugako mu masaha ategetswe gukora cumi n’ane (14h00) ariyo kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo (6h00) kugera saa yine z’ijoro (22h00), birumvikana ko azishyira ibihumbi birindwi (500 x 14 = 7.000 frw). N’ukuvugako rero buri munsi yishyura ibihumbi icyenda (9.000frw).

Hejuru y’uyu musoro wa buri munsi, agomba kandi kwishyura ibyangombwa byose bisabwa kugirango imodoka ishobore gukora. Aha twavuga nka : imisoro ya Leta, ubwishingizi, icyapa (autocollant) cyo gushyira ku modoka (10.500 frw), imyenda ya shoferi (8.500 frw), iya konvuwayeri, lisansi, gukoresha imodoka, guhemba shoferi na konvuwayeri, n’ibindi.

Abashinzwe gutwara ibintu n’abantu bakaba batakamba kuberako basanga ubu buryo bwo gukiza FPR yihishe inyuma y’ishyirahamwe RTFC bufite ingaruka mbi nyinshi harimo :

1.Amasaha adashobotse y’akazi : Cumi n’ane (14h00) buri munsi kandi ariko bagomba no gukora iminsi yose y’icyumweru nk’uko amasezerano abiteganya. Umunaniro abashoferi na konvuwayeri bakuramo akaba ahani ariwo utera impanuka n’amakosa mu muhanda nabyo bigakurikirwa n’ibihano bya TRAFFIC POLICE. Ariko cyane cyane ntibabone n’umwanya wo kubonana n’imiryango yabo ;

2.Imihanda ibonekamo abagenzi benshi iharirwa abatoni b’icyama nka KBS (Kigali Bus Service),  cyangwa ROYAL hatitawe niba banafite imodoka zihagije. Bityo, mu ma saha ya mugitondo cyangwa nimugoroba ugasanga abagenzi batonze umurongo mu gihe ku yindi mihanda itagira abagenzi abashoferi baba basinzirira mu modoka bategereje ko yuzura. Ibi bigatuma akazi kangirika haba ku bagenzi cyangwa abatwara imodoka ;

 Uru ni urugero rumwe rugaragaza ukuntu FPR Inkotanyi yihisha inyuma ya politiki yo kwihangira imirimo no kwegurira ibya leta abikorera ku giti cyabo, nyamara igahindukira akaba ariyo ifata ibya rubanda ikoresheje amayeri yo guha abayobozi bayo amafaranga bakiyita abikorera cyangwa amashyirahamwe  runaka bakagurira FPR Inkotanyi iyo mitungo. Ikigaragara kandi akaba ari uko izi gahunda ziba zigambiriye kugwiza umutungo kuri bamwe. Byakumvikana gute ko ku ruhande rumwe umubyeri ashobora kubyarira mu bitaro akabura umugemurira, akananirwa kwishyura ibitaro kugeza aho ibitaro bimufataho ingwate bikamufungira mu bitaro nyamara ishyaka FPR riri mu mashyaka akize kw’isi yose ?

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risanga abanyarwanda bagombye kugira ijambo ku mishinga ibakorerwa kugirango bashobore guhitamo koko imishinga yatuma imibereho myiza yabo ariyo yashyirwa imbere y’inyungu bwite za bamwe.

 


Bikorewe i Kigali, kuwa 14/11/2012

Immaculate UWIZEYE KANSIIME

Umunyamabanga Mukuru.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article