Obama II atangiye kugaragaza ubushake mu gukemura intambara ya Congo: Amerika yashyize Sultani Makenga kurutonde rwa ba ruharwa !

Publié le par veritas

http://www.google.com/hostednews/afp/media/ALeqM5gXy4QdpuEPOUCGOuEktSq2kyss-Q?docId=photo_1352836281323-1-0&size=l

                                        Ruharwa Sultani Makenga kuri liste noire ya USA

Mbere y’uko itora riba mu gihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 6/11/2012, wasangaga umuryango mpuzamahanga ushyira mu gateganyo ibyemezo uzafata kubyerekeranye no kugarura umutekano muri Congo; byose byashyirwaga mugateganyo kanyuma y’italiki ya 6/11/2012. Mu gihe cy’icyumweru kimwe Obama yongeye gutorerwa kuyobora leta z’unze ubumwe z’Amerika, hamaze gufatwa ibyemezo 3  bibangamiye umutwe wa M23 n’abawutera inkunga.

 

Ibyo byemezo ni ibi bikurikira : -Igihugu cy’ububiligi cyafashe icyemezo cyo guhagarika ubutwererane bwa gisilikare n’u Rwanda kubera inkunga rutera M23.

-Igihugu cya Uganda cyafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wa Bunagana winjirizaga inyeshyamba za M23 amafaranga menshi aturutse ku mahoro y’ibicuruzwa byanyuraga kuri uwo mu paka.

-Kuri uyu wa kabiri taliki ya 13/11/2012 igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika cyafashe icyemezo cyo gushyira kurutonde rw’abanyabyaha (liste noire) umuyobozi w’umutwe wa M23 Sultani Makenga no guhana umuntu wese cyangwa ikigo cy’amerika kizafatanya nawe mubucuruzi .

 

Nk’uko amakuru veritasinfo ikesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP abivuga, Sultani Makenga yashyizwe kurutonde rwa ba ruharwa bashakishwa n’igihugu cya leta zunze ububwe z’amerika kandi akaba agomba gushyikirizwa ubutabera kubera ibyaha by’intamba yakoze kandi akomeje gukora mu burasirazuba bwa Congo aho ayoboye umutwe wa M23. Iyo nkuru ikaba yatangajwe n’ibiro bishinzwe ubutunzi muri Leta ya Amerika.

 

Sultani Makenga arashinjwa kwica abaturage batari mu mirwano, gushyira abana mu gisilikare no kwakira intwaro ahawe n’ibihugu by’amahanga ; ibyo bikaba binyuranye n’umwanzuro wa loni wo kwica amategeko abuza kohereza intwaro mu gihugu cya Congo. Umutungo Makenga yaba afite muri Amerika (USA) urafatiriwe kandi umuntu cyangwa ikigo kigomba kugirana ubucuruzi na Makenga kikaba kigomba guhanwa.

 

Ku italiki ya 19/10/2012 akanama gashinzwe umutekano ku isi, kashyigikiye ibivugwa na raporo z’impuguke za Loni z’uko ibihugu by’u Rwanda na Uganda bitera inkunga ya gisilikare umutwe wa M23 ; abagize ako kanama bagaragaje ko hashobora kuzatangwa ibihano byihariye kubayobozi bamwe bibyo bihugu bagaragaye mu bikorwa byo gufasha inyeshyamba za M23.

 

Uko byagenda kose , izi nyeshyamba za M23 zirimo zishyirwa mu kato no gushyira igitutu gikomeye kubihugu biwutera inkunga ; kandi ibyo bikaba bitangiye gufata umurego nyuma y’aho Perezida Obama yongeye gutorerwa indi mandat yo kuyobora igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika ; kuba icyo gihugu gifatiye icyemezo gikomeye nka kiriya umuyobozi w’umutwe wa M23 kandi kigatunga agatoki n’abagirana ubucuruzi n’uwo mutwe , birerekana ko leta ya Obama yiteguye gukemura bidasubirwaho ikibazo cy’intambara yo muburasirazuba bwa Congo.

 

Igisigaye ni ukumenya uko ibihugu bitera inkunga ziriya nyeshyamba bizabyitwaramo ; ese bizakomeza gutera inkunga y’urugamba inyeshyamba za M23 cyangwa bizazisaba guhagarika imirwano maze zishyire mu maboko ya leta ya Congo ? None se uyu mutwe wa M23 wizeye ko Kagame azakomeza kwemera gushyirwa mu majwi akawitangira ugakomeza urugamba rwawo rwo guhindura akarere ka kivu igihugu kigenga ? cyangwa umushinga ushobora kuwubyarira amazi nk’ibisusa !

 

 

Source : AFP

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article