U Rwanda ni urw’Abanyarwanda: Ese Inkotanyi nazo ni Abanyarwanda ? (leprophete.fr)

Publié le par veritas

kabarebe.pngMuri iki gihe iyo nitegereje ibibera mu Rwanda bintera kwibaza iki kibazo: U Rwanda ni urwa nde? Ni uko umutimanama wanjye ukansubiza uti: “ni urw’Abanyarwanda”. Nareba ibyo Inkotanyi zifite ubutegetsi mu Rwanda zikorera Abanyarwanda nkibaza nti: “Ese Inkotanyi nazo ni Abanyarwanda?”. Umutimana wanjye ugakubita agatwenge kumvikana ko atari agatwenge k’ibyishimo ukambwira uti : “Nawe nturi umwana fungura amaso urebe, utege amatwi wumve urabona igisubizo cy’ikibazo ubajije”.  Muri iyi nyandiko nifuje gusangira n’Abasomyi ingingo eshatu z’ingenzi: 1)Umunyarwanda, 2) Umunyarwanda ku izina, 3) igikwiye gukorwa.


1.Umunyarwanda.


 
 

Hari uburyo butatu buha umuntu uburenganzira bwo kwitwa umwenegihugu. Uburyo bwa mbere ni ukuvukira mu gihugu , ubwa kabiri ni ugushakana (mariage) n’umwenegihugu ku buryo bwemewe n’amategeko, uburyo bwa gatatu ni uguhabwa ubwenegihugu ku muntu wabusabye(naturalization). Cyakora abana bavuka ku babyeyi b’aba diplomates, bagira amategeko yihariye agena ubweneguhugu bwabo iyo bashaka ubutandukanye n’ubw’ababyeyi. Abavukiye mu Rwanda ni Abanyarwanda ku buryo budasubirwaho, bityo bafite uburenganzira ku byiza n’ibibi U Rwanda rutunze, bafite kandi inshingano zo gukunda, gukorera no kurinda u Rwanda nk’urwabo bwite ntibakore nk’abacanshuro(mercenaries/ mercenaires).  Amategeko y’u Rwanda ariho ubu yo ateganya ko umuntu wavukiye mu Rwanda agomba gusaba ubwenegihugu igihe agize imyaka 18 mu gihe ababyeyi be ari Abanyamahanga. Ikindi ni uko umwana uvuka ku Banyarwanda ari Umunyarwanda.


Abashakanye n’Abanyarwanda(kazi) nabo bemererwa kuba Abanyarwanda ndetse bagahabwa ibyangombwa bihabwa abandi benegihugu. Ibi ariko mu Rwanda byemerwa ari uko abo bashakanye baba bamaranye imyaka 3 kandi bigasabwa mu nyandiko. Abana bakomoka ku Banyarwanda ariko bataravukiye mu Rwanda nabo ni Abanyarwanda ariko basabwa ibisobanuro mbere yo guhabwa ibyangombwa by’u Rwanda. Abahawe ubwenegihugu babusabye cyangwa se batabusabye ariko bakabwemera barahirira kubaha amategeko agenga igihugu nabo bakaba Abanyarwanda.


Umunyarwanda nyawe ni uharanira inyungu z’Abanyarwanda n’u Rwanda, akababazwa n’uko u Rwanda rufite ibibazo, akarwanira ko u Rwanda rugira mahoro, Ubwigenge n’ubukungu burambye. Nyamara ubujiji bushobora gutuma Abantu bibwira ko kwigiza hirya abatavuga rumwe n’ubutegetsi, gufunga Abanyapolitiki, gutesha Abanyarwanda umutwe bagashirwa babavanye mu gihugu ari ibikorwa bikwiye Umunyarwanda nyawe. Si ko bimeze.


2.Umunyarwanda ku izina


 
 

Abanyarwanda bose usanga atari Abanyarwanda nyabo kuko badashyira imbere inyungu z’ u Rwanda hamwe n’Abanyarwanda. Bene aba nibo twakwita Abanyarwanda ku izina. Inkotanyi zose iyo witegereje ibikorwa byazo uhita uzishyira muri iki gice.


Ababaye mu Rwanda mu myaka yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi na FPR, bagize umwanya wo kwiyumvira imvugo yavugwaga n’Inkotanyi igira iti: “Ariko Abanyarwanda mwabaye mute ?”

 

Mu by’ukuri ntabwo Inkotanyi ziyumvagamo Ubunyarwanda, zashidikanyaga ku bwenegihugu zafata bwaba ubwa Uganda ubw’u Rwanda, cyangwa se ubwa Congo. No gushyika uyu munsi ubajije James Kabarebe ubwenegihugu bwe abanza gutekereza kabiri ngo amenye uwo ari we! Kuba yaravutse ku babyeyi b’Abanyarwanda birashidikanywa, aho yavukiye ntihazwi neza, cyakora yakuriye muri Uganda aba Chef d’Etat major wa Congo, aba Chef d’etat major w’u Rwanda mbere yo kuba ministre w’ingabo z’u Rwanda.

 

Perezida Kagame we bivugwa ko yavukiye mu Rwanda kandi ku babyeyi b’Abanyarwanda bityo bikamuha kuba Umunyarwanda. Ariko ibikorwa akorera Abanyarwanda bitera benshi kwibaza niba atari UmunyaUganda: Yishe Abanyarwanda batagira ingano abizi kandi abishaka, ababazwa n’uko hari abamucitse, none abacitse ku icumu rye i Kibeho, Kisangani, Mbandaka n’ahandi yahisemo kubicisha umukeno, inzara n’ubucakara.


Kuyoborwa n’Abantu batari Abanyarwanda nyabo bifite ingaruka nyinshi kandi zitari nziza.


(1)Bashishikazwa no gutera imbere mu bukire nyamara bakenesha rubanda.


 
 

Bashyigikiwe na mpatsibihugu z’Abongereza n’Abanyamerika, Abategetsi b’u Rwanda bakomeje kuvuga ko ubukungu bw’u Rwanda butera imbere ku buryo budasanzwe. Nyamara ntibigeze bashishikazwa n’uburyo ubwo bukungu busaranganywa mu baturage. Mu by’ukuri, abahanga mu by’umutungo w’ibihugu bemeza ko ubwiyongere bw’ubukungu ntacyo buvuze mu gihe butagera ku baturage bose. Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo cy’u Bwongereza cyiga amajyambere(Instutute of Development Studies) bwemeza ko bine bya gatanu(4/5) by’abakene nyakujya babarizwa mu bihugu bidakennye cyane (Middle income countries)!!! Ibi bigaterwa n’uko Abategetsi bashishikarira kongera ubukungu ariko batitaye kuri rubanda rugufi. U Rwanda narwo rurototera kwinjira mu mubare w’ibi bihugu n’ubwo inzira ikiri ndende.


Ni koko ukwiyongera k’ubukungu ntaho guhuriye no kugabanya ubukene. Dufate urugero ku bantu batatu, tuvuge nka Kabarebe, Nziza na Kagame. Aba uko ari batatu baramutse bagiye muri Congo bagakurayo zahabu na diamant ifite agaciro ka kimwe cya kabiri cya budget y’u Rwanda (miliyari 650), bagashyira ahagaragara kimwe cya cumi (miliyari 65) mu bucuruzi buzwi, imibare yakwerekana ko GDP y’u Rwanda yazamutseho 5%. Abantu bagerwaho n’ubu bukungu bw’aba bagabo batatu ntibarenze 1% by’Abaturage b’u Rwanda, kuko abakora muri ubu bucuruzi bose ntibishyura facture n’imwe yaba iy’amazi n’amashanyarazi, nta misoro batanga kandi ibyo barya babitumiza mu mahanga. Bityo rero Umukene arakomeza agakena kurushaho kandi u Rwanda rwitwa ko ubukungu bwazamutse!


(2)Baterwa ubwoba na demokarasi


 
 

Iyo havuzwe demokarasi benshi bumva amatora anyuze mu mucyo. Nyamara amatora avuga byinshi: avuga ko umuturage ariwe utanga ubutegetsi bityo niwe ufite ubutegetsi. Ikiyongeraho ni uko umuturage ashobora kubwambura uwo yabuhaye mu gihe uwabuhawe atabukoresha mu nyungu z’umuturage. Ibijyana na Demokarasi hari icyitwa social justice/ justice sociale umuntu agenekereje yavuga ko ari uburinganire muri rubanda. Iyo ubu buringanire bubuze muri sosiyete hapfa byinshi. Ministri w’intebe wa Pakistani muri uku kwezi yagize icyo avuga kuri ubu buringanire: Yagize ati: “iyo nta buringanire, ubujiji, ubutindi(ubukene),ipfunwe bihabwa intebe mu mitima y’abatuye igihugu ibi bigatuma abantu bahaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo. Iyo badahawe ijambo bishobora gutuma bavamo intagondwa…”.

 

Ministre Sheikh Hasina utandukanye cyane na Sheikh Mussa Fazil muzi mwese, akomeza yongeraho ko iyo hatabayeho uruhare rwa buri wese muri demokarasi, ubutabera muri rubanda bukabura, nta majyambere arambye ashoboka ndetse nta mahoro yaba mu benegihugu. Ibi rero kubibwira umuntu udakunda igihugu n’abanegihugu nk’Inkotanyi uba uta inyuma ya Huye.


Mu cyumweru gishize nasomye inkuru ya Alice Umutoni yuzuye agahinda n’umubabaro wuje uburakari ivuga ukuntu imyaka y’abaturage irandurwa ngo hakorwe amaterasi ndinganire! Alice ageraranya kurandura imyaka no guca inka amabere. Kera nta watinyukaga kuvuga guca “inka amabere”. Inkotanyi zibeshya ko zizanye agashya mu gihugu ntizizi ko Habyarimana yigishije Abanyarwanda gukora amaterasi mu myaka ya za 1980, kandi nta muntu numvise avuga ko yaranduriwe imyaka! Ahubwo Inkotanyi zitera zavugaga ko umuganda no gukora amaterasi ari uburetwa bwa Habyarimana!


Ese kuki bitashoboka ngo abaturage basarure imyaka yabo hanyuma hatangire gahunda y’amaterasi? Ese amaterasi ntafitiye abaturage akamaro kurusha ababategeka kuyakora? None se izo mpuhwe ziruta iza nyina w’umwana aho ntizigamije kumuconshomera? Ese Alice naramuka abonye abantu umunani muri buri karere babyumva nkawe maze inka 10 zigacibwa amabere muri buri murenge aho hazacura iki? Ibi mbona nta Munyarwanda ubyifuza, ariko rero niba Inkotanyi ariwo muti zishaka kutunywesha ngo tugere ku mahoro arambye ndumva nanjye nahumiriza nkawugotomera da!


3.Hakorwa iki?


 
 

Abanyarwanda dufite ibibazo byinshi: Ikibazo cya mbere u Rwanda rwakomeje kugira ni uko dufite abaturage benshi ugereranyije n’ubuso bw’igihugu. Ikindi ni uko umutungo kamere wacu ugerwa ku mashyi. Mu buhanga bujyana n’Ubukungu (economics), biba bifite agaciro kurusha iyo igihugu kitaye ku gutanga umusaruro muri secteur gifitemo imbaraga kurusha( comparative economics). Ni ukuvuga ko u Rwanda rufite abaturage benshi ,ari wo mutungo wa mbere , rwakagombye kuwubyaza umusaruro. Ibi se byakorwa bite? Mu birwa bya Caraibes nta mutungo kamere uhagije bafite. Icyo bakora ni ugufasha abaturage kujya mu bihugu bya USA, Canada, Ubwongereza,…bagakorerayo amafranga bakayohereza iwabo maze agashorwa mu mishinga itandukanye, bikongera ubukungu kandi bukagera kuri bose. Inkotanyi zo zibuza Abanyarwanda gusohoka zigashyiraho igiciro cya passeport gihambaye yewe n’uburyo umuntu anyuramo ngo ayibone (administrative process) ugasanga bugamije guca abantu intege. Ese koko Inkotanyi ni Abanyarwanda?


 
 

Ugize amahirwe yo kugera hanze akabasha gukora akazi agasagura amadolari cyangwa ama euro 50 yo kohereza mu Rwanda, ibibazo bikavuka ku muvandimwe wayakiriye ngo agiye kugura intwaro zo kwica Kagame? U Rwanda rwaragowe mba mbaroga !


Igikwiye gukorwa ni uguharanira kugira ubutegetsi buboneye Abanyarwanda, buharanira inyungu z’u Rwanda. Naho ubutegetsi bw’Inkotanyi zigize Abanyarwanda ku izina dukwiye kubuhagurukira tukabusezerera. Niyo mpamvu nsaba Inkotanyi zose kureka izina gusa zikaba Abanyarwanda kuko u Rwanda ni urw’Abanyarwanda.


Enock Safari Buhendwa

Diploma in Commonwealth Values and Youth Development

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article