Iterabwoba rya FPR ni "Gereza", umunsi abaturage baritinyutse bose bakigemura ko n'ubundi basa n'abafunze izabigenza ite?
Muri iki gihe hirya no hino mu gihugu harakorwa utunama twa FPR bivugwa ko tugamije gutegura isabukuru y’imyaka 25 iryo shyaka rimaze rivutse. Muri utwo tunama ariko hanavugirwamo ibibazo FPR ikomeje guhura nabyo birimo iby’igitutu yotswa n’amahanga ndetse n’iby’abatavuga rumwe nayo bakorera imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Akenshi usanga imyanzuro iva muri utwo tunama ari ugushaka uburyo iryo shyaka n’intore zaryo bakumira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ndetse bamwe bakanahabwa inshingano zihariye muri uwo murimo.
Ni muri urwo rwego bamwe mu nkoramutima za FPR zatangiye imirimo yazo mishya yo kugenda hirya no hino zishakisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi zibumvisha ko ibyo barimo ari bibi ko bakwiye kubivamo ndetse ngo na FPR ikaba yiteguye kubakira no kubaha imyanya ndetse n’amafaranga (bitugukwaha) ngo nibaramuka bemeye bakareka kuba muri ayo mashyaka bashinja ko ngo agamije guhirika ubutegetsi bwa FPR. Uyu murimo ariko usa n’aho utaborohera kuko aho bageze bashukisha abantu imyanya n’amafaranga basanga ngo Atari byo bibazo by’ingutu bafite ahubwo ko ibibazo nyamukuru bibabangamira ari ibijyanye n’ubwisanzure budahari dore ko ngo hari n’abayitangariza ko ngo n’iyo bahabwa za miliyoni nta bwisanzure ngo bayabyaze umusaruro ngo ntacyo izo miliyoni zaba zibamariye.
N’ubwo mu by’ukuri ibyo FPR ibeshya abantu ko yabaha baramutse baretse kuyirwanya itabibaha bose ariko ngo n’abo igize ibyo iha ngo ni nka ka gapfunyika k’uburozi aho gukiza nyirako ahubwo kamwivugana. Muri iyi minsi ariko ayo mafaranga FPR ishukisha abantu nayo isa n’aho agenda ayibana make ku buryo ngo n’isabukuru itegurwa mu kwezi gutaha ngo basabye abanyamuryango kuzikora ku mifuka bagakora iyo sabukuru. Biramenyerewe rero mu Rwanda ko iyo ishyaka rigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 riba rigiye no kurangiza urugendo rwaryo mu butegetsi bw’igihugu nk’uko no ku mashyaka yabanjirije FPR cyane irya MRND isabukuru yayo yajyanye n’ubutegetsi bwayo kandi no kuri FPR ibimenyetso by’ihirima ryayo bimaze kwigaragaza nk’uko nayo isigaye ihora iririmba ko abatavuga rumwe nayo bafite imigambi yo kuyihirika bikaba ari nabyo byatumye muri iyi minsi yongera imbaraga zo kwibasira abatavuga rumwe nayo ibafunga abandi ibatera ubwoba ko izabica niharamuka hagize ibimenyetso bigaragaye byo kuyivanaho nko kumva urusaku rw’amasasu nk’uko bamwe mu nkoramutima zayo bamaze iminsi babyigamba mu ruhame.
Iri terabwoba ariko bias n’aho ntacyo rimariye FPR kuko uko ifunze umwe bucya babiri bakayigaragariza ukuri ku mafuti yayo emwe ngo hari n’uherutse gutangariza intore ku mugaragaro ko ibibazo biri mu gihugu ngo biterwa na Kagame n’abantu be ngo bavuyeho byakemuka. N’ubwo uwo muntu yavuze ukuri agashimutwa n’intore n’abicanyi ba FPR ariko ngo igitutu cy’abatavuga rumwe nabo ndetse n’icy’amahanga byatumye uyu musore arekurwa dore ko ngo we na mugenzi we bafatanwe bari bamaze gucumbikirwa I Guantanamo yo kwa Kabuga I Gikondo ahakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ku bantu FPR ibona nk’abanzi bayo.
Icyo FPR yagombye kumenya no kwitaho ni ukureba ibyabaye intandaro y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa MRND ikabyirinda kuko n’ubwo yidoga ko abatavuga rumwe nayo nta ngufu bafite yagombye kwibuka ko yahiritse MRND itayirushaga ingufu ahubwo ko ibyayihiritse ubu nayo biyugarije muri iyi minsi. Kereka niba intore zidafite ubwenge buhagije bwo gusesengura ngo zimenye ibihe aho bigeze bikaba byatuma zikomeza kwiyugamira mu nzu yamaze gufatwa n’inkongi y’umuriro.
Kabiligi J.
Kicukiro/Kigali (rwanda -in-liberation)