ISHEMA RY’URWANDA si iryo tumaze iminsi tubwirwa…. ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/i56c55bbc5a61dc8c/1352304561/std/ubu-rwose-njye-namaze-guhitamo-nzabaho-nigenga-cyangwa-mpfe-mbiharanira.jpg

Ubu rwose njye namaze guhitamo : Nzabaho nigenga cyangwa mpfe mbiharanira !

 

Mu ndirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda iriho ubu hari interuro yakomeje gutera amakenga abatekereza ! Ni yayindi y’indunduro igira iti « Maze ijabo ryawe riguhe ijambo ».


Ni iki gihishe inyuma y’iri jabo ?


Ijambo « ijabo », ntirisobanura gusa « kwihagararaho (self-confidence)  ibi bikwiye umuntu w’umugabo uhamye, ahubwo rishobora no kuvuga«gutsimbarara no  kutava ku izima kabone n’iyo waba uri mu mafuti » !Harya ngo amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe ?


Abagize Agatsiko-Sajya bifuje ko iri jambo ryajya mu ndirimbo yubahiriza igihugu kuko , kuri bo, ari ryo babona nk’ inkingi-shingiro  y’ubutegetsi bwabo , ni ukuvuga ubutegetsi butava ku izima n’iyo ari ngombwa, ari nabwo bwitwa ubutegetsi bw’igitugu cya gisilikari ! Bifurizaga u Rwanda kugira ijambo mu ruhando rw’amahanga rutabikesheje ubuziranenge n’ubutwari bwubaka , ahubwo rubikesheje gusa kwihagararaho mu buryo bwo kwirarira, kwishongora, kwiyerekana uko utari, KUBESHYA amahanga ! Ni iki kindi tutarabona ngo dusobanukirwe ?

 

Iyi nteruro y’indirimbo yubahiriza igihugu yuzuzwa kandi n’ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakomeje kujya acengeza mu Banyarwanda hato na hato, n’iyo bari gusinzira izuba riva kubera inzara, ngo bagomba « Kwihesha agaciro » ! Gusa twaje kumenya ko ibyo kwihesha agaciro aba avuga bitareba Abanyarwanda bose iyo twitegereje uko abahungeta, uko Agatsiko ayobora gahonyora uburenganzira bwabo, kakabatesha agaciro ku manywa na nijoro ! Iyo umukuru w’igihugu n’abambari be bavuga ibyo kwihesha agaciro rero biba bireba Agatsiko-Sajya  konyine, ni ko kadahwema kwiheshereza agaciro mu bikorwa binyuranye bihohotera rubanda harimo nko kubambura imitungo yabo ku gahato!

 

Icyo abahanga barangije gutera imboni ni iki : iyo wumvise umuntu yarasizoye,  agahora yidoga amaranira kwihesha agaciro mu bandi ku ngufu, ni ikimenyetso kidakuka ko we, muri we, aba  yiyumvamo ko ntako afite (complexe d’infériorité)! Aho umuco mubi wo kuyoboza abandi igitugu n’iterabwoba rikaze, kwigwizaho imitungo birenze igipimo   no gutoteza abo ukeka ko bagusumbye,  si aha ushora imizi hagamijwe guziba icyo cyuho (combler un vide existentiel) ?

 

1. Dore IKOSA rikomeye ryahitanye  FPR-Inkotanyi


FPR-Inkotanyi igitangira urugamba mu 1990, twajyaga twumva abantu bamwe mu bari bayigize batanga ibiganiro, ukumva baratanga ingingo zisobanutse, wakomeza kubakurikirana ukumva bafite ishusho y’igihugu cyiza bashaka kubaka gishobora kuba kiruta u Rwanda twari dufite icyo gihe ! Bari bifitemo ubwenge bujya gusa na rukuruzi yakweze bamwe mu Banyarwanda bajijutse, bumvaga ko FPR n’ubwo irwana, ishobora kuba koko ifite icyo irwanira kizima, nko gukemura burundu ikibazo cy’ ubuhunzi, gukuraho ingoma y’igitugu no kuzanira Abanyarwanda ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, guca ivangura ryose hagati y’amoko, gukosora irondakarere,  kuzana iterambere rirenze iryo twari dufite, n’ibindi. Kandi rero nta wahagarara ku maguru yombi ngo avuge ko ibi bibazo bitari insobe.

 

FPR yari ifite abantu b’incabwenge bayivugira, ari Abahutu ari n’Abatutsi, ukumva koko mu byo bavuga harimo byinshi  bifite ireme !

 

Nyamara aho  FPR imariye gufata ubutegetsi, mu 1994, abo Bacurabwenge bayotwarabarabutswe gato, badushushanyiriza ku mpapuro ICYEREKEZO bise 2020, cyangwa VISION 2020 mu magambo ya gihanga, nyuma  bagenda bazimira buke buke….tuyoberwa irengero ! Aho ibishushanyo babisize niho bikiri, gusa nabizeza ko bishyinguye neza mu isanduku y'icyuma, n'imbeba y'inyaryenge ntiyabigeraho!

 

Ngaho se bavandimwe namwe nimumbwire uko mubibona : hari abantu bakiba muri FPR ? Ko Abahutu bayo bari barize amashuri  bo tuzi aho yabashyize, ba Batutsi b'incabwenge bayirataga imigabo n'imigambi barengeye he?

 

N’ubwo bitajya bivugwa nyamara birababaje cyane ! Hari abo tuzi neza bakukuza kubera izabukuru bagororewe kwibagirana, ab'amarere bishwe « bazize abagizibanabi batashoboye kumenyekana », abandi ntibatinze kongera gufata iy'ubuhungiro bakiza amagara yabo, abasigaye bagirwa ibiragi , abatabyemeye bahindurwa ukundi, nko mu kanya ko guhumbya ijisho baba babaye  IBIGARASHA BICITSE n’ISAZI !!!!


Kuva icyo gihe FPR-INKOTANYI twari twarumvise mu nkuru yabaye nk’iburiwe irengero, badushumbusha FPR nshya yitwa INTORE. Kuva ubwo Agatsiko kayiyoboye kafashe « stratégie » nshya y’iterambere ridasanzwe :

 

Kahisemo guhigika Abacurabwenge kihitiramo kuzamura ABACURABINYOMA n’ABATEKINISIYE b’AMADOSIYE ashinja inzirakarengane. Aba bo kandi akarusho kabo ni uko icyitwa ubwenge, ubushishozi no gushyira mugaciro nabyo babishyize mu gisanduku gikozwe mu giti, barafunga barakidedeza, ahasigaye barakugendera bakibika mu KIVU.  Ikindi kizakubwira BENABO, ni uko iyo bagize ngo bafashe ijambo imbere y’imbaga y’abantu, bagerageza kubasobanurira ukuntu ibara ry’umutuku bareba imbere yabo atari umutuku nk’uko babireba ahubwo ari umukara w’igitsiriri…..urabireba ugasanga ari urwenya gusa gusa, umuturage akabakwenera ku mutima akabihorara, ati nzaba ndeba amaherezo y ‘izi BARINGA, ntashobora kuba mazima mba ndoga umwami !

 

Ng’uko uko  UMUJENERALI UTAZI GUSOMA NO KWANDIKA yahinduwe indatwa, agaragazwa nk’umutagatifu utagira inenge, n’urugero twese tugomba kwitegereza no gukurikiza!  « Jenerali Autodidacte » yafashe ijambo yigisha abarimu amateka y’u Rwanda; anyuzamo yereka urubyiruko uko  Karachnikov (ikaramu ndende !) ikoreshwa neza kugira ngo igarike imbaga Abanyarwanda; bivaho ahugura Abaporofeseri ba Kaminuza mu byerekeye siyasa; asozereza ku kwigisha Tekinoloji abaturage bo mu Kagari n'Umurenge, ishingiye ku gipindi gituma bambura n'imyenda bambaye bakayimuha agatwara. Hanyuma aho aboneye umwanya na we ajya kwiga Alufabe (alphabet) mu ishuri rikuru rya ULK kugira ngo azahasohokane impamyabumenyi ihanitse nk'abandi !

 

Ako kaduruvayo kose kadashobotse  Agatsiko-Sajya kagahinduye nka siyansi (science),  gatangazwa no kubona Abanyarwanda bicecekeye, kagira ngo babyemeye ! Amaze kubona ko  n’abarimu baminuje bahisemo gufunga umunwa no kugenda bubitse umutwe nk’ibihwagari, nibwo Umukuru w’Agatsiko aciye iteka ritazibagirana mu mateka y’u Rwanda, dore ko yanaritangarije mu ntebe y’amahame, ati “INJIJI NI ABIZE”, kandi koko biremerwa ! Kuva icyo gihe igihugu cy’u Rwanda si ukwiyubakira kuri iryo hame cyiva inyuma !

 

2. None nanjye ndibaza, kandi  nkagaruka nkanisubiza!


Mu Rwanda haracyaba abantu bize, aba bitwa intellectuels ?  Niba se bakibaho baracyiyumvamo agashashi k’ukwemera ko bafite inshingano yo kuba  Urumuri n’Umukiro wa Rubanda nk’uko Kaminuza nkuru y’u Rwanda yari yarabigize intego  iteye ishema ? Barapfuye se ngo dukureyo amaso ? Barasinziriye se ngo twizere ko umunsi umwe bazakanguka ? Niba rwose mukiriho nimunsubize : Muzakomeza gukururwa ku kiziriko nk’ihene mwerekezwa mu manga (mteremko)  kugeza ryari ? Ubwo se inyiturano ibaye iyihe ihawe abaturage bari barashyize amizero yabo muri izo ntiti, bitangiye, bakigomwa byinshi kugira ngo  barihirwe amashuri ?! Kubarekera mu menyo ya Rubamba ? Koko niyo ngororano bakwiye ?


Wa mugani mujye mureka twicare twibaze ariko tunishakemo ibisubizo nk’Intore ! Naba narigiye kumenya, ntari  injiji,  nkagira ntya nkinjira mu kimodoka kinini (Bisi) , njyewe n’umugore wanjye n’abana , n’ababyeyi banjye, n’abavandimwe banjye bose, nuko ngafata urufunguzo (clé de contact) nkaruha IMPUMYI yabuvukanye ngo abe ariyo idutwara ?  Ubwo se koko wa mugani sinaba narigiye ubusa , mbese koko ndutwa n’iyo mpumyi intwara ntaho yize iby’imodoka, yewe nta n’ubushobozi bwa kamere ibifitiye  ?  Iyo mbonye itangiye guta umuhanda, nkayireka ikikomereza ituganisha mu irimbi, ubwo koko navuga ko ntari injiji n’aho naba narangije za Kaminuza? None se koko tubyemere nk’ihame ko "ushobora kwinjira muri Université uri imbwa ukazasohokamo uri Iyumuriizo"? Aho kuba twarahisemo kwicecekera , imyaka igashira indi igataha,  kandi IHURIZO RIKOMEYE riri imbere y’amaso yacu, ntibivuga ko twaciye ukubiri n’urumuri, isari ikaba yarasumbye iseseme?


Ibi bibazo byose birakomeye ariko nyamara Umusizi yariraririye ngo yabisubiza byose uko bingana mu nteruro imwe rukumbi , iyo atubwira ngo ntitukibeshye nk’abashenzi kandi twararezwe mu Bafurere, akagusha ku ntego yiyamira  ati “Burya guceceka bishobora kutaba ubucucu, bikaba gucengerwa n’ibyo uzi, ugacira iyo mu nda ugatuza”, mu gihe ugitegereje umunsi n’isaha bikwiye.

 

Koko nta mwana w'umuntu ufite ubushobozi bwo guhagarika urumuri rw’izuba, ashobora kurwibeta by’akanya gato yicaye mu gacucu ariko amaherezo rugera aho rushaka !


3. OYA shenge, ISHEMA RY’U RWANDA si iryo tumaze iminsi dukingwa mu maso !


*Ishema ry’u Rwanda si Jenerari w’impumyi n'ibisumizi bye, kabone n’iyo yaba yarazobereye mu kurasa no kumasha, ndetse  akabyitoreza ku Benegihugu abeshya ko ashakira amahoro, akabacura inkumbi izuba riva, ahasigaye akivuga ibigwi ari nako yiyambika imindende, yidoga hose ko ari we ntwari Rwagitinywa.


*Ishema ry’u Rwanda ntiriteze gutangwa no kurunda ibitwaro bya kirimbuzi, bivusha amaraso y’Abanyarwanda kandi byaraguzwe mu mafaranga avuye mu cyuya cyabo, mu gihe abana babo bagwa umudari babuze ikibatunga .


*Ishema ry’u Rwanda si ukwihesha ikuzo mu byakagombye kudutera isoni kuko ari byo byazanye uyu muco ruvumwa wo Kubakira politiki y’igihugu ku CYAHA:Kwica cyanekwibira ingesokubeshya buri gihegucirira ikimero kigamije kurindagiza Abanyamaboko b’i Bwotamasimbi ngo batabona umwanya wo kurunguruka iwacu mu mbere bagatahura amahano twihangira tukayita kwihesha agaciro !

 

*Ishema ry'u Rwanda si Abategarugori buzuye Inteko, aho basa n'abahemberwa kogeza amazimwe aho kwicara ngo bemeze ko ari ba Nyinawabantu, bamwe barwana ku buzima igihe n'imburagihe . Reka disi akazi ko kuba Inkomamashyi gusa baragakunze: barafungira umugabo we akamama akazenga ariko akayoboka; bakwica urubyaro agasinya itegeko;bavuga imyato y'uko bamaze abantu iburengerazuba agakoma yombi; barenganya NDABAGA ntibimurye ahantu, akirengagiza nkana  ko nawe ubwe nibamuhaga bazihutira kumuhunika hamwe n'imyanda, kenshi atakigira urugo kuko yari yaratoranyirijwe kuba umugore w'igihugu cyose.

 

Mbe bashiki bacu muzumva ryari , ko mufite intwaro ikaze mudakoresha kandi yahashya Agatsiko-Sajya kakajya mu mwanya ugakwiye? Ko uwahawe byinshi azabazwa byinshi, aho rubanda nibabaza icyo mwakoresheje ububasha yabatije ntimuzakorwa n'ikimwaro ? Ubugwari nibuharirwe abagabo busigeho kwandavuza ababyeyi, nyabuna nimwinyakure ntirirarenga ! Nimutabarize mwenewanyu, murebe ngo muraberwa !

 

*Ishema ry'u Rwanda si Kigali ishashagira zahabu na feza nk'iminyago  y'i Kongo, ikagira isuku n'amagorofa by'Abanyabulayi, igatora amategeko yo gusenyera ba Gakondo, bagahatwa ikiboko ngo babise abavantara b'abaherwe, kuko nyine Kigali ihabwa agaciro no kuba Kapitali ya kabiri y'Ubuganda ! Ngaho se namwe nimumbwire : Ishema ry'iterambere rivugwa i Kigali rizaba iryande ko abakagombye kuba beneryo bahawe imperekeza y'amarira gusa ? 


*Oya rwose iryo nta shema riri nkaho, Gatsiko-Sajya sigaho, ahubwo gira wisubireho, dore  umuvumo (shame) usa n’uwokamye Abanyarwanda uraturuka ku miborogo y'abakene n'abarengana yatumbagiye ikagera imbere y'intebe ya Rurema.


Niyo mpamvu nanjye nkomeje kubunza imitima nibaza cyane, nti ni bande rwose bagangahura uru Rwanda, ngo barukubite icyuhagiro gikwiye , ruve ibuzimu rusubire ibuntu?


4. ISHEMA RY’U RWANDA dore uko ndiruzi


*Ishema ry’u Rwanda ni wowe MWALIMU-POROFESERI, udakangwa inzara ikugasha n'ubukene bukotsa igitutu, ugahitamo kwirirwa utoba ingwa ari nako utoza abana b’igihugu, ukabitangira utitangiriye itama, kugeza ubatoboyemo kwandika inyuguti, kubara imibare, kuvuga urufaransa n'urwongereza no gutatura za Siyansi. Emera rwose Mwarimu-Porofeseri ko ari wowe shingiro ry’ejo hazaza hamuritse, maze wegure umutwe uhumuure  urubyiruko, urutoze gutinyuka guhangara izo mpumyi nawe uzi zibwira ko icuraburindi ari wo mucyo !


*Ishema ry’u Rwanda ni wowe Rubyiruko wumvise ko ari ngombwa gushikama, ukiga ugira ngo uzabe ingenzi mu rungano, wigirire akamaro utaretse no kukagirira abawe n’igihugu cyakwibarutse . Wicibwa intege n’ingero-ntindi (contre-exemples) uhabwa n’abakagombye kukwereka inzira ikwiye, akaba aribo bahindukira bagashaka  kukoza umutwe ngo usigaremo ubusa nk'ikibindi gitobotse!


Jenerali urusha gusoma ujye utinyuka umubwire yicare aceceke, abe ari wowe umwigisha kubara kuko ntawe utanga icyo adafite kereka umurozi! We nakubwira ko kurasa no guskya ibigori ariwo mwuga urushijeho kumubyarira inyungu nyinshi, uzamusubize ko nawe utayobewe ko iminsi y’igisambo ari 40 gusa. Ndetse nakwendereza uzamutuumbiire muhuze amaso, wongereho mu rurimi yakumva kurushaho uti “People always defeated the most powerful armies”.


*Ishema ry’u Rwanda ni wowe Muhinzi-Mworozi, udakangwa kwitera umukungugu cyangwa  gushinga ikirenge  mu icukiro, ugira ngo hatazagira Umwana w’u Rwanda ugwa umudari cyangwa bwaki igatongora. Ntihakagire ugusuzugura ngo ni uko agomagira akanikaraga,  amabuye abengerana amuvuna ibitugu, ariko akayoberwa ihurizo-nyabuzima ry’uko guhinga ibijumba wongeyeho ibishyimbo amasaka n'ikigori biruta kure guhinga indabo n’urubingo gusa ! Niyongera kugerageza kukwigisha ibyo na we atazi uzamubwire ko ibyo uzi gukora byonyine birusha agaciro inda ye ntindi uyiteranyije n’iza benewabo zose. Ariko se ubundi bize inganyagaciro ?


*Ishema ry’u Rwanda ni WOWE NA NJYE, iyo dutsinze UBWOBA BWA ZA BARINGA ziteretse mu murima (épouvantails, scarecrows)), kuko  iyo inyoni zamaze kuzirunguruka zizimanukiraho ndetse zikazitumaho !


Kuki twakomeza kwemera kogerwaho uburimiro n’abatware badutwara  batazi iyo batuganisha kandi twe tubona neza ko badupakiye ikamyo itagira feri yerekeza ahacunshumuka ?


Kwumvira ni byiza iyo wumvira abagutegeka gusa gukora ibyiza. Kumvira niko kwiyahura  iyo utegera amaboko abakujyana ahabi kandi nawe ubona ko bagutesheje ahari aheza. Gutinya biba byiza iyo utinya wa wundi ufite igitinyiro n’igikundiro byombi. Gutinya IGIKOKO bingana no kucyororera iwawe mu mbere, amaherezo kirakumira, aka wa mugabo wahetse impysi bamuburira akica amatwi.


Nyamara koko  iyo utinyutse gutinyuka n’uwagukangaga aragutinya.

 

UMWANZURO

 

Kuri iyi si hari ibintu bitatu gusa umwana w’umuntu aba atagishoboye guhagarika:


*Ni imvura y’amahindu yaramukiye kugwa

*Ni umukobwa washyuhiye kurongorwa

*N’abaturage bahagurukiye gukora Revolisiyo

 

Revolisiyo nyarwanda ngiyi iriho iratutumba kandi ndabona ntakigishoboye kuyihagarika kuko izitwa "REVOLISIYO Y’INCABWENGE" zirangaje imbere y'abaturage bose bazibonamo Urumuri n'Ishema ry’u Rwanda.  


Uwampa amahirwe yo kugira umutwe wa politiki nita izina, nawita ISHEMA RY’U RWANDA, Agatsiko-Sajya  kashaka kakimanika.

 

Iyaba Imana Rurema dusenga yemeraga kutubimburira muri gahunda , ikihesha icyubahiro isubirana umwanya yahoranye nyuma ikawakwa, wo kujya yirirwa aho ishaka ariko igataha i Rwanda.


Umugisha ku Bakunzi b’Urumuri n’Abanzi ba Humirizankuyobore mwese.

 


 

Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article