Ingabo za Congo zagaruje akarere ka Busumba kagenzurwaga na M23!
Uyu ni umusilikare w'inyeshyamba z'umutwe wa M23
Muri iki cyumweru ingabo za Congo ziteye akanyabugabo zisunika umutwe wa M23 mu birindiro byawo; ministre w'intebe wa Congo akaba yaratangaje mu cyumweru gishize ko ingabo za Congo zimaze kwitegura neza kuburyo zigiye kugaruza uduce twafashwe n'umutwe wa M23; birashoboka ko inkunga Congo yemerewe n'umuryango wa SADC ishobora kuba yarabonetse!
Umuryango w’abibumbye uremeza ko ingabo za Congo zashoboye kwigarurira agace ka Busumba ko mu karere ka Rutshuru kari mu maboko y’umutwe wa M23 uyobowe na Liyetena Koloneli Badege. Ingabo za Congo zatangiye igikorwa cyo kugota no guhiga abarwanyi b’umutwe wa M23 bari muri ako gace kuva ku italiki ya 1/11/2012. Mu ntangiriro z’iki cyumweru akaba aribwo ingabo za Congo zashoboye kwirukana abarwanyi ba M23 muri Busumba nkuko byemezwa na na liyetena Colonel Félix Prosper Basse uyoboye ingabo za Loni muri Congo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kwirukanwa muri ako karere bahungiye mu ishyamba rya pariki y’Ibirunga iri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo. Muri iyi minsi biragaragara ko umutekano mu karere k’amajyaruguru ya Kivu utifashe neza kandi ibintu bikaba bishobora guhinduka bibi kuburyo butunguranye ; muri iyi minsi imitwe yitwaje ibirwanisho muri ako gace irimo yisuganya kuburyo budasanzwe .
Umutwe wa M23 wiyise ARC (Armée Révolutionnaire congolaise) ukomeje gushyira abana benshi mu gisilikare cyawo ibakuye mu gace ka Rutshuru wigaruriye nkuko byemezwa n’ingabo za Loni ziri muri ako gace. Raporo za vuba zerekana ko umutwe wa M23 umaze gushyira mu gisilikare abana berenga 50 ubakuye ku musozi wa Kinyondoni ; umuntu wese wanze kujya mu gisilikare cy’umutwe wa M23 ahabwa ibihano bikomeye cyane ndetse bamwe bakanicwa ; ibyo bikorwa bikaba bigize icyaha cy’intambara gihanwa n’amategeko mpuzamahanga nk’uko impugeke za Loni zakomeje kubyibutsa abayobozi b’umutwe wa M23 n’ibihugu biwutera inkunga.
Source : Belga