NTA GUSHIDIKANYA INGOMA YA FPR IZAKURWAHO N'INGUFU !
Dr Jean Baptiste Mberabahizi Nkuko Abanyarwanda bose bari babyiteze, Umuyobozi wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire yakatiwe igifungo cy’imyaka 8. Abashyigikiye Leta bihutiye kuvuga ko yadohorewe. Twe twavuze ko n’umunsi umwe gusa muri gereza ari ihohoterwa rikomeye. Kandi amazemo imyaka 2 irenga. Kuko nta cyaha yakoze. Gushaka ko ubutegetsi bw’igitugu buriho buvaho, si icyaha. Nk’uko Abanyarwanda benshi babibona, birakwiye. Ukwiye kuba mu gihome, ni Pawulo Kagame. Ibyaha aregwa, ari ibyo yakoreye Abanyarwanda, ari ibyo yakoreye abanyamahanga, ntabwo bigira ingano. Icyo Abanyarwanda bibaza ariko ni iki : « Hanyuma se ? » Mbere yo gusubiza iki kibazo, ni ngombwa kwibaza impamvu zitera FPR-Inkotanyi kwitwara kuriya. Nibwo twamenya ikigomba gukorwa kugirango ibintu bihinduke, yabishaka, itabishaka. Impamvu ya mbere ijyanye na kamere mbi ya Pawulo Kagame. |
Impamvu ya kabiri ijyanye n’ubutabera. Impamvu ya gatatu ni iya politiki. Impamvu ya kane ari nayo rurangiza, ishingiye ku bukungu. Kandi zose zirakomeye cyane kandi zifitanye amasano. Zose uko zingana zihuriza ku kintu kimwe. Nizo zituma Pawulo Kagame na FPR-Inkotanyi badashobora kuva ku butegetsi ku neza. Nta gushidikanya kukiriho, ingoma ya FPR-Inkotanyi izakurwaho n’ingufu.
Kamere ya Pawulo Kagame ni ikibazo
Pawulo Kagame ateye ikibazo nk’umuntu kubera kamere ye mbi. Ni umuntu usa n’ushimishwa n’uko abandi bantu bababaye. We ubwe yivugira ko nta kimushimisha ku buryo yasamara. Ntagirwa inama ngo yumve, ukurikije uko ababaye abajyanama be bamuvuga. Nta gaciro aha ubuzima bw’abandi. Kwica yabikoze kuva akiri umusore, ku buryo byahindutse ikintu gisanzwe kuri we. Kuba amaze imyaka 25 ayobora FPR-Inkotanyi, byamugeze mu mutwe, asinda ubutegetsi, ku buryo yibwira ko ari igitangaza. Kubera ibyo, ubona ashaka kugena uko bizagenda nyuma y’igihe amategeko yashyizeho agena ngo umwanya wa Prezida afite, ufatwe n’undi. Kuyobora FPR-Inkotanyi byo nta n’uhingutsa kuba byakorwa n’undi. FPR-Inkotanyi wagirango ni isambu y’umuryango we, yarazwe na se Rutagambwa.
Kuva Pawulo Kagame akiri ku isonga rya FPR-Inkotanyi ndetse na Leta y’u Rwanda, ntazareka ubuyobozi ku neza atabigennye, nk’uko gufunga abashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda bose yabagize. Uretse Ministiri w’Intebe Fawusitini Twagiramungu, nawe wamucitse atamufunze nyuma y’amatora yo muri 2003, abandi bose bari cyangwa baciye muri gereza : Prezida Pasteri Bizimungu, Dr Tewonesiti Niyitegeka, Me Bernard Ntaganda, Madamu Victoire Ingabire, …Uwamubanjirije we yaramwivuganye. Mu gihe akiriho kandi akiri muri iriya myanya yombi, ntakizahinduka ku neza.
Ibyaha byahama abayobozi ba FPR-Inkotanyi ni byinshi kandi biraremereye
Abayobozi ba FPR-Inkotanyi, cyane cyane abasirikare, bakekwaho ibyaha biremereye cyane. Kuba aribo bakomye imbarutso y’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi muri 94, bahanura indege yari itwaye Prezida wa Republika y’u Rwanda na mugenzi we w’u Burundi baziko baramutse bafashwe bakabazwa n’ubutabera, byabaviramo gupfa mu rwego rwa politiki ndetse no gufungwa burundu. Icyabakingira ni kimwe gusa. Ni ugukora ku buryo ubutegetsi bw’u Rwanda budahinduka, ku buryo bwabibabaza. Ikindi ni ubwicanyi bwibasiye Abahutu bayoboye, bukaba ndetse bwarakorewe no mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bwacukumbuwe n’Umuryango w’Abibumbye ku buryo wemeje ko bishobora kuba ari itsembabwoko, biramutse bisuzumwe n’urukiko. Iki cyo ni icyaha kidasaza. Amaherezo u Rwanda ruzahinduka, ubutegetsi bushya bushobora kuzabibabaza. Ariko bo ntibifuza ko bihinduka bakiriho, ku buryo batazabibazwa. Ntibashaka kubazwa n’ubutabera ibyo baregwa. Niyo mpamvu bitakorwa ku neza. Bagomba kuzabazwa ku ngufu, babishaka, batabishaka, kuko ibyo baregwa ari ibyaha byibasiye inyoko-muntu. Hari n’ibindi byaha by’ubuhotozi bakoreye abanyarwanda n’abanyamahanga, badashaka kwemera kubazwa ku neza. Urutonde rw’abo FPR-Inkotanyi yahotoye ni rurerure cyane.
FPR-Inkotanyi ntabwo ishobora gutsinda amatora adafifitse
Impamvu yatumye FPR-Inkotanyi ikomeza umugambi wo gushora u Rwanda mu ntambara, itabanje gukoresha inzira ya politiki, nta munyarwanda uyizi uretse impunzi kandi nazo mbarwa kubera gukorera mu ibanga, bikanaba byaratumye ibanza gutsindwa, ni uko yavutse ifite ubusembwa bw’ubwoko bubiri : ni umutwe urangwa no gutekereza ko ingufu za gisirikare ariwo muti w’ibibazo bya politiki, washinzwe, uyoborwa kandi n’ubu ukaba ukiyoborwa n’abasirikare, badafite umurongo wa politiki wa kirevoliyoneri, basuzugura politiki n’abanyapolitiki, basuzugura abaturage kandi bakoze ubwicanyi bukomeye. Ikindi kiyiranga ni uko yashingiye ibikorwa byayo bya politiki ku bwoko bumwe, kandi u Rwanda rugizwe n’Abanyarwanda b’inkomoko byibura eshatu, aba banyarwanda kandi bakaba aribo benshi mu mubare, ikaba yarabiciye bitagira urugero, ku buryo izi neza ko baramutse babonye ubwisanzure bwa politiki batayiha amajwi yabo.
Iyi ni impamvu ikomeye cyane. Muri 93, Protazi Musoni yakoze inyandiko isesengura ingamba za FPR-Inkotanyi mu bukangura-mbaga (basigaye bita ubuhwituzi), yemejwe n’inzego z’ubuyobozi bwayo, yahamyaga ko muri rusange Abanyarwanda babona FPR-Inkotanyi nk’umutwe wa politiki w’Abatutsi, aribo ubwabo, ari n’abandi banyarwanda. Nyuma y’imyaka 19, ibi ntibyahindutse, n’ubwo yahatiye Abanyarwanda kuyijyamo ku ngufu, izi ko babonye ubwisanzure bayivamo, kuko n’ubundi bayijyamo bigura, cyangwa bishakira indonke kubera ko iri ku butegetsi.
Niyo mpamvu FPR-Inkotanyi yanze ko hagira irindi shyaka ryigenga ryemererwa gukora mu bwisanzure mu gihugu. Yabanje gusesa MDR mbere gato y’amatora. Abayobozi bayo bashatse gushinga irindi shyaka bise ADEP-Mizero naryo banga ko rivuka, abari ku isonga ry’uwo mushinga barameneshwa, barahunga. Pasteri Bizimungu na Ministiri Karoli Ntakirutinka nabo bafunzwe kubera ko bashatse gushinga ishyaka ryigenga, PDR-Ubuyanja. Victoire Ingabire Umuhoza nawe yafunzwe kubera ko yari ku isonga ry’abashaka ko FDU-Inkingi yemerwa nk’umutwe wa politiki wigenga, ukorera mu gihugu n’ubwo washingiwe mu buhungiro. Guta umuyobozi wayo muri gereza byeretse uwashidikanyaga wese, ko ari uko bimaze imyaka bimeze, ko kandi FPR-Inkotanyi itita ku byo amahanga avuga, kuko ibyo yatakaza iramutse ibyitayeho cyangwa ikabikurikiza, izi ko yatakaza ubutegetsi. Kandi ubutegetsi aribwo bukingiye ikibababa abakekwaho ibyaha byibasiye inyoko-muntu bayoboye FPR-Inkotanyi.
Ubucuruzi bwa FPR-Inkotanyi bwacengeye amashami yose y’ubukungu bw’igihugu
Ibintu byahumiye ku mirari muri ino myaka 18 FPR-Inkotanyi imaze ku butegetsi. Ihereye ku gasosiyete katangiye kitwa « TRI-STAR Ltd », katangijwe n’uwitwa Ruzindana Méthode, Kabayija Ephraim na Ben Rugangazi, katangije miliyoni 5 gusa z’ amafaranga y’u Rwanda, FPR-Inkotanyi yubatse uruhererekane rw’ibigo by’ubucuruzi bitagira ingano, byikubiye ubucuruzi ku buryo ububangamiye ameneshwa.
Twabyanditseho inshuro nyinshi. Umushakashatsi Nilkün Gokgür mu nyandiko aherutse gutangaza ifite umutwe ugira uti : « Rwanda’s ruling party owned enterprises : Do they empede or enhance development ? », yemeza ko FPR-Inkotanyi ikoresheje amasosiyete atatu Cristal Ventures Ltd (yatangiye yitwa Tri-Star Ltd), « Horizon Group » na « Rwanda Investments Group », yagabye amashami 30 mu bice byose by’ubukungu bw’igihugu. Ni menshi cyane kuko mu gihugu cyose amasosiyete manini n’aciriritse (Large and Medium Size Enterprises) ari 255 gusa, 41 manini na 204 aciriritse. Akoresha abantu barenze ibihumbi 20,000. Tri-Star ni iya FPR-Inkotanyi, yashinze yihishe ikoresheje amazina y’abakada bayo muri 94, igenda ikura kugeza magingo aya.
Abanyarwanda bazi neza Crystal Ventures Ltd kuko ariyo yashinze Inyange Industries Ltd bose bazi kuko amata yose acuruzwa mu gihugu ariyo iyatunganya, ikaba yarigaruriye vuba aha, na Laiterie ya Nyagatare. Crystal Ventures Industries niyo yashinze Real Contractors Ltd, Nyarutarama Property Developers Ltd, COTRACO S.A.R.L, MUTARA Enterprises Ltd, INYANGE Industries Ltd, Bourbon Coffee Shops, Graphic Printing Solutions, Intersec Security, Media Systems Groups. Ifite imigabane muri MTN Rwanda, Building Material Investments Ltd nayo ubwayo ikaba ifite andi masosiyete yigaruriye nka Ruliba Clays Ltd, yishingira na East Africa Granite Industries Ltd zikora ibikoresho by’ubwubatsi. Crystal Ventures Ltd ifite andi masosiyete ari hanze y’igihugu nk’imwe icunga indege Pawulo Kagame agenderamo. Igenda kandi ishora imari mu masosiyete akorera hanze y’igihugu ndetse inahagura amazu y’amacumbi n’ay’ubucuruzi nko muri Dubai no mu Bwongereza.
Horizon Group yashinzwe n’abasirikare ba RPA (Rwandese Patriotic Army). Yitwa ko ari iya ministeri y’ingabo ariko mu by’ukuri ni iy’Inkotanyi. Nayo ifite amashami atabarika : Horizon Constructions Ltd na Horizon Logistics Ltdikaba inafite imigabane muri Gacuriro Property Developers Ltd, Building Materials Industries Ltd, Green Horizon na Africa Agropharm ifatanyije na Agropharm yo mu Bwongereza.
Rwanda Investments Group Ltd yashinzwe n’abantu benshi ariko mu by’ukuri bose bagengwa na Crystal Ventures Ltd, ni ukuvuga FPR-Inkotanyi. Iyi RIG niyo yaje kwigarurira CIMERWA Ltd, ishinga Rwanda Energy Company,Peat Energy Company, Multisectorial Investments Group S.A., Ultimate Concepts na Kigali Convention Center. Rwanda Energy Company na MIG s.a. n’ubwo utabikeka nizo zigaruriye imirima n’inganda z’icyayi ndetse n’aho batonorera ikawa mu gihugu cyose. Hari n’andi masosiyete yitwa ko ari ay’abantu ku giti cyabo, ariko mu by’ukuri bakorera FPR-Inkotanyi nka Rwanda Mountain Tea Ltd yahawe uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu n’urwa Rubaya.
Izi nduruburi zose za FPR-Inkotanyi zahombeje ibigo bya Leta zifatanyije nabyo nka Caisse Sociale du Rwanda (basigaye bayita Rwanda National Social Security Fund), bihombya amabanki ya Leta nka Caisse Hypothécaire du Rwanda (yari isigaye yitwa Rwanda Housing Bank) kandi bibangamira ubwisanzure n’ipiganwa mu bucuruzi ku buryo umucuruzi uzibangamiye ageraho agafungwa cyangwa akameneshwa nk’abanyapolitiki.
FPR-Inkotanyi ntizarekura ibi byose ku neza
Abibwira ko FPR-Inkotanyi izareka ibi byose ku neza baribeshya. Ntibishoboka. Niyo mpamvu yanze ko habaho ubwisanzure muri politiki. Kuko yagomba gusobanura ibyaha by’ubukungu buri inyuma y’izi nduburi zose, ikagomba kwishyura ibyo yangije, abayiyoboye bakabazwa ibyaha byose bakoze, birimo n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu. Nta gushidikanya, Pawulo Kagame ashobora gupfa azize urwikirago, ariko FPR-Inkotanyi ntishobora kuzemera ko ibintu bihinduka ku neza.
Dr Yohani Batista Mberabahizi
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi