Twagiramungu Faustin ,Prezida wa RDI aravuga ko Evode Uwizeyimana na Patrick Ndengera ari ingambanyi. Dore uko umunyamategeko abibona !

Publié le par veritas

justice.pngMaze iminsi nkurikirana amakuru y’ibyerekeranye na RDI n’iyegura rya bamwe mu bayigize ndetse bayifitemo n’imyanya ikomeye. Gusa nyine ni ikibazo kitoroshye kubona abantu bari bishyize hamwe ngo barwane urugamba rwa politike basa n’aho batumvikana ku bintu bimwe na bimwe bigatuma bamwe bakuramo akabo karenge.

Nkurikije rero uko abantu banyuranye bagiye babivugaho, ngashingira no ku ibaruwa Patrick yanditse asezera ndetse no ku biganiro yagiranye na Radio itahuka, njye ndabona impamvu y’ingenzi yatumye bariya bagabo begura ari imwe yonyine : Baketse ko ishyaka rizabirukana bahitamo kurivamo hakiri kare. Ibyo rero bikaba byaratewe n’imibonano bagiranye na Inyumba ishyaka ritabyemera kandi ritanabizi (ishyaka ritarigeze rimenyeshwa iyo mibonano ngo banayunguraneho ibitekerezo mu nama). Aha niho mbona ikibazo kandi niho ngiye kwibanda muri iyi nyandiko nifashisha amategeko ndetse n’uburyo abantu babana n’abandi(sociologie).

Kumva RDI nk’ishyaka rya politiki

RDI nk’ishyaka rya politique ifatwa nk’ishyirahamwe(association) mu mategeko (nature juridique) naho muri sociologie ni icyo bita « Mouvement social » mu gifaransa.

Mu rwego rw’amategeko, ishyaka rivuka bitewe n’uko abantu barenze umwe bishyize hamwe(droit d’association) bakiyemeza, bakurikije amategeko akurikizwa mu gihugu barimo, gushinga iryo shyaka. Icyemezo cyabo kigaragarira mu gusinya statut z’ishyaka. Izi statuts niryo itegeko rya mbere rigenga iri shyaka n’ubwo rigomba no kubaha amategeko y’igihugu.

Muri sociologie, ishyaka rya politiki nka mouvement social, nk’uko bivugwa n’umu sociologue ALAIN TOURAINE , rivuka iyo abantu bazwi neza (principe d’identité) bafite icyo basaba igihugu(action collective de type revendicatif) bishyize hamwe, bakaba bafite umwanzi(Principe d’opposition) kandi bakaba bafite ingamba itandukanye n’iy’uwo mwanzi wabo(principe de totalité).

Haba muri sociologie cyangwa mu mategeko igitekerezo cy’ingenzi gihuriweho mu ishyaka rya politiki ni ukwishyira hamwe. Ese uko kwishyira hamwe kubyara ngaruka ki ?

Ingaruka zo kwishyira hamwe

Iyo wishyize hamwe n’abandi (exercice du droit d’association) uba wemeye kugendera ku mategeko mwashyizeho muri uko kwishyira hamwe kwanyu. Ibi bishatse kuvuga ko hari uburenganzira bwawe nk’umuntu ku giti cyawe (droits individuels) wiyaka ukabwegurira(bwose cyangwa igice cyabwo) ya association washinze cyangwa wagiyemo. Abanyamuryango b’iyo association biyemeza kutagira icyo bazakora kibangamiye iyo association.

Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera bafite uburenganzira bwo gushinga cyangwa kwinjira mu mashyirahamwe ndetse n’ubwo kuyasohokamo nta nkomyi. Ni nako byagenze ubwo bifatanyaga n’abandi bagashinga RDI. Amasezerano yakozwe hashingiwe ku mategeko ahinduka itegeko ku bayagiranye, yubahirizwa nta buryarya (Les conventions légalement formée tiennent lieu de loi à ceux qui les ont faites. Elles s’exécutent de bonne foi). Bityo rero  mu gihe cyose bari bakiri muri RDI bagombaga kubaha ibyo basabwa nayo mategeko nk’uko bikubiye muri statuts zayo. Kubera ariko ko atari abacakara ba RDI, mu gihe cyose bari kumva badashaka kumvira RDI, bashoboraga kubikora. Ni nako byagenze ubwo bajyaga kuganira n’intumwa za FPR ziyobowe na Inyumba. Muri icyo gihe rero, ni ukuvuga ko bivanye muri RDI kuko batagishaka gukurikiza ibyo ibasabye(kandi ni uburenganzira bwabo). Bitari ibyo, RDI ifite uburenganzira bwo kubafatira ibihano, ikurikije statut zayo, code de conduite cyangwa règlement d’ordre intérieur.

Ku myitwarire ya perezida w’ishyaka yo kubabuza kubonana n’untumwa za FPR zari ziyobowe na  inyumba. Ese icyo gikorwa cya perezida w’ishyaka ni igikorwa cye bwite cyangwa ni igikorwa cy’ishyaka ?

Igisubizo cyaboneka muri Statut za RDI. Buri statut za association zigena abantu bahagararira ishyaka bakanafata ibyemezo bireba ishyaka mu bihe bisanzwe no bihe bidasanzwe cyangwa igihe hari ibyihutirwa. Niba Twagiramungu nta burenganzira afite bwo gufata ibyemezo bimwe na bimwe bireba ishyaka, kubuza Evode na Patrick kubonana n’intumwa za FPR ziyobowe na Inyumba byakwitwa igikorwa cye bwite kitari icy’ishyaka. Ariko niba ubwo burenganzira abufite, twafata ko ishyaka ryababujije kujya kubonana n’intumwa za FPR na Inyumba bakanga bakabirengaho nkana. Icyo gihe rero baba ubwabo batacyubaha ishyaka, kandi ishyaka naryo ryabafatira ibyemezo bikwiye nk’uko nabisobanuye haruguru.

Ngo nta stratégie ishyaka rigira

Hari umu sociologue witwa ERIC AGRIKOLIANSKY wavuze ko kugira ngo umuntu ajye muri mouvement social(Twavuze ko ishyaka naryo ari mouvement social) hari impamvu ziba zimujyanye. Iyo atajyanywe n’imyanya itandukanye ashobora kubona muri iyo mouvement, ajyanwa n’inyungu afite mu bibazo iyo muvement yitangira(Intérêts tirés dans le cadrage du mouvement).

Iki bita cadrage ni ikintu gikomeye kubirebana na mouvement social. Byaba bibabaje niba RDI nta cadrage ifite ku kibazo cya politiki yo mu Rwanda. Njye ndasanga ari ugukabya, ibyo aribyo byose EVODE na PATRICK bafatanyije n’abandi bashinganye ishyaka gushyiraho iyo cadrage  atari ibyo (si non) nta cyo baba bashya barura mu gihe nta cyerekezo cy’ibibazo ishyaka rifite. Niba batarafatanyije n’abandi gushinga RDI, ubwo bayinjiyemo nyuma kandi nizera ko baba barajyanywe n’ingamba nziza babona RDI ifite. Keretse niba barajyanyweyo no gushakamo imyanya nk’uko uriya mu sociologue abivuga.

Ndasanga rero ikibazo cya Stratégie ari urwitwazo kuko, nk’uko Patrick abivuga, bari bakimaranye iminsi kandi ntibahise bivana mu ishyaka kubera icyo kibazo. Niba stratégies zivugwa ari izo kujya mu Rwanda, hari hakiri igihe cyo kuziganiraho, icya ngombwa ni uko accord de principes yari ihari. Ariko se, kuki mwibutse ikibazo cya stratégie ari uko mugiranye ikibazo n’ishyaka ubwo mwajyaga kuganira na Inyumba kandi ishyaka ryo ritabyemera ? Niba Twagiramungu yararenze ku mategeko agenga ishyaka mu gihe yemezaga ko bazajya mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha, mwari kuzamuhana nk’umunyamuryango , ndizera ko atari yakananiranye.

Imibonano na Inyumba

Njye kugeza ubu sindumva inyungu Evode na Patrick bari bafite mu kujya kubonana na Inyumba. Icya mbere, niba Inyumba(FPR) yarabatumyeho nk’abahagarariye RDI noneho RDI ikabima mandat, bagiyeyo gukora iki uretse kwisuzuguza imbere ya FPR ? Ibi mbivugiye ko Inyumba yaje avuga  mu izina rya FPR abasaba bo gutahuka kuko ngo nta kibazo bafite, none se ba Evode ntibahise babona ko FPR ishaka guca intege RDI iyitwara abarwanashyaka bayo b’imena ? Icyo ni igikorwa kibangamiye RDI bityo abanyamuryango bayo ntibari bemerewe kukijyamo mu gihe cyose bakiri muri RDI. Kukijyamo ni uguhemukira RDI. Aha kandi umuntu yakwibaza impamvu batagize amakenga y’ukuntu FPR idashaka kubonana n’abakuru b’ishyaka akaba aribo ihitamo kubonana nayo. Icya kabiri, niba Inyumba yarabatumyeho nk’abantu ku giti cyabo, basabaga RDI mandat y’iki ko atari RDI yifuzwaga ? Keretse niba barashakaga kugambanira RDI kuri FPR.

Twakwibutsa ko buri mouvement social igomba kuba ifite umwanzi irwanya. Sinshidikanya ko RDI irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na FPR. Igikorwa cy’umwe mu bagize mouvement social ku giti cye cyo gushyikirana n’umwanzi wa ya mouvement social abereye umunyamuryango, ni ugukora ibinyuranyije na mission y’iyo mouvement social bikaba byitwa ubugambanyi. Iyo bigeretseho rero kuba uwo muntu yari yanabibujijwe na mouvement social ye byo birenze uruvugiro, maze bikagaragaza ko inyungu zigambiriwe ari iza wa muntu ku giti cye atari iz’ishyirahamwe. Aha niho RDI yahera ikeka ko yagambaniwe.

Aha ariko kandi ntibikwiye kumvikana ko Evode na Patrick bagomba kubuzwa uburenganzira bwabo kwo kuvuga icyo bashatse cyangwa bwo kugira ibitekerezo basangira n’abandi. Gusa ubwo burenganzira bwabo babuhayeho RDI igice. Bari kubukoresha mu gihe cyose butabangamiye icyerekezo cya RDI, bitari ibyo, bari kubukoresha bwose uko bwakabaye ari uko bavuye muri RDI. Nk’uko babyivugira,kuba  bari kubonana n’abantu baba muri FPR bakaganira, byo ni ibintu bisanzwe nta n’ubwo na RDI yari kubibabuza nta burenganzira ibifitiye. Ibyo bitandukanye no kujya kuganira na FPR bikozwe n’umuryanashyaka wa RDI kandi uzi neza ko ari mu ishyaka rihanganye nayo. Ntacyabuza RDI gukeka ko bamennye amabanga yayo bayaha uwo batavuga rumwe.

Mu kurangiza rero navuga ko nta kidasanzwe mu byabaye muri RDI ni nk’uko biba muri FPR n’andi mashyirahamwe atari n’aya politique. Mission ya FPR yo gusenya opposition et surtout RDI yari igiye kuyigeraho n’ubwo RDI yayivumbuye kare. Gusa ntakagenda ubusa, FPR itumye RDI itakaza babiri mu banyamuryango bayo. Bitubere isomo abasigaye maze bidutoze kuba menge n’inyaryenge.

Maître  JMV Gashumba

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

Bwana Ndengera Patrick,

Urakoze kutugezaho iyi nyandiko yawe. Ntabwo
nyivugaho byinshi kuko
ntaho indeba nta n'aho ireba abanyarwanda. Hari ibintu bibiri ariko
nsobanuza kuri iyi nyandiko :

Icya mbere. Bariya bakomiseri « anonymes » ba RDI-Rwanda Rwiza
utangaje amazina yabo ku rubuga, baba barabiguhereye uburenganzira ?
Niba ntabwo se, ubwo urumva ibyo ukoze atari ukumena ibanga
ry'ishyaka, en contradiction avec l'éthique et l'honneur
d'un homme politique ? None se ubwo, urabona hari irindi shyaka
cyangwa se umunyapolitiki wakongera kukugirira icyizere ngo akubitse
ibanga ? Aha siniriwe mvuga conversations personnelles wagiranye na
Agnès Murebwayire, maze ukazizana hano ku rubuga.

Icya kabiri. Mme Aloysea Inyumba yaba ari we washatse ko mubonana,
cyangwa se ni mwe mwamutumyeho mukamusaba kubonana na we ? Iki kibazo
nkibajije kuko amakuru mfite de première main ari uko ari wowe na
Evode mwasabye guhura na Madamu Inyumba Aloysea !

Urakoze ku bisubizo uri bungenere kandi ugire umunsi mwiza.

Rwemalika Théoneste

Répondre