Ese koko aba FDLR ni abicanyi gusa ? (leprophete.fr)
Laforge Fils Bazeyi
Komera padiri
Padiri, amakuru yanyu ?
Article se yasohotse le 29 ko nabonye watwigirijeho nkana byakugendekeye bite? Ino twe nta yindi nkuru kandi ni déception totale mu bantu. Ubu bose ntibumva impamvu y’iriya article aho udushyira mu gatebo kamwe n'abicanyi ba FPR? Abantu bose baguye mukantu bakurikije uko bari basanzwe bakuzi n'uko bakwemeraga, mais ibintu wapi byahindutse!
Isura yawe rwose yabaye mbi cyane ku buryo urubuga rwawe batangiye kurufata nk’aho ari ukujijisha abantu. Mugihe bakubonagamo ijwi rya rubanda yagwiriwe n'ishyano, none ingabo zisigaye zihanganye na kagame wazishyize mu gatebo kamwe n'ize?
Ntakubeshye rwose, ubu naguye mugahundwe. Wenda isura nziza siyo murwanira, ariko ubu yangiritse bidasubirwaho. Cyeretse wenda wagira icyo ukora. Arikoo......simbizi rwose. Bamwe bati ibuye ryagaragaye, abandi bati kumbe burya wa mupadiri twizeraga ko ari intama y'IMANA, naho yambaye uruhu rwayo ubundi ari undi wundi.
Ariko niba buriya ari kuriya utubona, nabyo ni uburenganzira bwawe, ariko kuvugako turi abicanyi butwi rwose warakabije kuko ntabunyamanswa buba muri FDLR uretse ubwo badutwerera kugirango babone uko badusiga ibara pour kutwangisha rubanda. Nibura wigereye kuri terrain niho wamenya ukuri kuri FDLR. Si ukwitaka, ariko nziko abo dufitiye akamaro ari benshi.
Kigali yaremye imitwe yo kumara ikitwa impunzi y'umuhutu muri Kivu zombi kandi amafoto warayabonye y'ubwicanyi bwakorewe impunzi. Koko ushyize mu gaciro, kurengera impunzi nibyo bivuyemo ubugambanyi ? Keretse niba warahindutse kuburyo icyaba cyiza ari uko impunzi za 1994 zose zahanagurwa ku isi kuko ari abicanyi. Koko kagame aze yice abantu dukomeze turebere ngo kugirango tugaragare ko turi abanyamahoro?
Padi, amazi siyayandi kandi abagambaniye abahutu barahari kandi ni abahutu ubu bidegembya. Ubu se ko wanditse articles idusebya tuvuge ko nawe winjiye mu bagambanyi? FDLR yagambaniwe kenshi gashoboka kandi b'ibihangange hashyizwemo amafaranga menshi ngo bayisenye, ariko iracyariho. None se tumanike amaboko?
Padi, ubanza utarigeze umenya ububabare bw'ubuhunzi no kuba mu mashyamba. Ariko buriya ufite impamvu yawe yabiguteye kwandika articles nk'iriya.
Ariko uzambwire impamvu wadushenguye umutima bigeze hariya. Cyakoza tumenyereye imibabaro, kuburyo inyandiko yawe twayakira ku rutonde rurerure dusanganywe rw'ibitubabaza.
Ntabwo turi hano ngo dukorere le tyran kuko yatumariye abacu. Ibyitso ntibibura mu bantu yego, ariko umuryango wose ntabwo ari abagambanyi.
UBUGABO BURAVUKANWA KANDI BURAHARANIRWA.
Umunyarwanda yise umwana we ngo NTAWUKIRASONGWA.
Umuvandimwe wawe K. G.