RDC: u Rwanda rwafashije M23 gufata umujyi wa Goma nk'uko byemezwa na raporo y'impuguke za Loni!

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/kagame_0.jpegImpuguke za Loni si ubwa mbere zitunga agatoki u Rwanda mu gikorwa cyo gushyigikira inyeshyamba za M23. Raporo nshya y’impuguke za Loni yasohotse  mu cyegeranyo cyo ku italiki ya 26/11/2012, igatangazwa mu kinyamakuru cya « New York Times » irashinja igihugu cy’u Rwanda ko cyagize uruhare rukomeye mu gufasha inyeshyamba za M23 mu gikorwa cyo kwigarurira umujyi wa Goma.

Amakompanyi menshi y’ingabo z’u rwanda (FRD) yinjiye kubutaka bwa Congo mu gikorwa cyo gufata umujyi wa Goma. Ingabo za leta y’u Rwanda nizo zakoze imirwano yo gufata ikibuga cy’indege cya Goma. Iyo raporo y’impuguke za Loni igaragaza ko amakuru menshi kandi y’impamo yerekana igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda mugufata umujyi wa Goma ,izo mpuguke zayakuye ahantu hatandukanye , amakuru menshi zayahawe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda n’iza Uganda, andi ziyahabwa n’abayobozi b’ingabo za Congo  n’abadiplomate (abahagarariye ibihugu by’amahanga mu karere) banyuranye.

Batayo yuzuye y’abasilikare b’u Rwanda igizwe n’abasilikare bari hagati ya 800 ni 1000 yoherejwe mu gice kiyoborwa na M23 mu mpera z’ukwezi kwa Cumi 2012 ahitwa Bukima na Tshengerero. Amakompanyi 7 y’ingabo z’inkotanyi yafashije M23 mu gitero cya kabiri izo nyeshyamba zagabye ku italiki ya 17 ugushyingo 2012 cyo kwigarurira Cyibumba.

Amakuru veritasinfo ikesha radiyo mpuzamahanga ya RFI yemeza ko iyo raporo y’impuguke za Loni igaragaza uburyo inyeshyamba za M23 zahawe imyenda ya gisilikare yo kwihisha kandi ifite amabara asa n’imyenda y’ingabo z’inkotanyi (FRD) kugirango bifashe ingabo z’u rwanda kwivanga na M23 kuburyo bitari byoroshye  kuzivangura n’ingabo z’uwo mutwe ; ibyo bikaba byarakozwe cyane mu gufata umujyi wa Goma ! Iyo raporo igaragaza uburyo ingabo z’u Rwanda zarasaga amasasu aremereye zikoresheje imbunda nini zari kubutaka bw’u Rwanda, zikarasa ku ngabo za Congo kugira ngo zifashe inyeshyamba za M23 gucengera mu mujyi wa Goma.

Nk’uko impuguke za Loni zibyemeza muri iyo raporo, Jenerali Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha by’intambara,yayoboye imirwano y’inyeshyamba za M23 zari i Kibumba. Steven Hege , umuyobozi mukuru w’impuguke za Loni yemeza ko igitero cyo gufata umujyi wa Goma cyayobowe n’u Rwanda. Jenerali Emmanuel Ruvusha wanavuzwe no muri raporo ya Loni yabanjirije iyi niwe wagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda yo gufata Goma yateguwe na James Kabarebe  ministre w’ingabo z’u Rwanda afatanyije n’umugaba w’ingabo Charles Kayonga.

Impuguke za Loni zemeza ko amakuru zabonye muri ibi byumweru 2 bishize yemeza ntagushidikanya ko « Leta y’u Rwanda hamwe hamwe na Uganda byaremye umutwe wa M23, biwuha ibikoresho, bitoza abasilikare bawo, bawugira inama, bawuha imbaraga zidasanzwe kandi baranawuyobora ».

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Nta gushidikanya rwose iby'izi mpuguke zivuga ni byo, ahubwo abategetsi b'u Rwanda ntibazi ari ryari ubu! Bashobora kuba bari  inyuma nk'imyaka 16 aho amahanga yari agitewe isoni n'ibyari
bimaze imyaka 2 bibereye mu Rwanda. Gusa ubabaje muri ibi cyane ni umunyekongo aho abategetsi be na we bagaragara nk'abo basimbuye b'abazayirwa. Iyo uba umunwa ari wo warwanaga ndakurahiye ntawe
uba uvogera igihugu cya bo! Nyamara se hari n'ubwo bamenya ibibera iwabo! Ngo baziko ONU ariyo igomba kubakumirira umwanzi. Igihe cyose batarumvako bagomba kuva mu magambo bagakora isi
ntizabagirira impuhwe.

Répondre