Byifashe gute ku rugamba mu Ruhengeri? Kagame ngo barimo bamujegeza ariko ngo ntarajegera !
Aba ni abarinda pariki bahunze bari kuvuga uko byagenze
Muri aya masaha ya nyuma ya saa sita uyu munsi ku cyumweru tali ya 2/12/2012 imirwano iracyakomeje mu gice cy'amajyaruguru y'u rwanda. Amasasu ya mbere yatangiye kumvikana mu karere ka Kinigi mu rukerera rw'uyu munsi; muri aya masaha ya nyuma ya saa sita veritasinfo yashatse kumenya uko ibintu byifashe muri ako kare, aho abaturage bahatuye bayigejejeho amakuru y'imirwano.
Umuturage waraye irondo muri ako karere avuga ko murukerera ariho yatangiye kumva amasasu menshi kandi aremereye, n'uyu mwanya twandika iyi nkuru imirwano iracyakomeje muri ako gace. Hari abantu bahitanywe n'iyo ntambara bataramenyekana ku mpande zombi zirwana.
Abandi baturage badutangarije ko hagabwe ibitero bitatu n'abantu batazwi neza muri ako gace, bibasiye cyane aho ingabo za FPR zishinze ibilindiro, ariko abo bateye, bavugaga ikinyarwanda kandi bambaye imyambaro ya gisilikali itameze nkiya FPR. Abaturage bitegereje neza abo bateye bavugako ari abasore bakiri bato , bari mu kigero cy' imyaka 18 kugeza kuri 25, akaba nta muturage numwe bahohoteye.
Hari abaturage bakubitanye nabo bateye ingabo za FPR , bakababwira ko nta kibazo bafitanye n'abaturage ko abo bashaka ari abasilikare b'inkotanyi gusa. Abo basilikare bateye ingabo za FPR bakubitanye bwa mbere n'abaturage mu karere ka Susa ,izo ngabo zateye zikomeza zerekeza ahagana ku Musanze, abandi bagana Iyahunde,Rwebeya,Kampanga hafi ya paruwase na Gisasa.
Ubwo twavuganaga n'umuturage warimo ahunga yatubwiye ko ari kubona amasasu ari kumvikanira hejuru yahahoze komine ya Nkumba, yerekeza mu Gahunga na Bugarama. Utwo duce twose turimo kuberamo imirwano ilimo imbunda ziremereye cyane ku mpande zombi, ariko abaturage nta kibazo bafite, kuko abateye bibasiriye abasilikali ba FPR, kimwe n' abalinzi ba Pariki y' ibirunga bashatse kubarwanya kuko nabo bafite intwaro.
Gusa mu rukerera, ikirere cyari umutuku kubera urusaku rw' amasasu rw'imbunda nini, grenades na za bombes.Ubu hari abasilikali ba Leta bazamuka ari benshi baturutse mu mujyi wa Ruhengeri, akaba ari nako inkomere zirimo zoherezwa mu bitaro bya Ruhengeri ari nyinshi cyane.
Imirwano irimo irabera mu gace ka Kampanga, kuri kilometero enye uvuye ku nkengero z'ibirunga, ariko amasasu akaba yerekeza aho ingabo za FPR zikambitse gusa. Bamwe baremeza ko nta muturage bahohotera, kandi ko n' inyamaswa z' ingagi nta kibazo zifite uretse rusaku rukomeye rw' amasasu rushobora kuzitera ubwoba(uwo ni umulinzi umwe wa Parike wabidutangarije), anemeza ko mu bantu bahasize ubuzima harimo mugenzi we ulinda ishyamba, abandi bahitanywe n'icyo gitero akaba atabazi neza.Brig. Gen. Nzabamwita, yavuze ko amakuru bafite ari uko agatsiko ka FDLR kari kahunze ariko kongeye guhungabanya umutekano mu Kinigi, gusa inzego z’umutekano zikaba zikomeje kubakurikirana.
Abasilikali bahitanywe n'icyo gitero ntibaramenyekana bitewe ni uko imirwano igikomeje, hakaba harimo humvikana urusaku rw'amasasu hirya no hino yerekeza mu gace ka Nkumba. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yemeje ko abarashe ku barinda Parike y’ibirunga, mu kagali ka Bisoke umurenge wa Kinigi akarere ka Musanze, ari agatsiko ka FDLR kahunze ubwo baheruka gutera, ibyo bikaba byatangajwe na kigalitoday.
Mu gihe iyi mirwano ikomeje hagati y'inkotanyi n'abaziteye , Kagame Paul yagiye mu masengesho y'abapantekoti, asaba abanyarwanda gusenyera umugozi umwe, yavuze ko abantu bafite uko bakurikirana ibintu mu buryo bunyuranye ,akaba yemeza ko ibyo abanyarwanda bamaze kunyuramo muri iyi myaka 22 birimo ibigeragezo byinshi kandi bisakuza ahantu hose ati "ibitujegeza tuzabinyuramo kuko dushyira mu gaciro, bagerageza kutujegeza ngo barebe ahoroshye,ariko ibyo bitujegeza bizadusiga uko byadusanze, abo bajegeza u Rwanda sibo baruremye" ati" nta cyatujegeza kurusha ibyabaye muri 1994"! Iri jambo rya Kagame rikaba riteye kwibaza, niba se muri 94 twarajegeye none no 2012 tukaba turi kujegera ubwo twateye imbere?
Veritasinfo